EAC yasabye ibihugu biyigize gutekereza kuri gahunda nzahurabukungu nyuma ya Covid-19

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 14 Mata 2020 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba , EAC wasabye ibihugu biwugize gutangira gutegura gahunda nzahurabukungu bizashyira mu bikorwa mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba cyarangiye.

Icyorezo gishya cya Coronavirus cyatangiriye mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera za 2019 ndetse Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riza kwemeza ko ari icyorezo cy’ugarije Isi, gihabwa izina rya Covid-19.

Hirya no hino hu Isi, inganda zimwe na zimwe zarahagaze izindi zihindura imirimo zikora ibikoresho bifasha mu kurwanya Covid-19, ubucuruzi [butari ngombwa] burahagarara ingendo z’indege zirahagarikwa, ubu abantu bifungiye mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Ibiro by’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byatangaje ko icyo cyorezo kiri gushegesha ubukungu bw’Isi n’ubw’Akarere, bahamagarira ibihugu bigize uwo muryango gutangira gutegura gahunda nzahurabukungu igihe kizaba cyarangiye.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, Christophe Bazivamo yagize ati “ Mu gihe abaturage benshi babuze imirimo bakaba bari kugorwa no gutunga imiryango yabo, ni umwanya wo kwitegurira nyuma ya Covid-19 no kwirinda ikindi kiza.”

Yasabye ibihugu kongera umusaruro w’ubuhinzi bifasha abahinzi gukomeza ibikorwa byabo. Yongeraho ko “ibihugu bigomba kwimakaza kongera ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubucuruzi bw’umusaruro ubukomokaho kurusha uko byari bisanzwe.”

Uyu muryango wavuze ko hazavuka ingorane ku bukungu abantu batatekerezaga zizaterwa n’ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’ikwirakwira ry’icyo cyorezo. Inganda zimwe na zimwe zarafunze n’ubukererugendo bwinjiriza akayabo ibihugu byo muri EAC bwarahagaze.

Muri rusange, Umuyobozi ushinzwe gasutamo muri EAC, Kenneth Bagamuhunda yavuze ko ibihugu bikwiye; gusuzuma no kuvugurura politiki z’ubucuruzi kuburyo bubiha guhangana n’ingaruka za Covid-19, no kugabanya ikiguzi cyo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Hari kandi kuvugurura politiki y’imisoro ku bicuruzwa by’ibanze bikorerwa imbere mu gihugu, gushyiraho gahunda zo kurengera ifaranga no koroshya ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibindi.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari uruhengekero ku buhinzi bwo mu Karere. Muri rusange Ibihugu bya EAC byagize imvura nziza kuva muri Nzeri 2019 ndetse iteganyagihe ryerekena ko izageza muri Gicurasi 2020 ikigwa neza kuburyo abahinzi n’aborozi biteze umusaruro mwiza.

Fahari Marwa Ushinze ubukungu bushingiye ku buhinzi muri EAC ati “Ibyo byose biratanga icyizere ku rwego rw’ubuhinzi.” Cyakora ntiyirengagije ko muri iki gihe ari nabwo ibihugu bimwe byagize icyorezo cy’inzige Ishami ry’Umuryango w’Abibumye rivuga ko zishobora no kuziyongera muri Gicurasi. Inzego z’ubuhinzi zikaba zikaba zisabwa nabyo kubifataho ingamba.

Muri iki gihe Covid-19 yabaye umutwaro ku baturage EAC irasaba ibihugu, kwita ku baturage bitanga ibiribwa ku batishoboye no kongera gahunda zo kurengera abatishoboye.

Mu gihe ibihugu bitegura kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19 biranasabwa gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryayo kugeza irangiye. Izo ngamba zirimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, guhagarika ingendo z’ubucuruzi mpuzamahanga z’indege, gushyira mu kato abakekwa no gukomeza ubukangurambaga bwo kwirinda.

EAC irasaba abaturage gukomeza kwirinda, bakurikiza amabwiriza arimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, no kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune cyangwa alchol.

EAC yasabye ibihugu biyigize gushyiraho politiki nzahurabukungu nyuma ya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .