EGH ni ikigo kibumbatiye ibigo by’imari bitandukanye byaba mu Rwanda, muri Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi.
Raporo ya EGH igaragaza ko umutungo wayo wazamutseho 6% ugera kuri miliyari 1750 z’Amashilingi ya Kenya, mu gihe imari yabikijwe muri banki z’iki kigo yazamutseho 11% igera kuri miliyari 1300 z’Amashilingi ya Kenya.
EGH igaragaza ko 49,7% by’umutungo wayo wose wihariwe n’amashami yayo yo hanze ya Kenya ndetse ubwo bucuruzi ifite hanze y’iki gihugu bwihariye 50,2% by’inyungu yose yungutse mbere yo kwishyura umusoro.
Iki kigo kigaragaza ko nubwo cyagiye gihura n’ibibazo bitandukanye bihungabanya ubukungu, cyakomeje guhangana na byo giharanira iterambere ryacyo.
Ibi bihamywa n’uko EGH yafashwe nk’ikigo cy’imari gikomeye muri Afurika ndetse n’icya kabiri mu Isi gifite izina rikomeye, uyu munsi kikaba gifite abakiliya barenga miliyoni 20,7.
Uwo mutungo wabikijwe muri banki, wazamutseho 55%, ibingana na miliyari 341 z’Amashilingi ya Kenya.
Ishoramari na ryo ryaratumbagiye rigera mu gaciro k’arenga miliyari 459 z’Amashilingi, bituma amafaranga y’ako kanya, amwe ushobora kubona mu buryo bworoshye mu gihe ugiye gukemura ikibazo kidakanganye agera ku rugero rwa 57%.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings, Dr. James Mwangi ati “Bijyanye n’uko uwo mutungo ushobora kuvamo amafaranga yo mu buryo bwihuse wagiye wiyongera, ikigo cyakomeje kuzamura ubushobozi bwacyo hagabanywa imyenda gifite, aho cyishyuye inguzanyo ya miliyari 75 z’Amashilingi ya Kenya ku nyungu ziri hejuru.”
Imari y’abanyamigabane muri icyo kigo yazamutseho 13% igera kuri miliyari 220 z’Amashilingi ya Kenya, bizamura ubushobozi bw’ikigo bwo gufasha abikorera binyuze muri gahunda yo kuzahura ubukungu izwi nka ‘Africa Resilience and Recovery Plan.’
Byatumye EGH ishora imari no mu bindi nk’ubwishingizi, kugira ubushobozi buyifasha kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko. Urugero rwa hafi rukaba igurwa rya Cogebanque yo mu Rwanda.
Inyungu yinjijwe ku nguzanyo EGH yatanze na yo yazamutseho 22%, igera kuri miliyari 84,8 y’Amashilingi ya Kenya, ivuye kuri miliyari 69.8 z’Amashilingi ya Kenya.
Ibyo kandi byatumye inyungu yahawe abakiliya ku mafaranga babikije muri banki na yo izamukaho 30%, bingana na miliyari 30,4 z’Amashilingi ya Kenya ugereranyije na miliyari 23,4 z’Amashilingi ya Kenya.
Ibindi iki kigo cyinjije biturutse ku bikorwa bya banki ariko bitari ugutanga inguzanyo byageze kuri miliyari eshanu z’Amashilingi ya Kenya.
Byatumye ibyinjijwe muri rusange bizamuka ku rugero rwa 16% bigera kuri miliyari 95,1 z’Amashilingi ya Kenya bivuye kuri miliyari 82,1 z’Amashilingi ya Kenya.
Amashami ya EGH mu Karere yihariye 43% by’ibyinjijwe. Ayo mashami kandi yihariye 47% by’inguzanyo zose iki kigo cyatanze n’inyungu ingana na 51% nyuma yo kwishyura umusoro.
Mu buryo bwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu EGH yazamuye amafaranga yo kwifashisha mu guhangana n’ibihombo bituruka ku nguzanyo zatanzwe agera ku kigero cya 35%, ibingana na miliyari 8,5 z’Amashilingi ya Kenya.
Imigabane ya EGH na yo yakomeje kuzamura gaciro, umugabane umwe winjije Amashilingi ya Kenya 7,6 bivuye ku Mashilingi 6,7.
Ubu EGH yamaze guhabwa uruhushya rwo gutanga ubwishingizi bw’ibindi bintu nk’inzu imodoka n’ibindi byiyongera ku bw’ubuzima yari ifite.
Ibyo byatumye iki kigo gihabwa ubushobozi bwo gutanga serivisi z’imari zishingiye ku bwishingizi haba ku bigo binini, imishinga mito n’iciriritse n’abashaka ubwo bwishingizi ku giti cyabo, haba ku buzima no ku mitungo yabo.
Muri Kamena 2024 EGH yari imaze gushyiraho politiki miliyoni 12 zijyanye no guteza imbere ubuzima ndetse ikavuga ko abakiliya miliyoni 1,5 bari bamaze gufata ubwishingizi bw’ubuzima
Ikoranabuhanga ryarimakajwe cyane muri EGH, aho 84% by’ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga byakorewe ku mbuga z’ikoranabuhanga z’iki kigo, aba-agent bakiharira 9%, abakoresha ATM biharira 2% mu gihe abagana amashami y’icyo kigo bo ari 3%.
EGH kandi iherutse gushyirwa mu bigo bikomeye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!