00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko ubucuruzi bwo kuri internet mu bihugu birimo n’u Rwanda bukigenda biguru ntege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho(GSMA) bugaragaza ko ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo n’u Rwanda bikiri inyuma mu bucuruzi bwo kuri internet ugereranyije n’ibyo mu bindi bice by’uyu mugabane.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) umubare w’abakoresha telefone wazamutse uva kuri 18% wariho mu 2000 ugera kuri 42% mu 2019 kandi bikaba byitezwe ko mu 2025 uzaba uri kuri 46%.

Raporo ikubiyemo ubu bushakashatsi igaraza kandi ko umubare w’abakoresha internet muri ibi bihugu birimo n’u Rwanda ubu ugeze kuri miliyoni 52 bikaba biteganyijwe ko bizagera mu 2025 ugeze kuri miliyoni 86.

Hifashishijwe urutonde rwakozwe Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Bucuruzi n’Iterambere, UNCTAD ku kwitabira ubucuruzi bwo kuri internet ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ubucuruzi bwo kuri internet mu bihugu bigize uyu muryango bikiri inyuma cyane kuko igihugu cyiza ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari Kenya iri ku mwanya wa 88 ku Isi, Nigeria iri ku mwanya 79, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 76, Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 58.

Ibihugu byose bya ECCASS ntibigaragara mu 100 bya mbere kuko icyiza imbere ari Gabon iri ku mwanya wa 106, Cameroun iri ku mwanya wa 117, Rwanda ruri ku wa 121, Angola iri ku wa 123, u Burundi buri ku mwanya wa 150 mu gihe Tchad iri ku mwanya wa 151.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uburyo bwonyine abaturage bo muri ECCAS bakoresha ubucuruzi bwo kuri internet ari uguhahira ku mbuga nka Africa eShop, MallforAfrica na KiKUU. Mu Rwanda ho ngo abenshi babukoresha baha ku rubuga rwa Kasha.

Aba bashakashatsi bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma ibihugu byo muri Afurika yo hagati bikiri inyuma mu bijyanye no guhahira kuri internet, ari uko abenshi muri bo batagira smartphones, bakaba bategerwaho na internet ndetse hakaba hari na bamwe muri bo batizera ibijyanye no guhahira kuri internet.

U Rwanda rumaze igihe rwarashyize imbaraga muri gahunda y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse ubucuruzi bwo kuri internet ni kimwe mu byitaweho cyane kandi imibare igaragaza ko Abanyarwanda bagenda babwitabira nubwo bitaragera ku kigero gishimishije.

Imibare y’urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera, yerekana ko kuva ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zatangira kubahirizwa, hagendewe ku mibare y’ibigo icyenda bitanga serivisi z’ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga, bwiyongereyeho 20%.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo, ziherutse kugaragaza imbuga icyenda zishobora guhahirwaho kandi kwishyura bigakorwa mu ikoranabuhanga.

Izo mbuga zibonekaho ibicuruzwa n’ibiciro byabyo, guhaha bikorwa unyuze ku rubuga wahisemo kuri Internet, cyangwa ugahamagara kuri telefoni ngendanwa yabo.

Izo mbuga ni iza DMM HEHE, Shop Mart, Kasha, Vuba Vuba, Murukali, Rushfood, Olado, Park&Pick na Store2Door.

Imibare igaragaza ko ibiribwa bihahirwa ku mbuga z’ikoranabuhanga byazamutse ku rugero rwa 50%, ibiryo bitetse bizamuka 25%, ibikoresho by’isuku byazamutse ku rugero rwa 12%. Ibitumizwa biri ku rugero rwa 62% biba bifite agaciro kari hagati ya 20 000Frw na 50 000Frw, ibindi biri munsi y’ibihumbi 10Frw.

Uburyo bwo kwishyura hifashishijwe Mobile Money bwazamutse ku rugero rwa 87.5% naho abishyura bakoresheje amakarita bazamutseho 12.5%.

Imbuga icyenda ni zo zari zujuje ibyangombwa ubwo gahunda ya Guma mu Rugo yatangiraga umwaka ushize nyuma yaho mu kwezi kwa 8 zabaye 18, mu kwezi kwa 10 zari 35, mu ntangiro z’uyu mwaka kugeza uyu munsi zimaze kuba 62.

Bimwe mu byagaragajwe ko bikwiye gukorwa kugira ngo ubucuruzi bwo kuri internet muri ibi bihugu butere imbere harimo gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ubu bucuruzi ndetse no gushyiraho amategeko arengera abaguzi n’abacuruzi babukoresha.

Hagaragajwe ko ubucuruzi bwo kuri internet mu bihugu birimo n’u Rwanda bukigenda biguru ntege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .