Equity Bank yamuritse ikirango gishya, ihiga kwihutisha serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gushinga imizi, aho kuri ubu umuntu ashobora kubonera kuri telefoni ye serivisi hafi ya zose nkenerwa zirimo n’iza banki, Equity Rwanda yamuritse ikirango cyayo gishya gisobanura intego ifite yo kurushaho kunoza serivisi zayo no kuzegereza abakiliya hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, nibwo Equity Rwanda yamuritse iki kirango gisimbura icyari gisanzwe, ivuga ko kizagendana n’imikorere mishya izarushaho kunogera abakiliya bayo.

Umuyobozi wa Equity Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko gushyiraho ikirango gishya ari ikimenyetso cy’uko banki igiye kurushaho guha abakiliya ibyiza.

Yagize ati “Icyabiteye ni uko tuzi ko abakiliya bacu na bo ibyo bakenera buri munsi byarahindutse, uburyo babikeneramo umunsi ku munsi bwarahindutse. Uyu munsi rero twagaragaje ibimenyetso byacu bishya nk’ikimenyetso cy’uko tugiye kubazanira ibishyashya kandi byiza kurushaho.”

Yongeyeho ati “Ikindi twasezeranyije abakiliya bacu kuva na mbere, ni uko ubu bigiye koroha kugira ngo ubone serivisi za Equity Bank, waba ufite konti mu Rwanda cyangwa uyifite mu bindi bihugu urujemo uzafatwa nk’umukiliya wa Equity aho waba uri hose.”

Namara yakomeje avuga ko ibi bizoroshywa na porogaramu bashyizeho yiswe “One Equity”, aho binyuze ku ikoranabuhanga umuntu ashobora kubona serivisi zose zirimo izo kwiguriza, kubitsa, kohereza amafaranga n’izindi, bitabaye ngombwa ko agera kuri banki.

Ati “Icyo twifuza ni uko abakiliya bacu babona serivisi aho bari hose, isaha izo ari zo zose, banki yabo ikaba iri bugufi bwabo, haba ari nijoro, haba ari ku manywa, ukagira ‘access’ kuri banki yawe ukora ibyo ushaka byose.”

Ikirango gishya cya Equity Rwanda gitandukanye n’icyari gisanzwe cyashushanyaga inzu nk’ahatangirwa serivisi za Equity, gusa nyuma y’uko ubu bitakiri ngombwa ko umuntu ajya kuri banki ngo akunde abone serivisi ahubwo banki umuntu asigaye aba ayifite aho ari hose, icyahinduwe gisobanura neza ko ubu serivisi za banki zitagitangirwa mu nzu gusa.

Abasanzwe ari abakiliya ba Equity Rwanda bishimiye iyi ntambwe, bavuga ko banyuzwe n’ingamba nshya banki yabagaragarije nyuma yo kubamurikira ikirango gishya.

Mushimiyimana Eugènie usanzwe ari umukiliya wa Equity Rwanda, yavuze ko nk’abakiliya bakiriye neza iri hinduka ry’ikirango kuko igishya gisobanura neza imikorere iyi banki yimakaje.

Yagize ati “Twabyakiriye neza cyane mu by’ukuri kuko n’ubundi Equity yari yaramaze kwagura amarembo, bigaragaza ko tutakibumbiye ahantu hagati y’inkuta, ahubwo wabonaga ko n’ubundi serivisi baduha zaragutse, serivisi tuzibona cyane tutanahari, operation nyinshi tuzikora tutiriwe tuza hano [kuri banki].”

Kagabo Patrick umaze imyaka icyenda ari umukiliya wa Equity, na we yavuze ko yakiriye neza igikorwa cyo guhindura ikirango n’imikorere mishya bya Equity Rwanda.

Ati “Twabyakiriye neza kuko nk’umuntu w’umucuruzi uba ushaka ibintu byihuta, bikora neza kandi bijyanye n’igihe, bituma rero ka kazi ka buri munsi gashaka y’uko ugakora mu buryo bwihuta, ugakorana n’abafatanyabikorwa bawe mu buryo bwihuta.”

“Rero nka banki igenda ikazana inovasiyo mu buryo bw’itumanaho, ibyo ukora byose ukabikorera ku kazi, ukishyura abantu kuri telefoni, ibyo bintu byose bituma nk’umukiliya ugenda wishima.”

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings Plc, Dr James Mwangi, yavuze ko bahisemo kugira ikirango gisobanura neza imikorere igezweho muri iki gihe, aho kuri ubu banki ari icyo ukora atari ahantu ujya.

Yagize ati “Uburyo bw’imikorere bwarahindutse, aho kuri ubu ibyifuzo by’abakiliya bisigaye ari ukwibanda ku gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, abakiliya bagaraza ko bakeneye serivisi zo kwihereza, aho banki ihinduka ibyo ukora kurusha kuba ahantu ujya, Equity izakomeza gushyira imbaraga mu guhanga udushya no kurushaho kwita cyane ku byo abakiliya bakeneye.”

Ikirango gishya cyashyizweho na none hagamijwe ko ibikorwa byose bya Equity bihura kandi bikorohera abakiliya kubona serivisi aho bajya hose hari Equity bitagize ikindi bibasaba, aho kuri ubu hatanditsemo Equity Bank nk’uko byari bisanzwe, ahubwo handitsemo “Equity” gusa.

Umuyobozi wa Equity Rwanda, Namara, yavuze ko ibi bizakurikirwa n’imikorere mishya yanatangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse no kwagura amashami n’umubare w’aba-agents batanga serivisi zabo hirya no hino mu gihugu.

Kuva mu Ukwakira 2011 ubwo Equity Bank Rwanda yafunguraga imiryango mu Rwanda, imaze kugira amashami 14 mu gihugu hose, ifite aba-agents 1503, ndetse n’ibyuma byifashishwa mu kubikuza bigera kuri 21 mu gihugu hose.

Dr Patrick Uwizeye wari uhagarariye abagize Inama y Ubutegetsi ya Equity Rwanda
Equity yahise itangira kugaragaza iki kirangantego gishya hirya no hino mu mujyi wa Kigali aha ni kuri rond point ku Gisimenti
Iki kirangantego gishya cyamuritswe kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020 kiragaragaza ko Equity izarushaho kwegereza serivisi abakiliya
Kagabo Patrick umaze imyaka icyenda ari umukiliya wa Equity, na we yavuze ko yakiriye neza igikorwa cyo guhindura ikirango n’imikorere mishya bya Equity Rwanda.
Ku mashami atandukanye ya Equity mu mujyi wa Kigali hari hari umutsima basangiye n'abakiliya babo
Ubuyobozi bwa Equity Rwanda bwasangiye n'abakiliya bishimira iki kirangantego gishya
Umuyobozi wa Equity Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko gushyiraho ikirango gishya ari ikimenyetso cy’uko banki igiye kurushaho guha abakiliya ibyiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .