Hateguwe igikorwa mpuzamahanga kizahuza abashoramari n’ahari amahirwe yo gushoramo imari mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Mata 2019 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Sosiyete AB Agency Ltd yateguye igikorwa mpuzamahanga kizahuriza hamwe abashoramari nyarwanda n’abo hanze, bakagaragaza ibyo bakora mu rwego rwo kwagura isoko, bakanasobanurirwa amahirwe ari mu Rwanda bashoramo imari.

Icyo gikorwa cyiswe “Kigali Business Opportunity International Exchange” kizamara iminsi itatu, kizatangira tariki 24 kugeza tariki 26 Gicurasi uyu mwaka muri Lemigo Hotel.

Umuyobozi Mukuru wa AB Agency Ltd, Albert Bizimana yavuze ko muri icyo gikorwa abashoramari baba abo Rwanda cyangwa hanze, bazagaragarizwa amahirwe atandukanye n’imishinga bashoramo imari mu Rwanda no guhabwa umwanya uhagije wo kwereka Isi ibyo bakora.

Yagize ati “Bazagaragarizwa amahirwe ahari mu gushora imari yabo mu Rwanda, hibandwa ku mishinga minini tunabahe umwanya uhagije wo kugira ngo bagaragaze ibikorwa byabo kugira ngo ushaka kumenya icyo bakora amenye ngo nagana nde, namugana gute, afite iki, n’ubuhe bufatanye twagirana mu bucuruzi?”.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kitareba abanyamahanga gusa cyangwa abashoramari bakomeye kuko hari benshi batazi amahirwe ari mu mu Rwanda, bashoramo imari kandi babifitiye ubushobozi.

Ni umwanya mwiza kandi wo kwigira ku bandi aho bageze ndetse no kureba iterambere rigezweho hirya no hino ku Isi mu bucuruzi na serivisi.

Muri icyo gikorwa, abashoramari n’abakora ubucuruzi butandukanye bazitabira bazahabwa iminota itandukanye yo kugaragaza ibyo bakora n’umwanya wo guhura n’abashimye ibyo bakora kugira ngo baganire birushihejo.

Bizimana ati “Tuzaha umwanya uwo ari we wese hanyuma agaragaze ibyo akora agaragarize abazaba bamwumva icyo ashobora kubagezaho mu bucuruzi. Bazahabwa iminota itandukanye yo kugaragaza ibyo bakora, ibyo ufite n’ibyo wifuza ko abari mu gikorwa n’abagikurikiye bamenya.”

Muri icyo gikorwa buri munsi hazajya habaho umwanya wo kugaragaza ibyo abashoramari bakora, kubahuza n’abashimye ibyo bakora, umugoroba wo kuganira no kunyuzwa mu binyamakuru bitandukanye birimo n’agatabo kazategurwa ibikorwa byose birangiye kagashyirwa mu ndege za RwandAir mu gihe cy’amezi atatu.

Umushoramari ushaka kwitabira iki gikorwa azahitamo mu buryo butatu bwashyizweho bitewe n’igiciro kimworoheye.

Icyiciro cya mbere ku banyarwanda umushoramari azishyura ibihumbi 500 Frw ahabwe iminota itanu ya buri munsi yo kugaragaza ibyo akora, umwanya wo kuganira birambuye n’abishimiye ibyo akora no kwitabira umugoroba wo kuganira wiswe Business Night.

Icyiciro cya kabiri umushoramari azishyura miliyoni y’amanyarwanda, ku byahawe uwo mu cyiciro cya mbere hiyongereho ikibanza cyo kwerekaniramo ibyo akora muri iyo minsi itatu yose no kwamamazwa nk’umufatanyabikorwa.

Ku banyamahanga baturutse hanze, icyiciro cya mbere azishyura amadolari 500 ahamwe ibingana n’umunyarwanda wishyuye ibihumbi 500 ariko umunyamahanga yongererweho kugabanyirizwa itike y’indege n’aho azacumbika.

Mu cyiciro cya kabiri umunyamahanga uzishyura amadolari igihumbi azahabwa n’ikibanza cyo kugaragaza ibyo akora kandi azashyirwe mu gatabo kazashyirwa mu ndege za RwandAir nyuma.

Hari ikindi cyiciro cy’umuterankunga udasanzwe uzasabwa kwishyura amadolari 2500 bakamuha umwanya uhagije wo kwimenyekanisha, ipage yose mu gatabo (magazine), no gushyirwa ku byapa n’ibindi bikorwa byamamaza icyo gikorwa nk’umuterankunga.

Bizimana avuga ko icyatumye atekereza gutegura icyo gikorwa ari ugutanga umusanzu we mu gufasha kumenyekanisha amahirwe atandukanye ari mu Rwanda no gufasha abacuruzi batandukanye kwagura isoko.

Avuga ko Guverinoma yakoze ibikomeye mu korohereza abashoramari ariko ugasanga abanyarwanda badashyira ingufu mu kubimenyekanisha cyangwa kubibyaza umusaruro.

Ati “Narebaga ibyo Leta imaze gushyiramo ingufu ngo yorohereze abashoramari aho umuntu wese wo ku isi yemerewe kuza mu Rwanda nta viza asabye akayisaba ageze mu Rwanda, muri Doing Business Report nibura buri mwaka aho u Rwanda rwagize umwanya wa kure ni uwa gatatu muri Afurika, gukora ubucuruzi mu Rwanda biroroshye cyane ariko se ni bande babizi? Niba babizi se baraza gushora imari mu ki?”

Kwiyandikisha ngo witabire Kigali Business Opportunity International Exchange birakomeje unyuze hano ugakomeza hano
ukuzuza ibisabwa.

Bizimana avuga ko hari amahirwe yo kugabanyirizwa 10% kuri buri wese wiyandikishe muri uku kwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza