Itegurwa rya NST 2 ryagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi mu 2024, mu mwiherero uri guhuriza i Rubavu abakozi ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.
Ni umwiherero ugamije kurebera hamwe uko inzego zose zarushaho gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego zizaba zikubiye muri NST2. Ubaye mu gihe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za NST1 riri ku musozo kuko rigomba kurangirana n’uyu mwaka wa 2024.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko uko guhuza abafatanyabikorwa ba Leta biba bigamije gusuzumira hamwe ibikwiriye gukorwa n’uruhare rwa buri wese.
Ati “Tuba tugamije gusuzumira hamwe ibimaze kugerwaho, gusuzuma uruhare rwa buri wese ariko noneho no kubagezaho gahunda za leta mu gihe kiri imbere kugira ngo ibyo dukorana, ibyo baduteramo inkunga nabyo bijye mu murongo wa gahunda za leta kandi byuzuzanya n’ibyo Leta ikora.”
Yakomeje avuga ko imbanzirizamushinga ya gahunda ya NST 2 izaba yagiye hanze mbere y’uko uku kwezi kwa Gicurasi kurangira, Kanama 2024 ikazasiga gahunda yose ishyizwe hanze.
Ku bijyanye n’uko NST 2 yahawe imyaka itanu, mu gihe NST 1 yari ifite irindwi, Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko byatewe n’uko iyi Guverinoma izaba ifite manda y’imyaka itanu.
Ati “Mu rwego rwo kuzuza igenamigambi na gahunda za leta twarabihuje kubera ko igenamigambi ry’igihe giciriritse rihuza na gahunda ya Guverinoma bikaba gahunda imwe, bikoroha gukurikirana ibikorwa mu buryo buhujwe. Turangije manda y’imyaka irindwi ni nako iyi gahunda y’imyaka irindwi yashyizweho, nyuma y’amatora tuzaba dufite manda y’imyaka itanu, bityo Ibikorwa byose tuzabihuza n’iyo myaka itanu.”
Mu gihe iyi gahunda ya NST2 izajya hanze, izaba isimbuye iya NST1 y’imyaka irindwi (2017-2024).
NST1 yateganyaga ko Abanyarwanda hari ibyo bagomba kuba bagezeho 100% mu 2024 birimo amazi meza n’amashanyarazi kandi ubukungu bwabo bugomba kuba buri ku rwego rwiza.
Mu nkingi y’ubukungu hari hakubiyemo ubuhinzi n’ubworozi, ubutaka n’ibidukikije, ibikorwaremezo ndetse n’urwego rw’abikorera.
Mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage harimo uburezi, ubuzima, isuku n’isukura, gahunda yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibibazo byo mu muryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu nkingi y’imiyoborere n’ubutabera harimo serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, ubutabera, iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi, umutekano ndetse n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.
Minisitiri Uzziel Ndagijimana yakomeje agaragaza ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho muri NST1 kandi bikwiriye kwishimirwa.
Ati “Mu nkingi y’impinduka mu by’ubukungu twageze ku iterambere riri ku ijanisha rya 7% nubwo habayeho kudindizwa n’icyorezo cya COVID-19, umusaruro Mbumbe w’umuturage warazamutse uva kuri 729$, ugera kuri 1040$, hahanzwe imirimo irenga miliyoni 1,3. Twageze ku bukungu budaheza ku kigero cya 93% mu 2020, tuvuye kuri 89% mu 2017, dutegereje ibizava mu nyigo ya 2024.”
Yakomeje agaragaza ko umusaruro wa NST1 ugaragarira mu zindi nzego zirimo ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Amafaranga ava mu bukerarugendo yavuye kuri miliyoni 374$ agera kuri 620$ ariko miliyoni 95$ yavuye mu gace k’ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama. Twongeye umubare w’ubuso bwuhirwa buva kuri hegitari 48 000 mu 2017, bugera kuri hegitari 71 000.”
Ku nkingi y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage nk’imwe mu zigize NST1, Minisitiri Ndagijimana, yagaragaje ko “Icyizere cyo kubaho cyazamutse kiva ku myaka 66,6 kigera kuri 69,6, ibigaragaza imibereho myiza y’abaturage bacu mu byiciro bitandukanye. Kugeza amashanyarazi ku baturage, byavuye kuri 34% bigera kuri 76%.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda “rwakubye kabiri ubushobozi bwacu bwo gutunganya amazi meza kuva mu 2017, ikigero cyo kugeza amazi meza ku baturage kiri kuri 82% by’ingo. Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 27.”
Amafoto: Kwizera Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!