Hatangijwe ukwezi kw’abasora kuzahemberwamo abasora bitwaye neza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo cyatangije ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gushimira abasora, aho kuzarangira hashimiwe abitwaye neza mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.

Muri uwo mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2020, RRA yakusanyije imisoro n’amahoro ingana na miliyari 1516 Frw, mu gihe intego ikigo cyari cyahawe kwari ugukusanya miliyari 1587 Frw.

Habuzeho miliyari 72.8 Frw ngo intego bari bahawe igerweho kubera ibibazo by’ingamba zo kwirinda Coronavirus zafashwe guhera muri Werurwe, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bigafunga imiryango.

Komiseri wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, yavuze ko nubwo hajemo ibibazo, abasora bakomeje kwitwara neza bubahiriza amategeko ari nako bafashwa mu gihe bahuye n’ibibazo.

Insanganyamatsiko y’ukwezi kwahariwe abakozi uyu mwaka igira iti “Dushyigikire ubucuruzi, twubake ubukungu buhamye”.

Ruganintwari yavuze ko bifuza kuba hafi y’abasora muri ibi bihe bakumva ibibazo bafite, kugira ngo bafatanye mu gukomeza kubaka igihugu.

Yagize ati “Tugomba kuba hafi y’abasora cyane cyane muri ibi bihe bari kuzahura ubucuruzi bwabo bityo tukagira ubukungu buhamye. Iki nicyo gihe cyo kwereka abasora ko iterambere ry’ubucuruzi bwabo ari ingenzi mu kugeza igihugu cyacu ku bukungu buhamye.”

Kuri iyi nshuro ya 18 hizihizwa ukwezi ko gushimira abasora, hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusura abasora aho bakorera bagakaganirizwa ku bibazo bahura nabyo, gutera inkunga imiryango ijana yo mu karere ka Ngororero yasenyewe n’ibiza, gahunda yihariye yo kwakira abasora binyuze kuri email ([email protected]), amarushanwa ku bumenyi bw’imosoro agenewe abanyeshri bo mu mashuri yisumbuye n’umunsi wo gushimira abasora uzizihizwa muri buri ntara zose z’igihugu.

Komiseri Ruganintwari yagize ati “Ndasaba abanyarwanda bose by’umwihariko abasora gukomeza ubufatanya na RRA bakomeza kuduha inama n’ibitekerezo byadufasha gukuraho inzitizi zose babona mu mirimo y’isoreshwa, birinda kandi barwanya ibikorwa bya magendu no kunyereza imisoro kandi bahora bibuka gutanga no kwakira inyemezabuguzi za EBM.”

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko gushimira abasora ari uburyo bwo kuzirikana akamaro k’imisoro mu iterambere ry’igihugu no gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwiteza imbere bahesha n’igihugu agaciro.

Yavuze ko nubwo uyu mwaka waranzwe n’ibihe bigoye byazanywe na Coronavirus, abasora bakomeje kubyitwaramo neza.

Ati “Ndashimira abasora kuba bataraciwe intege n’ibi bihe, bakaba baragize uruhare mu gutuma haboneka ariya mafaranga, yakomotse ku misoro n’amahoro mu mwaka ushize wa 2019/2020 ndetse no mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka. Hatanzwe umusoro ushimishije. Turabashishikariza gukomeza kongera umusaruro.”

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, imisoro yakusanyijwe yageze kuri miliyari 371.5 Frw mu gihe intego yari ugukusanya miliyari 351.2 Frw.

Gushimira abasora mu ntara y’Iburengerazuba biteganyijwe tariki tariki 10 Ugushyingo, mu Ntara y’Amajyepfo ni tariki 11 Ugushyingo, mu Ntara y’Iburasirazuba ni tariki 12 Ugushyingo, naho mu Ntara y’Amajyaruguru ni tariki 13 Ugushyingo mu gihe ku rwego rw’igihugu bizizihirizwa mu mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Centre tariki 20 Ugushyingo 2020.

Ruganintwari yavuze ko bifuza kuba hafi y’abasora muri ibi bihe bakumva ibibazo bafite, kugira ngo bafatanye mu gukomeza kubaka igihugu
Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko gushyigikira abasora ari uguteza imbere ubukungu bw'igihugu
Abahagarariye abasora mu Ntara zitandukanye z'igihugu bari bitabiriye
Komiseri Mukuru Wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean-Louis yavuze ko RRA yorohereje abasora bagiye bagirwaho ingaruka n'ibihe bibi byatewe na Coronavirus
Abantu batandukanye bitabiriye umunsi wo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .