00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurangiza kaminuza rugiye guhugurwa binyuze mu bufatanye bwa Equity Bank na AIESEC in Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Equity Bank Rwanda yinjiye mu bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira (AIESEC in Rwanda) bugamije guha ubumenyi ku micungire y’amafaranga no kwihangira imirimo mu rubyiruko rurangije kaminuza.

Iki gikorwa kizafasha abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza. Ku ikubitiro bazatangirana n’abagera kuri 300 basoza icyiciro cya nyuma muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), aho Equity Bank izabahugura ku micungire y’ifaranga ndetse na gahunda zinyuranye zigamije kwihangira imirimo.

Bizafasha aba bagenerwabikorwa kwinjira ku isoko ry’umurimo buje ubunararibonye haba ku isoko ry’umurimo cyangwa kwihangira imirimo.

Aba banyeshuri bazahugurwa ku bijyanye no kwihangira imirimo ndetse n’amasomo atandukanye abafasha kujya ku isoko ry’umurimo ari abakozi beza kandi bafite ubunyamwuga.

Iki gikorwa kigamije gufasha abagenerwabikorwa (abanyeshuri) guhuza amasomo bize mu ishuri ndetse n’ubumenyingiro busangwa ku isoko ry’umurimo bityo Equity Bank ikazabafasha kwisanga kuri iri soko nta nkomyi n’imwe igendanye n’uburambe ku murimo.

Umuyobozi wa AIESEC in Rwanda, Uwase Malik, yavuze ko bahisemo gushyiraho aya mahugurwa kugira ngo bafashe urubyiruko rurangiza kaminuza kubona amahirwe abafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo nta nkomyi.

Yagize ati “Ikibazo cyo kubura akazi gikomeje kugenda cyiyongera bikanagaragara ko umubare w’urubyiruko, w’abavuye ku kazi wiyongeye muri iki gihe isi yahuye n’icyorezo cya Covid-19, bityo twatekerekereje icyo gukora kugira ngo dufashe urubyiruko kwigira no kugera ku kigero nyacyo cyo guhatana n’abandi ku isoko ry’umurimo batibagiwe no kuba bakwihangira imirimo bwite.

Uwase yavuze ko bahisemo gukorana na Equity Bank Rwanda kuko ari banki izobereye mu gutegura imishinga yazafasha urubyiruko gutegura ejo hazaza heza harwo ndetse no kwigira muri rusange.

Umuyobozi wari uhagarariye Equity Bank Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko babonye icyerekezo cya AIESEC in Rwanda ari indashyikirwa na bo biyemeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko.

Yagize ati “Twabonye AIESEC in Rwanda ikora ibikorwa by’urubyiruko tubyisangamo natwe nka banki cyane ko no mu bakiriya bacu barimo urubyiruko, twifuza ko dufatanya na bo mu rugendo kugira ngo tubahe amahugurwa azabafasha kugira icyo bigezaho ku isoko ry’umurimo ndetse no kwihangira imirimo.”

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego twafashe iya mbere twiyemeza gutanga ubufasha bwo kwigisha urubyiruko kubijyanye n’imicungire y’ifaranga ndetse no kwihangira imirimo kugira ngo rubashe kwiyubakira ejo hazaza heza harwo bityo natwe twubake icyizere cyo kuzagira abakiriya beza bakomotse muri urwo rubyiruko rwiteje imbere.”

Uwari uhagarariye Kaminuza y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa muri iki gikorwa Kiyaga Elias, yavuze ko kaminuza izafasha mu guhitamo abanyeshuri izabona ko bahiga abandi mu bushake n’ubushobozi bityo umusaruro witezwe ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo bizabe indakemwa.

Yagize ati “Abanyeshuri bajya muri kaminuza bakurikiye kubona impamyabumenyi ariko ugasanga arasohotse no kuvuga biramunaniye. Ibi bintu byo kubaha amahugurwa yiyongera kuri za mpamyabumenyi baba bahawe bije bikenewe cyane kuko bituma babasha guhuza ibyo bize mu ishuri n’ubuzima rusange basanga ku isoko ry’umurimo.

Umunyeshuri wari uhagarariye abandi muri Kaminuza y’u Rwanda, UR, Umutoniwase Brenda, yavuze ko abazahabwa aya mahugurwa azabafasha kuziba icyuho cy’uburyo bigamo rimwe na rimwe butabafasha neza kwisanga ku isoko ry’umurimo ku rwego rumwe n’abandi bahasanze.

Ibikorwa byo gutanga amahugurwa bisanzwe bimenyerewe kuri AIESEC in Rwanda, kuva yagera mu Rwanda mu 2016. Yagiye itanga amasomo atandukanye yo kumenyereza urubyiruko umwuga ndetse no kubafasha kwihangira imirimo ibateza imbere.

Bamwe mu bandi bafatanayabikorwa muri iki gikorwa cyo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko harimo Kaminuza y’u Rwanda, LEAD, na Jobinrwanda n’abandi.

Equity Bank ikorera mu Rwanda kuva mu 2011. Imaze kugira amashami 15 n’abayihagarariye (agents) 3,000 hirya no hino mu gihugu, ATM 21 n’abacuruzi bafite imashini zo kwishyura (POS) 1,220 bafasha abakeneye serivisi zayo kuzigeraho biboroheye.

Equity bank ni ishami ry’Ikigo cy’Ishoramari, Equity Group Holdings, gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kikagira n’andi mashami mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda.

AIESEC in Rwanda ivuga ko izafasha uru rubyiruko kubasha kwiyuka bakagera ku bukungu buhamye
Umukozi muri Equity Bank Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko babonye ibikorwa bya AIESEC Rwanda ari indashyikirwa nabo biyemeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, UR, Kiyaga Elias, yashimye gahunda yo kuzigisha abanyeshuri babo kuko izabafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo.
Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, UR, Umutoniwase Blenda, yavuze ko abazahabwa aya mahugurwa azabasha gusiba icyuho cy’uburyo bigamo
Umuyobozi wa AIESEC Rwanda, Uwase Malik, yavuze ko bahisemo gushyiraho aya mahugurwa kugira ngo bafashe urubyiruko rurangiza kaminuza kubona amahirwe abageza ku murimo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .