00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe amahirwe y’ubukire ku rubyiruko rukora ubuhinzi-bworozi bw’umwimerere mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2022 saa 11:24
Yasuwe :

Umuryango w’Urubyiruko Uharanira guteza imbere ubuhinzi bugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Youth in Agroecology and Business Learning Track in Africa (YALTA) wakuyeho impungenge ku rubyiruko rwajyaga rutinya gushora imari mu gukora ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima , rutinya ibihombo.

Ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bugenda bukegendera hirya no hino ku Isi kubera ikoranabuhanga rigenda ryiganza, ariko rimwe na rimwe rikagira ingaruka ku bidukikije n’imihindagurikire y’ibihe.

YALTA Initiative ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa iherutse gutegura amahugurwa agenewe urubyiruko yari agamije kurushishikariza gukora ubuhinzi-bworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima butangiza ibidukikije kandi bubyara inyungu zihindura ubuzima bwa benshi batarindiye gusiragira basaba akazi.

Muri aya mahugurwa urubyiruko 30 ruvuye mu bice bitandukanye by’igihugu rukora ubuhinzi n’ubworozi, rwahanye ibitekerezo ku byiza byo gukora ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’uburyo bwabyazwa umusaruro kurushaho, bukarushaho kwinjiriza inyungu ababukora.

Urubyiruko kandi rwahuguwe kuri tekiniki zo gutegura imishinga, kureshya abashoramari no gushaka amasoko. Rweretswe amahirwe atatundakanye agenewe urubyiruko rwiyemeje gushora imari muri ubu buhinzi bworozi.

Ubuhinzi- bworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Agro-ecology) ni uburyo budakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi nk’imiti yica udukoko cyangwa ifumbire mvaruganda, bizwiho kugira ingaruka ku bidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa YALTA Initiative, Munyamahame Thacien yavuze ko urubyiruko rugomba gukanguka rugahanga udushya rugamije kubyaza amahirwe ibyo rukora haba mu buhinzi n’ubworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Urubyiruko rwigishijwe tekiniki zijyanye no gushaka amasoko ndetse no kureshya abaguzi bakeneye ibikomoka ku buhinzi n’amatungo yorowe mu buryo bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Abafatanyabikorwa bashimye uburyo aya mahugurwa yongereye ubumenyi urubyiruko ndetse baniyemeza gukomeza kurushyigikira kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi byabo bibashe gutera imbere bityo batange umusanzu mu kwihaza mu biribwa byujuje umwirerere.”

Hari bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko ubuhinzi cyanga ubworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima buhenze, bahereye ku kuba butanga umusaruro muke no kuba abaguzi atari benshi nk’ubuhinzi bugezweho.

Munyamahame yavuze ko atari ko biri kuko bafite ingero z’ababukora kinyamwuga kandi butunze, ko icy’ingenzi ari ukumenya uburyo bwiza bwo kubikora.

Ati “Urugero Koperative Duhuzimbaraga Muhazi ikora ubuhinzi bw’imboga z’umwimerere yagaragaje ko babona inyungu nyinshi aho bagurisha ikilo kimwe cy’inyanya 2000 Frw kandi bashoye ari hafi kimwe cya kabiri cy’ayo bagurishaho. Mu gihe kingana n’iminsi 90 baba basaruye inyanya n’izindi mboga zitandukanye, ibi bikagaragaza ko amafaranga bashoye ahita agaruka vuba. Ikindi byaragaragaye ko isoko rihari kandi rinini ko ahubwo umusaruro w’umwimerere udahagije bityo urubyiruko rushishikarizwa kongera imbaraga mubyo rukora. Ikindi bigishijwe ko bagomba kubanza gushaka isoko mbere yo guhinga kuko bitanga icyizere cy’uko uzunguka.”

Nyiranzabahimana Françoise uhinga amatunda mu karere ka Rusizi, ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa, wagaragaje ko yungukiye byinshi ku buhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’uko yabubyaza umusaruro akiteza imbere mu buryo burambye

Ati “Byamfashije byinshi harimo akamaro ko gukorera hamwe no kumenya imiti n’amafumbire by’umwimerere. Sinari nzi ko bibaho ariko narabibonye. Mbere ntarabona amahugurwa nakoreshaga imvaruganda, ariko aho mpuguriwe ubu nahinze ntayo kandi imbuto zimeze neza kandi biragaragara ko igishoro kizagabanuka ugereranyije n’uburyo nahingaga mbere.”

Mwambutsa Jean Claude, umukozi w’Umuryango AEE-Ishami rya Rusizi wari mu baherekeje urubyiruko rwahuguwe, yavuze ko nyuma yo guhugurwa no gukora ingendoshuri, hari bamwe mu rubyiruko babonye akamaro ko guhinga cyangwa korora bubahiriza amahame agenga ubuhinzi bworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Habayeho ingendoshuri ku buryo twigiyemo ibintu byinshi mu bijyanye n’ubuhinzi bugezweho ariko bw’umwimerere. Ni ubumenyi twabonye kandi hari abumvaga bitashoboka ko wakora ubuhinzi bw’umwimerere bugamije ishoramari.”

Eric Ruzigamanzi, umwe mu batanze amahugurwa, yagaragaje ko hakenewe umubano mwiza hagati y’abakora ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’abakiliya kuko hari benshi baba bakeneye ibikomoka kuri ubu buhinzi bworozi no kumenyekanisha ibyo bakora ku buryo abakiliya bamenya ko bihari.

Yakomeje ashishikariza urubyiruko gukora neza bagashyira ku isoko umusaruro wabo kandi bagashyira imbaraga mu kumenyekanisha ibyo bakora kuko hari abaguzi benshi baba babikeneye ariko batazi aho babihaha.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda (RYAF), Jean Marie Vianney Rwiririza, yashimiye YALTA yateguye aya mahugurwa, asaba abayitabiriye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe barushaho kongera umusaruro no kumenyekanisha ibyo bakora.

Uwizeye Alex, Umukozi w’Umuryango wita ku rubyiruko Help a Child, yavuze ko ubuhinzi ari ingenzi ku bukungu bw’igihugu n’abagituye ariko ko biba byiza iyo bikozwe mu buryo bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Guhinga ni byiza ariko nanone tugomba kureba uburyo duhingamo n’uburyo dukoramo ubucuruzi butabangamira abantu, ntibubangamire ibidukikije ndetse tukagira n’inyungu kuko umuntu icyo akora cyose agomba kuba yunguka.”

Yavuze ko ubumenyi urubyiruko rwahawe bwitezweho kuba imbarutso y’iterambere ry’ubuhinzi bwunguka ariko butabangamira urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Bagiye bagira ubumenyi ndetse igikomeye cyane kuri ibyo ni ukureba uburyo ibyo bakora byagera ku isoko ,bakaba nk’abanyamwuga kuburyo biva muri bwa buhinzi tumenyereye ahubwo bikaba ubuhinzi bukoranye umwuga kandi bwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.”

Umuryango YALTA Initiative ugamije gufasha urubyiruko rukora ubuhinzi by’umwuga bukorwa hagamjwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Uru rubyiruko ruhuzwa n’amahirwe yateza imbere imishinga yabo. Ni umuryango ukorera mu Rwanda, Ethiopia, Kenya na Uganda.

Bimwe mu bihingwa bihinze mu buryo bw'umwimerere ariko byitaweho bitanga umusaruro
Thacien Munyamahame asobanurira urubyiruko ibyiza byo guhinga mu buryo bw'umwimerere
Hakozwe ingendoshuri n'ubukangurambaga ku bahinzi basanzwe bahinga gakondo
Amahugurwa yatanzwe mu buryo butandukanye
Abahuguwe bavuze ko ubuhinzi bw'umwimerere bushoboka, ikibazo ari ubumenyi bw'ibanze ku rubyiruko
Urubyiruko rukora ubuhinzi n'ubworozi rwasobanuriwe ibibazo bitandukanye rwibazaga ku buhinzi burengera urusobe rw'ibinyabuzima
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bahuguwe
Abatanze ibiganiro bagarutse ku kamaro k'ubuhinzi cyangwa ubworozi bw'umwimerere mu kubungabunga ibidukikije no kwihaza mu biribwa
Bamwe mu bahuguwe ubwo bari bateze amatwi
Abitabiriye biyemeje gushyira imbere ubuhinzi bworozi bw'umwimerere mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima
Abatanze ibiganiro bagarutse ku buryo bwafasha urubyiruko rukora ubuhinzi n'ubworozi by'umwimerere kumenyekanisha ibyo bakora
Kubera ikibazo cy'ubutaka buto u Rwanda rufite, urubyiruko rwakanguriwe kwifashisha uburyo bwo guhinga hato ariko hakabyazwa umusaruro
Tekiniki zisanzwe nko kuhira ni ingenzi cyane ku buhinzi bw'umwimerere
Hagaragajwe ko ubuhinzi bw'umwimerere bwitaweho nabwo butanga umusaruro ufatika
Hakozwe ingendoshuri ku bahinzi basanzwe bakora ubuhinzi bw'umwimerere n'uburyo bakoresha ngo babone umusaruro uhagije
Hagaragajwe ibyiza by'ibihingwa by'umwimerere cyane cyane ku buzima bw'ababirya
Thacien Munyamahame uyobora YALTA yasabye abahuguwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe
Abitabiriye biyemeje gushyira imbere ubuhinzi bworozi bw'umwimerere mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .