00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda Plc yungutse Miliyari 6,6 Frw mu mezi icyenda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 04:11
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, yungutse miliyari 6,6 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bingana n’izamuka rya 22% ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize.

Ni amezi yaranzwe n’izamuka ry’ubukungu ahanini rishingiye ku izahuka ry’ibikorwa bibyara inyungu bikomeje kuzahuka nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Imibare yatangajwe n’iyi banki igaragaza ko kugeza ku wa 30 Nzeri 2022, I&M Bank Rwanda Plc yagize izamuka mu rwunguko, ku buryo mbere yo kwishyura imisoro urwunguko rwazamutseho 22% rugera kuri miliyari 10,2 Frw, mu gihe mu mezi nk’ayo mu mwaka wa 2021 zari miliyari 8,3 Frw.

Muri rusange, banki yinjije miliyari 30,5 Frw muri iki gihe cy’amezi icyenda, bingana n’izamuka rya 25% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Muri aya mezi icyenda, amafaranga akoreshwa mu bikorwa bya banki yazamutseho 21% agera kuri miliyari 17,5 Frw. Banki ikomeje kandi kwifashisha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi no kongera inyungu.

I&M Bank (Rwanda) Plc ivuga ko muri uko gukora neza, inguzanyo na avanse byahawe abakiliya byazamutseho 9% bigera kuri miliyari 243 Frw, bivuye kuri miliyari 222 Frw zatanzwe kugeza mu Ukuboza 2021.

Ni mu gihe amafaranga yabikijwe n’abakiliya n’ibigo by’imari yazamutseho 7% agera kuri miliyari 350 Frw, avuye kuri miliyari 327 Frw yabarwaga mu Ukuboza 2021.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Robin Bairstow, yavuze ko iyi banki yabashije kubona inyugu ifatika mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, aho inyungu ku gishoro yageze ku mpuzandengo ya 13%.

Yakomeje agira ati "Banki yagize izamuka rihagaze neza mu bijyanye n’ubwiyongere bw’umubare w’abakiliya mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2022, aho umubare w’abakiliya bacu wazamutseho 32% ugereranyije n’umwaka washize."

Muri iyi banki, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryakomeje kuba hejuru kuko ryihariye 74% by’ihererekanya ry’ifaranga ryose ryakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bwashyizweho n’iyi banki.

I&M Bank Rwanda kandi yakoze ubukangurambaga yise "Ganza na I&M", aho yabashije gutera inkunga imishinga y’abakiliya, itanga ubujyanama mu by’imari n’ubundi bufasha butandukanye.
Ni gahunda yashyizweho igamije gutera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse, mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Iyi banki kandi yakomeje kwegera abakiliya bayo mu bice bitandukanye birimo Rubavu na Musanze, kugira ngo imenye ibyo bakora, bityo ibe yabagezaho ibisubizo bishya bijyanye n’ibyo bakeneye mu byo bakora.

Bairstow yakomeje agira ati "Turebye imbere, twiteze ko hashobora gukomeza kubaho imbogamizi mu bucuruzi zishingiye ku izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko. Yakomeje agira ati: “Banki yacu yiteguye gukomeza gufasha abakiliya guhangana n’ingaruka zijyanye n’izo mbogamizi mu bucuruzi bwabo."

Yavuze ko bazakomeza guhuza ishoramari bakora no kugira imari shingiro ifatika, igakomeza guha inyungu abanyamigabane bayo.

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, icyo gihe ikaba yaritwaga BCR. Ni yo banki y’Ubucuruzi imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda.

Ni banki kandi ibarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, guhera muri Werurwe 2017.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Robin Bairstow, yavuze ko iyi banki yabashije kubona inyugu ifatika mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .