00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yongereye miliyoni $250 mu kigega Nzahurabukungu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 May 2022 saa 03:19
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangije icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu cyashyizwemo miliyoni $250, cyitezweho kurushaho gufasha ubukungu kurenga ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Édouard Ngirente kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, Guverinoma yashyize imbaraga mu gushyigikira Urwego rw’ubuzima, no kuzahura ubukungu.

Ni amafaranga yakusanyijwe bigizwemo uruhare n’ibigo birimo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’isi, Ikigega cy’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bicuruza Peteroli (OFID), Banki ya Aziya y’ishoramari mu bikorwa remezo, USAID n’abandi.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mu cyiciro cya mbere, hashyizweho ikigega cyo kuzahura ubukungu cyatangiranye miliyoni $100 mu cyiciro cya mbere, hanashyirwa imbaraga mu gushaka andi mafaranga y’inyongera.

Ati "Haje gushakwa andi mafaranga miliyoni $250, ku buryo ubu ikigega kigeze kuri miliyoni $355."

Yavuze ko mu byiciro byafashijwe, icy’amahoteli cyafashijwe kuvugurura gihabwa inguzanyo za miliyari 52 Frw , amashuri asaga 69 yari amaze igihe afunzwe ahabwa miliyari 12 Frw.

Ibindi ni imodoka zitwara abagenzi rusange, aho amasosiyete 55 yahawe miliyari zisaga 7 Frw ngo afashwe kuvugurura imyenda mu mabanki. Mu bijyanye n’ubucuruzi miliyari 11 zahawe amasossiyete 157.

Dr Ndagijimana yavuze ko mu mbaraga zakoreshejwe haje kuboneka andi mafaranga miliyoni 250 z’amadolari, ariyo ari muri iki cyiciro cya kabiri.

Kuri iyi nshuro hajemo icyiciro gishya. Mu gihe icyiciro cya mbere cyafashaga ibigo kuzahuka, ubu hajemo imishinga mishya yagenewe miliyoni 150 USD.

Harimo n’amafaranga agera kuri miliyoni 37.5 USD yagenewe kuvugurura inguzanyo z’ibigo.

Mu bizaba birebwaho ku bazahabwa aya mafaranga, harimo kureba igipimo inyungu y’Ikigo yagabanyutseho. Mu gihe mu cyiciro cya mbere harebwaga igihombo cya 30%, ubu igipimo cyamanuwe kigera kuri 20% ugereranyije amezi 12 aheruka n’amezi 12 mbere ya Covid-19.

Aho hiyongeraho kugaragaza ubucuruzi ugiye gukora, n’ubushobozi bwo kwishyura.

Ishoramari mu mishinga mishya

Iki gice cyagenewe abashoramari bashaka gukora imishinga mishya yafasha kwihutisha ubukungu no gutanga imirimo, cyane cyane mu nganda n’ibizishamikiyeho.

Harimo nk’ibikorwa by’ubwubatsi, abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ibindi.

Dr Ndagijimana ati "Ibi bigamije cyane cyane kuzamura ubukungu no kongera ubudahangarwa ku bibazo bituruka hanze y’igihugu."

Ku mafaranga ibigo bizaba bishobora guhabwa ku mishinga mishya, amasosiyete mato ashobora guhabwa miliyari ebyiri, naho amanini akageza kuri miliyari 5 Frw.

Amafaranga 35% azanyuzwa mu Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), andi 65% anyuzwe mu mabanki atandukanye.

Ibyo byose byitezweho gutuma ubukungu burushaho kuzamuka, aho muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka kuri 6%.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Édouard Ngirente

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .