00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haravugwa ibibazo mu kigo SouthBridge cyashinzwe n’abarimo Donald Kaberuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 November 2024 saa 12:28
Yasuwe :

Ikigo ’SouthBridge’ cyashinzwe na Lionel Zinsou afatanyije na Donald Kaberuka, kikaba gitanga ubujyanama kuri za guverinoma no ku bikorera muri Afurika ku bijyanye n’ishoramari ndetse n’ubucuruzi, kiri mu mazi abira kubera ibibazo by’amikoro n’imiyoborere bimazemo iminsi.

Ni ikigo cyashinzwe mu 2017, gishingwa na Lionel Zinsou wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bénin na Donald Kaberuka wigeze kuba Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Iki kigo gifite amashami i Paris, Abidjan, Casablanca, Londres n’i Kigali, cyashinzwe gifite intego yo gufasha Afurika kubona ubujyanama bwihariye mu by’ubukungu n’ishoramari ndetse n’abakozi bashoboye muri izo nzego.

Mu ntangiriro, SouthBridge yahawe rugari na Guverinoma n’ibigo byinshi muri Afurika nk’Ikigo gishinzwe Ishoramari muri Djibouti (Djibouti Sovereign Fund), Banki y’Iterambere y’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (BOAD) n’ibindi.

SouthBridge niyo yagize uruhare mu gutangiza imikoranire hagati y’Ikigo cyizobereye mu by’ubuhinzi, Olam na Guverinoma ya Togo.

Jeune Afrique yatangaje ko nubwo SouthBridge yatangaga icyizere, ibintu ntabwo bimeze neza muri iyi minsi kubera ibibazo bitandukanye birimo amadeni n’ibihombo.

Nko mu mwaka wa 2020, SouthBridge yinjije miliyoni €1 nyamara muri uwo mwaka yakoresheje ingengo y’imari ya €2.7.

Amadeni nayo yabaye menshi, aho iki kigo nyafurika gifite amadeni arenga miliyoni €5, mu gihe imitungo yacyo ingana na miliyoni €4.

Iki kigo kandi cyashinjwe gutanga imishahara myinshi itajyanye n’ubushobozi, nk’aho mu 2020 Zinsou yahembwe amayero 500 000 ku mwaka nka Perezida, mu gihe William Ediko wari Umuyobozi Mukuru yahabwaga amayero 300 000.

Byavugwaga ko Guverinoma y’u Bufaransa yari igiye gusesa SouthBridge kubera amadeni, iza kugobokwa n’amategeko y’icyo gihugu yasabye ko hakorwa amavugurura aho kuyisesa.

Mu bindi ikigo gishinjwa, ni ukugendera cyane ku mazina y’abagishinze aho kwibanda ku mavugurura n’impinduka bigezweho mu bigo by’imari, haba mu miyoborere n’imikorere yacyo.

SouthBridge kandi yahuye n’ibibazo byo kubura bamwe mu bari abafatanyabikorwa bayo nka William Ediko na Hamet Aguemon bari bayifatiye runini.

Hafashwe ingamba zikomeye hashakwa abandi bafatanyabikorwa bo kuziba icyuho nka Frannie Leautier uyobora ishami ry’icyo kigo rishinzwe Ishoramari. Icyakora imiyoborere ya Zinsou yakomeje kwibazwaho ndetse bivugwa ko iri mu bituma bamwe mu baterankunga bakuramo akabo karenge, cyangwa bakanga kuza.

Iki kigo kandi cyagizweho ingaruka n’ibibazo byahungabanyije Isi mu minsi ishize nk’icyorezo cya Covid-19, ibibazo bya politiki mu bihugu gikoreramo byatumye hataboneka abafatanyabikorwa n’amasoko menshi nk’uko byari byitezwe.

Nko mu 2020, Mali yinjiye mu mikoranire na SouthBridge ndetse yari igiye gutanga miliyoni 400 z’Amayero, icyakora byaje kuburizwamo n’ihirikwa ry’ubutegetsi ryahabaye.

Nubwo ibibazo bitarakemuka, iki kigo cyashyize imbaraga mu gushaka abafatanyabikorwa bashya nk’aho giherutse gufatanya n’ikigo cyo mu Bufaransa, On.Capital, bagatangiza ikigega cya miliyoni €100 zo kugeza ingufu z’amashanyarazi muri Afurika.

Zinsou uri mu bashinze SouthBridge, agaragaza ko nubwo bahuye n’ibibazo batazatezuka ku nshingano bihaye.

Iki kigo kandi cyashyizeho igenzura ryimbitse rishobora kurangira hakozwe amavugurura adasanzwe.

Kaberuka na Zinsou nibo bashinze SouthBridge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .