00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gufatira no gutambamira; ingamba nshya mu guhashya abanyereza umutungo wa Leta ‘bakawuragiza’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Raporo Ngarukamwaka y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ntihwema kugaragaza ibibazo mu mikoreshereze n’imicungire y’umutungo w’igihugu ndetse hari n’aho uba wanyerejwe, gusa abagaragaweho iyo mikorere barakurikiranwa ndetse byaba ngombwa hakitabazwa inkiko batsindwa bakaryozwa ibya rubanda.

Kunyereza umutungo wa leta ni icyaha kuko ugikoze akurikiranwa mu buryo bw’amategeko. Ni ukuvuga ko ugaragaweho icyo cyaha aregwa na leta akaburana yatsindwa inkiko zigategeka ko asubiza ayo mafaranga mu isanduku ya leta.

Uretse umutungo wa leta uba wanyerejwe no manza z’inshinjabyaha hari ubwo Inkiko zitegeka umuntu kwishyura Leta. Bivuze ko uwatsinzwe urubanza, agahanishwa n’amafaranga y’ihazabu, leta niyo imubaza ayo mafaranga y’ihazabu.

Raporo ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza urutonde rw’abantu basabwa kwishyura Leta umwenda ukomoka ku manza batsinzwe muri Gicurasi 2021, yagaragaje ko iyo myenda yose ari miliyari 1,4 Frw. Ni mu gihe mu Ugushyingo 2020, yari miliyari 1,8 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Serivisi y’Amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Ntwari Emile, yabwiye RBA ko leta ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa urubanza rwagenwemo amafaranga ya leta.

Bivuze ko Minisiteri y’Ubutabera iba ihagarariye leta ifite inshingano zo gukurikirana ibirebana n’igihano cy’ihazabu gihabwa umuntu watsinzwe mu manza nshinjabyaha.

Ntwali ati “Iyo tugiye kugaruza, n’ubwo waba wanyereje umutungo wa banki cyangwa uwa sosiyete, akenshi iyo utsinzwe mu rubanza haba hariho n’igihano cy’ihazabu. Ya sosiyete niba bayigaruriye umutungo wayo, hakurikiraho inzira zo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, hifashishwa umuhesha w’inkiko noneho igasubizwa umutungo wayo wari wanyerejwe.”

Yakomeje agira ati “Ariko kuri rwa ruhande rw’uwahawe ihazabu, Minisiteri y’Ubutabera nitwe tubikurikirana kugira ngo ahanwe, kuko ubwo yahanwe wenda yafunzwe, wenda yanahawe n’igihano cy’ihazabu yanategetswe kugaruza ya mafaranga yanyerejwe. Hari rwa ruhande rw’uwanyerejwe umutungo ariko natwe turakomeza gukurikirana.”

Haciwe umuvuno mushya

Amategeko akenshi agendera ku bibazo bihari, ni kenshi abantu bagiye batsindwa mu manza z’imitungo ya leta banyereje ariko hagera igihe cyo kurangiza urubanza ugasanga ya mitungo nta yihari ndetse n’iyo we ubwe yari afite yamaze kuyigurisha cyangwa kuyandika ku bandi.

Ntwari avuga ko izi ngamba zafashwe zari zigamije guha Ubushinjacyaha kuba butatsinda urubanza gusa ahubwo binafashe kugira ngo naramuka atsinzwe hanaboneke ubwishyu.

Yakomeje agira ati “Tureba niba imitungo yarafatiriwe cyangwa harabayeho itambama, iyo ibyo bitabaye twihutira ko byakorwa kugira ngo mu kurangiza urubanza ya mitungo izabe ihari, dukorana n’inzego zitandukanye.”

Avuga ko bitabaza ikigo gishinzwe indangamuntu, ikigo gishinzwe ubutaka, RRA, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, RSSB na Polisi y’Igihugu.

Ati “Ni ingamba twashyizeho kugira ngo abo bantu bamenyekane kandi banahatirwe kwishyura ya myenda ya leta.”

Iyo imitungo y’umuntu ifatiriwe cyangwa igatambamirwa arabimenyeshwa ndetse akanabisinyira.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bufite ishami rishinzwe gukurikirana by’umwihariko ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’igihugu. Inshingano ikomeye y’iri shami ni ukugenzura ibyagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta niba nta bigize ibyaha birimo kugira ngo bikurikiranwe.

Mu myaka itanu ishize [kuva 2015-2020], Ubushinjacyaha bwakurikiranye amadosiye 5818, yari akurikiranywemo abantu 9004, umubare w’amadosiye yashyikirijwe inkiko ni 3252.

Umugenzuzi Mukuru mu Bushinjacyaha Bukuru, Ntete Jules Marius, yatangaje ko itegeko ryateganyije uburyo bwo gufatira cyangwa gutambamira, ku buryo niba umuntu yatangiye gukurikiranwa hihutirwa kurebwa imitungo ye yose igafatirwa atarayigurisha cyangwa ngo ayandikishe ku bandi.

Ati “Ni ukuvuga ngo ndimo gukurikirana umuntu, mfite ubwoba ko nzajya kurangiza urubanza, ya nzu yarayanditse ku mukecuru we uri muri Amerika cyangwa yayigurishije. Aho urubanza rujya kurangira inzu yari iya kanaka yabaye iya kanaka.”

Yakomeje agira ati “Gutambamira rero ni zimwe mu ngamba zashyizweho n’amategeko kugira ngo abantu batanyereza ya mitungo barangije kubona ko twatangiye kubakurikiranaho ya mitungo bazi ko bayikuye ahantu hatari heza. Ibyo rero turimo kubikora, tukimara kumenya ko umuntu yanyereje umutungo twihutira kumenya imitungo afite, kumenya aho iherereye ataratangira kuyigurisha cyangwa kuyandika ku bandi, tukayifatira.”

Ubushinjacyaha buvuga ko bwashyize ingufu muri ubu buryo bwo gutambamira no gufatira aho bibaye ngombwa. Ibi bikorwa hakurikijwe n’ibiteganywa n’itegeko ndetse cyane cyane ku muntu Ubushinjacyaha bwabonyeho impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha.

Umutungo wa leta ukomoka mu manza ni amafaranga yategetswe n’inkiko mu manza zitandukanye. Abafatanyabikorwa mu kugaruza umutungo leta iba yatsindiye mu manza bagizwe n’inzego zinyuranye. Mu kugaruza uwo mutungo hashobora kubaho uburyo bunyuranye burimo gukoresha ingufu za leta cyangwa uwatsinzwe akibwiriza akawugarura ku neza.

Umuhesha w’Inkiko mu Rwego rw’Umuvunyi, Nzabamwita Anaclet, avuga ko leta nayo ijya ihura n’ibibazo byo gutsinda abantu mu manza ariko umuhesha w’inkiko yajya kurangiza imanza ugasanga abatsinzwe babuze ubwishyu cyangwa se iyo mitungo yanyereje ikaba idahari.

Nzabamwita avuga ko hari abantu benshi n’ubwo abakozi ba leta by’umwihariko baba bafite inshingano zo kugaragaza imitungo yabo, hari abatabikora cyangwa bimwe mubyo batunze bakabyandikisha ku bandi.

Yakomeje agira ati “Amakuru menshi araboneka ku bantu bagenda bikuraho imitungo bakayandika ku bandi bantu. Akenshi babyandika ku bantu bo mu miryango yabo n’inshuti zabo ku buryo usanga badasobanukiwe n’ibyo amategeko ateganya.”

Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko kuva muri Nyakanga 2020 kugeza Kamena 2021, rwashyikirije inkiko dosiye 38 , ku bibazo bishingiye ku kumenyekanisha umutungo w’abakozi ba leta.

Hari kandi izindi dosiye 12 zoherejwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, z’abakekwaho kwigwizaho umutungo mu buryo budakurikije amategeko no kudashobora gusobanura inkomoko yawo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .