00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe amatariki imurikagurisha mpuzamahanga(EXPO 2021) rizaberaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwashyize hanze amatariki azaberaho imurikagurisha mpuzamahanga (EXPO2021) ku nshuro ya 24, rizabera i Gikondo aho risanzwe ribera.

EXPO 2021 izatangira tariki 9 Ukuboza isozwe tariki 30 muri uko kwezi, ikazitabirwa n’abamurika basaga 400 baturutse imbere mu gihugu no mu mahanga.

Itangazo PSF yashyize hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko ibikorwa byo kwiyandisha ku bazitabira iryo murikagurisha byatangiye.

Biteganyijwe ko iri murika rizitabirwa n’abikorera mu ngeri zitandukanye zirimo itumanaho, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, ubwubatsi, abakora imyambaro, ubukorikori, abakora mu rwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abandi.

PSF yiteze ko EXPO y’uyu mwaka izaba umwanya mwiza ku nganda n’abandi bikorera, wo kugaragaza ibicuruzwa byabo bishya batabashije kumurikira rubanda mu minsi ishize kubera icyorezo cya Covid-19.

Hari ibihugu bimaze gutangaza ko bizitabira iri murikagurisha birimo Malaysia, Singapore, Pakistan, u Buhinde, Syria, Misiri, Benin, Côte d’Ivoire, Kenya, Ghana, Maroc, Tunisia na Turikiya, mu gihe hari n’ibindi bikiri mu myiteguro.

Nkuko byakozwe umwaka ushize, EXPO y’uyu mwaka izakorwa hubahirizwa ingamba zose zashyizwe zo kwirinda Covid-19.

Uyu mwaka EXPO izaba hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .