ES Partners yafashije ibigo bito n’ibiciriritse 144 bikora ubukerarugendo kuzahura ubukungu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Werurwe 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) ku bufatanye n’Umuryango wa Mastercard Foundation, binyuze mu mushinga wawo wa ‘Hanga Ahazaza’ byafashije ibigo bito n’ibiciriritse 144 kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe Covid-19.

Inkunga yatanzwe na ESP ibinyujije muri gahunda yatangije zirimo Komeza na Tourism Inc zigamije gufasha ba rwiyemezamirimo biganjemo urubyiruko bifuza gushora mu bikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Ibi bigo byatewe inkunga ni ibisanzwe bitanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo byose hamwe bikaba bifite abakozi 1 361, muri byo 77% byahawe inkunga yo kwagura ibikorwa byabyo, 60 byari bisanzwe biri muri gahunda ya Komeza yashyizweho na Mastercard mu 2020, igamije gufasha imishinga guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Umuyobozi wa ESP uri no mu bayishinze, Kabango Charity, yavuze ko batewe ishema no kuzahura ibigo biri mu bukerarugendo ubukungu bwabyo bwangijwe na COVID-19.

Ati “Dutewe ishema no gutera inkunga ibigo bito n’ibiciritse biri mu rwego rw’ubukerarugendo kubasha kuzahura ubukungu bwangije na COVID-19, bagaragaje imbaraga zikomeye zo gukomeza gukora muri ibi bihe bigoye.”

Yakomeje avuga ko banejejwe no gutera inkunga ibi bigo bibarizwamo umubare munini w’abagore n’urubyiruko.

Ati “Tuzakomeza gutanga amahirwe kuri ibi bigo nka Komeza yafashije benshi kandi ibi bizabafasha gukomeza gutera imbere, tunejejwe no kuba 65% bari muri iyi mishinga ari abagore naho 83% ari urubyiruko.”

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko ari ingenzi cyane uburyo ba rwiyemezamirimo babyaje umusaruro amahirwe yo gukora ibicuruzwa bikenewe ku isoko.

Yakomeje ati “Bari ku ruhembe rwo gutekereza ku hazaza h’ubukerarugendo mu Rwanda kandi mu buryo burambye kandi bwunguka.’’

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Kaliza Belise, yavuze ko banejejwe n’inkunga ESPartners na Mastercard bateye ibigo bito n’ibiciritse mu kuzamura ubukungu.

Ati “Twishimiye uburyo mwateye inkunga ibigo bito n’ibiciritse biri mu bukerarugendo mubifasha kuzahura ubukungu bwabyo, inkunga byahawe izabafasha guteza imbere ibigo byabyo.”

ESP ni ikigo gisanzwe gifasha imishinga mito n’iciriritse, kikaba cyari gisanzwe gikorana n’ibigo by’ubukerarugendo mu mushinga wa Hanga Ahazaza ifatanyije na Mastercard.

Ibigo bito n'ibiciriritse bitanga serivisi z'ubukerarugendo biri mu byazahajwe cyane n'ingaruka za Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .