Elon Musk yageze ku mwanya wa kane mu baherwe 10 ba mbere ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Kanama 2020 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Umutungo w’umunyemari washinze uruganda rukora imodoka zifashisha amashanyarazi rwa Tesla, Elon Musk, ukomeje kwiyongera kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka aho ku wa Mbere w’iki cyumweru agaciro k’imigabane y’ikigo cye kiyongereyeho 11% bituma ku mafaranga abarirwa hiyongeraho miliyari 7.8 z’amadolari.

Ubu Musk arabarirwa umutungo ungana na miliyari 84.8 z’amadolari ya Amerika bituma aba umuntu wa kane utunze amafaranga menshi ku Isi inyuma ya Mark Zuckerberg uri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abantu 500 bakize kuri uyu mubumbe. Zuckerberg washinze Facebook arusha Musk miliyari 15 z’amadolari ya Amerika.

Indi sosiyete ye ya SpaceX ikora ibijyanye n’ibyogajuru nayo byitezwe ko izamura umutungo we ukiyongeraho nibura miliyari 3 z’amadolari.

Kuva uyu mwaka watangira, umutungo we wiyongereyeho miliyari 57 z’amadolari ya Amerika, akaba ari inyongera iri hejuru kurusha ikindi kigo cyose inyuma ya Amazon y’umuherwe Jeff Bezos.

Umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos, muri uyu mwaka umutungo we wiyongereyeho miliyari 73 z’amadolari ya Amerika bituma magingo aya atunze miliyari 188 z’amadolari.

Ibi bijyana n’uko ibigo hafi ya byose bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ari bimwe mu byazamutse mu bukungu muri uyu mwaka wose kuko icyorezo cya Coronavirus cyatumye abantu benshi bahitamo gukorera ibikorwa byabo kuri internet.

Nibyo byatumye Zuckerberg yinjira mu batunze miliyari 100 z’amadolari inyuma ya Bezos na Bill Gates wa kabiri ukize ku Isi.

Umutungo wa Elon Musk ukomeje gutumbagira cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .