Hari abaheruka mu isoko mbere ya Coronavirus: Uko ikoranabuhanga ryahinduye isura y’ubucuruzi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka ku Isi, imibereho ya buri munsi y’abantu yarahindutse. Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byarahagaze, ingendo zitari ngombwa zirahagarikwa, abakozi basabwa gukorera mu rugo n’ibindi.

Ni ibyemezo byagize uruhare mu kugabanya umuvuduko w’ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus, ariko ku rundi ruhande bibyara n’amahirwe y’ubucuruzi cyane cyane ayasubiza ababunzaga imitima bibaza uko bazabona ibyo bakenera mu masoko n’amaguriro atandukanye kandi batavuye mu rugo.

Nta kindi cyashobokaga uretse kwifashisha ikoranabuhanga kuko ari bwo buryo rukumbi bushobora gufasha abantu guhaha batavuye aho bari, gukora inama no kubona izindi serivisi zitandukanye bari mu rugo.

Ubwo Guma mu rugo yari irimbanyije, Dushime Ingabire Raissa na mugenzi we warangije amasomo muri Carnegie Mellon University, bari bamaze umwaka batekereza ku mushinga wo guhahira no koherereza abantu ibintu yaba mu gihugu no mu mahanga.

Dushime asobanura ubwo hashyirwagaho gahunda ya Guma mu Rugo, ari bwo inzozi bari bamaranye igihe zagiye mu bikorwa bagatangiza ikigo Huzamart, gihahira abantu yaba ibyo kurya, ibikoresho by’ikoranabuhanga, imyambaro, gutumiza ibintu muri restaurants no kugeza ku bantu impano.

Ati “Ushobora guhaha uri mu Rwanda cyangwa se ugahaha uri mu mahanga. Ibintu byose nk’uko wajya mu isoko ugasohokana ibyo wifuza byose ni ko wajya muri Huzamart ukabibona”.

Kugeza ubu, izi serivisi zo guhahira ku ikoranabuhanga zirimo kwifashishwa cyane, ku buryo imibare y’abazikenera yazamutse cyane ugereranyije n’uko mbere byari bimeze.

Dushime avuga ko mu mezi arenga abiri Huzamart imaze itangiye gukora, “abantu bari kwitabira guhaha ku ikoranabuhanga kuko bamaze kumenya ko igihe ari amafaranga, bamaze kubona ko ibi bihe turimo nta mpamvu y’ingendo zitari ngombwa kandi hari uwabigufashamo”.

Akomeza avuga ko abantu bafitemo inyungu y’uko badatakaza umwanya wabo, kuticucikira ahantu hamwe ari abantu benshi mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Ushobora kuba utabonye uko ujya mu birori runaka ukadutuma nka Huzamart tukakujyanirayo impano yawe. Abari mu mahanga bongera guhura n’imiryango yabo binyuze mu kuboherereza impano. Huzamart ikugurira icyo ushaka, ikakijyana hanyuma ikakwereka ko uwo ushaka cyamugezeho”.

Minisiteri y’ubucuruzi n’ingana ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo, ntibahwema gushishikariza abantu guhahira ku mbuga z’ikoranabuhanga kandi no mu kwishyura bakaba ari ryo bakoresha.

Izo mbuga zibonekaho ibicuruzwa n’ibiciro byabyo, guhaha bikorwa unyuze ku rubuga wahisemo kuri Internet, cyangwa ugahamagara kuri telefoni ngendanwa yabo.

Raissa Muhaturukundo utuye ku Gisozi muri Gasabo, ni umwe mu bakiriya bahaha bakoresheje ikoranabuhanga. Yabwiye IGIHE ko kuva muri Gicurasi 2020, ahahira kuri Huzamart, aho yashyize application yayo muri telefoni ye iboneka kuri Play Store cyangwa App Store atangira koroherwa n’ubuzima.

Ati “Nk’igihe mba ndi mu kazi ntari bubone umwanya uhagije wo kujya kwihahira cyangwa kuko amabwiriza yari akaze nkabona ninjya mu isoko birasaba ko njya ku murongo nkabona biri bumfate umwanya munini, ndabatuma bakabizana ku giciro nk’icyo nari bubigureho ku isoko kandi bimeze neza”.

Guhahira ku ikoranabuhanga kandi byatumye abantu batakigendana amafaranga mu ntoki, bikabarinda kumva ko bagomba kujya gushaka amafaranga kuri banki.

Muhaturukundo ati “Uretse kuba numva nezerewe ko ntafashe amafaranga yanyuze mu ntoki z’abantu benshi kuko aba ahererekanywa, bituma ntahora mpangayitse ngo ngomba kujya kuri banki kuko mba nzi ko nshobora gukura amafaranga kuri banki akajya kuri Mobile Money nkaza kuyahahisha igihe mbikeneye. Birinda kandi umuntu guhora acibwa amafaranga yo kubikuza”.

Abahahira ku ikoranabuhanga bishimira kugezwaho ibyo bahashye aho bari

Guhahira ku ikoranabuhanga si iby’abakire

Muhaturukundo akomeza avuga ko guhahira ku ikoranabuhanga atari ibyo abakire kuko buri wese yabikora yifashishije telefoni ye. Avuga ko atangira guhaha yumvise bavuga Huzamart ashyira application yayo muri telefoni, ariyandikisha, yemeza ko azajya akoresha uburyo bwa telefoni.

Avuga ko yahise abona urutonde rw’ibicuruzwa n’ibiciro byabyo yaba ibiri mu Rwanda no mu mahanga, hakaba hari n’amahitamo yo kwandika igicuruzwa utabonye ku rutonde nacyo ukagituma. Yakomeje avuga ko hari n’uburyo bwo guhamagara ugatumiza ibyo ushatse.

Habimana Emmanuel na we ukunda guhahira ku ikoranabuhanga yemeza ko yasanze buri wese yabikora atari iby’abakire gusa.

Ati “Nicara mu rugo ngahamagara cyangwa nkajya kuri application ngatumiza ibyo nshatse bakabinzanira kandi ibiciro biba bingana nk’uko najya kubyigurira. Ntabwo wamara isaha bitarahagera”.

Nk’iyo umuntu aguze ikintu kuri Huzamart kiri hejuru ya 3000Frw ari muri Kigali abigezwaho ku buntu iyo ari munsi ya 3000Frw hashyirwaho amafaranga y’urugendo atarenga 1500Frw bitewe n’aho uri. Abari mu ntara biterwa n’aho ari ho. Abari mu mahanga barahaha bakabigerezwa mu Rwanda ku buntu.

Umwe mu bakozi bashinzwe ikoranabuhanga muri Huzamart, Joseph Ineza Karangwa, avuga ko guhahira ku ikoranabuhanga ari ukugendana n’aho Isi yerekeza mu gukoresha amafaranga mu ikoranabuhanga.

Ati “Ni uburyo bwo gukoresha amafaranga abantu batayakozeho, umuntu akaba yatuma undi akamuhahira ibyo yashakaga akabimushyira mu rugo. Bituma ababyeyi babona umwanya wo kwita ku bana kuko ntibagisoza akazi ngo bajye mu byo guhaha bagere mu rugo nijoro. Bituma abantu baruhuka, bakabona akanya ko gusoma ibitabo n’ibindi”.

Uretse Huzamart, mu Rwanda hari izindi mbuga abantu bahahiraho zirimo; DMM HEHE, Shop Mart, Kasha, Vuba Vuba, Murukali, Rushfood, Olado, Park&Pick na Store2Door.

Imibare y’urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera, mu mpera za Mata 2020 yerekanye ko kuva ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zatangira kubahirizwa, ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga, bwiyongereyeho 20%.

Imibare igaragaza ko ibiribwa bihahirwa ku mbuga z’ikoranabuhanga byazamutse ku rugero rwa 50%, ibiryo bitetse bizamuka 25%, ibikoresho by’isuku byazamutse ku rugero rwa 12%. Ibitumizwa biri ku rugero rwa 62% biba bifite agaciro kari hagati ya 20 000Frw na 50 000Frw, ibindi biri munsi y’ibihumbi 10Frw

Uburyo bwo kwishyura hifashishijwe Mobile Money bwazamutse ku rugero rwa 87.5% naho abishyura bakoresheje amakarita bazamutseho 12.5%.

Inkuru bifitanye isano:-Ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga bwazamutse kuri 20% muri iki gihe cya Guma mu rugo

-Kugurisha mu ikoranabuhanga, kugezwaho ibyo ukeneye utavuye mu rugo: Ubucuruzi bwahinduye isura

Ikoranabuhanga ryoroheje uko abantu bahaha, hari abatakijya mu isoko
Imbuga z'ikoranabuhanga bahahiraho ziba ziriho n'ibiciro by'ibicuruzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .