00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC igiye kwiga uko ibihugu binyamuryango byahagarika kwishyura imisanzu mu Madolari

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 December 2024 saa 06:53
Yasuwe :

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yanzuye ko Inama y’Abaminisitiri bashinzwe uyu muryango bagomba kwiga ku buryo ibihugu bitangira kwishyura imisanzu mu mafaranga yabyo, aho kuba mu Madolari ya Amerika nk’uko biteganyijwe n’amasezerano awushyiraho.

Buri mwaka Inama y’Abaminisitiri bafite mu nshingano Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bageza ku Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ingengo y’imari izakoreshwa mu bikorwa by’umwaka bigamije iterambere ryawo.

Nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 uyu muryango wagennye gukoresha miliyoni 112,9$ harimo miliyoni 67,7$ agomba kuva mu misanzu y’ibihugu binyamuryango, na ho miliyoni 43,9$ akava mu bafatanyabikorwa mu iterambere.

Kuva mu 2021 hatangijwe uburyo bwo kwishyura umusanzu, aho 65% atangwa n’ibihugu byose mu buryo bungana, 35% agatangwa harebwe ku byo umuturage wa buri gihugu yinjije mu myaka yabanje.

Ingingo ya 132 y’amasezerano ashyiraho EAC iteganya ko ingengo y’imari ikoreshwa mu bikorwa bya buri mwaka “ikusanywa kandi ikabikwa mu Madolali ya Amerika.”

Bivuze ko uko Idolari rya Amerika rirushaho guhenda n’imisanzu y’ibihugu ishobora kurushaho kubivuna bijya kugura Amadolari, ugereranyije n’uko amafaranga byagombaga gutanga yaba angana aramutse abazwe mu mafaranga y’igihugu.

Mu mwaka wa 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku rugero rwa 16,3% ugereranyije n’Idolari ry’Abanyamerika. Ishilingi rya Kenya ryataye agaciro ku rugero rwa 22% hagati ya 2022 na Mutarama 2024, mu gihe Ishilingi rya Uganda ryo ryazamutseho 1.1% ugereranyije n’Idolari rya Amerika.

Ni mu gihe hagati ya Nzeri 2023 na Nzeri 2024 Ishilingi rya Tanzania ryataye agaciro ku kigero cya 8,21% ugereranyije n’Idolari rya Amerika.

Umwanzuro wa karindwi w’Inama ya 24 y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC yabaye ku wa 30 Ugushyingo 2024, uvuga ko “inama y’Abakuru b’ibihugu yasabye inama y’abaminisitiri bashinzwe EAC kwiga ku buryo ibihugu binyamuryango byajya byishyura mu mafaranga yabyo, hakitabwa ku gaka ka gatandatu k’ingingo ya 132.”

Uyu muryango ubona indi mitungo iturutse mu mpano, inkunga n’amafaranga ashobora kwinjira avuye mu bikorwa bitandukanye umuryango ukora.

Umwaka w’ingengo y’imari wa EAC utangira tariki ya 1 Nyakanga ukarangira ku wa 30 Kamena mu mwaka ukurikira.

Abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba basabye inama y'Abaminisitiri bashinzwe EAC kunoza ibyerekeye kwishyura imisanzu mu mafaranga y'ibihugu byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .