Hotel Umubano izatahwa mu isura nshya mu mpera za 2019

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Mata 2019 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Ukwezi kwa Mata 2017 kwanditse amateka mashya kuri Hotel Umubano! Nicyo gihe yaguzwe na Marasa Holdings Ltd, Ishami rya Sosiyete Mpuzamahanga Madhvani Group, inafata izina rya Marasa Umubano Hotel.

Madhvani Group yo mu Bwongereza izwi mu ruhando rw’ibigo bikomeye mu by’amahoteli, aho ifite izirenga 25 ku Isi.

Nyuma yo kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, yanzuye kuvugurura Marasa Umubano Hotel ngo ijyane n’icyerekezo cyayo n’icy’igihugu cyo kunoza serivisi itanga n’iz’ubukerarugendo. Yihaye intego y’imyaka ibiri yo kuyisana, ikayiha isura nshya.

Iyi hotel uyirebeye inyuma, ishusho yari ifite mbere yarahindutse ndetse ibereye ijisho, gusa imirimo yo kuyivugurura ntirasozwa.

Umuyobozi Ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri Marasa Umubano Hotel, Uwizeye Joël, yabwiye IGIHE ko igihe cyo kuyisana cyiyongereye kubera ihuza ry’imyubakire ya kera n’igezweho.

Yagize ati “Twagowe no kuvugurura ibijyanye na mekanike, inzira z’umuriro n’amazi kuko iyi hoteli yubatswe mu 1979. Irakomeye, ifite inkingi nziza ariko inkuta, amakaro, imiterere y’ibyumba n’aho kwakirira abantu byose byari ibya kera.’’

Hotel Umubano yubatswe ku bwa Col. Muammar Gaddafi, wayoboraga Libya. Nyuma y’Urupfu rwe, Leta ye yasezeranyije u Rwanda ko izakomeza kuyishoramo imari ariko ntiyabikora, hitabazwa inkiko kugeza igurishijwe. Yari mu maboko ya Sosiyete ya SOPROTEL, Leta y’u Rwanda iyifitemo imigabane ingana na 40% n’aho iya Libya ikagira 60%.

Ibikorwa byo kuvugurura hotel byibanze ku kubaka bigezweho uruhande rwo mu marembo yayo, igikoni, ibyumba by’inama, akabari na restaurant, urwinjiriro, ibyumba byo kuraramo, aho gukorera siporo (gym tonic), sauna n’ibindi.

Marasa Holdings Ltd yari yateganyije miliyoni $2.2, akabakaba miliyari 2 na miliyoni 253 Frw yo kuyivugurura ku ikubitiro ariko aza kongerwa.

Uwizeye yavuze ko “Hotel yaguzwe itanga serivisi ku buryo nta mwanya wabonetse wo gukubita inyundo ku gikuta ngo harebwe ko gikomeye. Ku wa 1 Mata 2017 nibwo Marasa Holdings Ltd yahawe hoteli, abatekinisiye basanga hari ibintu byashaje cyane.’’

Marasa nk’ikigo gifite ubunararibonye mu kubaka amahoteli arimo nka Lusaka Intercontinental Hotel, yongereye amafaranga yo gusana no gusoza imirimo bizamukaho amezi atandatu.

Yagize ati “Imbogamizi twahuye na yo ni uko miliyoni $2.4 twari twateganyije ziyongereye ziba miliyoni $14.4. Ibyo tutabonaga n’amaso ubwo twaguraga hotel byageze mu bifatika birahinduka kandi birimo ascenseur n’ibindi by’ingenzi utahagarika. Byaradutunguye ariko nk’ikigo gikunze u Rwanda kubera uko rworohereza ishoramari, cyashyizemo imbaraga zacyo.’’

Iyi hotel iri kuvugururwa ariko serivisi zayo zo zakomeje gutangwa bisanzwe. Uwizeye yashimiye ‘abakiliya bacu baduhora hafi buri gihe no mu bihe bidasanzwe. Imirimo yo kubaka baba babwiwe ko ihari ku buryo batabangamirwa.’’

Marasa Umubano ntizafungurwa bucece, Kim Kardashian mu bitezwe i Kigali

Marasa Umubano Hotel biteganyijwe ko mu mpera za 2019, igice cya mbere cyayo kivuguruye kizaba kigeze ku gipimo cya 70%, mu gihe izatahwa mu ntangiriro za 2020.

Uwizeye yavuze ko Kim Kardashian ari mu byamamare bishobora kuza kuyifungura.

Uyu munyamideli uri mu bagore bavugwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera imibereho ye nk’icyamamare, we n’umugabo we Kanye West mu Ukwakira 2018 ubwo bari muri Uganda baraye muri Chobe Safari Lodge, hotel ya Marasa.

Yagize ati “Mvuze Kim Kardashian ariko hashobora no kuza abandi batandukanye. Abanyarwanda bitegure ko tuzafungura hotel mu buryo bufatika.’’

Marasa Umubano Hotel ifite abakozi barenga 120 mu gihe nitahwa izaha akazi abarenga 250. Mu mishinga iteganya irimo kubaka inzu za apartment zirenga 150 izajya icumbikiramo abakiliya bayo.

Aho abantu bazajya bafatira amafunguro hotel nimara kuvugururwa
Imiterere y'ubwogero izahindurwa bijyanye n'imyubakire igezweho
Aho kwakirira abakiliya bagana hotel hazaba hubatse bigezweho
Ibyumba bishya bya Marasa Umubano Hotel bizaba biteye gutya
Bar na restaurant bizubakwa mu buryo bujyanye n'igihe
Ahakorerwa imigati n'ibindi biribwa byokeje hazaba hateye hatya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza