Dr Uwera yasabye ikemurwa ry’ibibazo byose byabangamira itangwa ry’imisoro n’amahoro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bafite umuco ntagereranywa wo guharanira kwigira no gusenyera umugozi umwe muri gahunda ziganisha ku iterambere ry’igihugu binyuze mu nzira bihitiyemo yo kwiyubaka bakoresheje ingufu zabo bwite.

Ibi bigaragazwa n’imiterere y’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20, ndetse n’indi myaka yatambutse aho amafaranga yinjira akomoka imbere mu gihugu by’umwihariko ava mu misoro abanyarwanda batanga izagira uruhare runini muri iyi ngengo y’imari.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaza ko amafaranga yose ateganya kwinjira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20, agera kuri miliyari 2000.8Frw, bivuze ko aziyongeraho miliyari 291Frw ugereranyije n’ayari mu ngengo y’imari ivuguriye y’umwaka wa 2018/19.

Mu mafaranga u Rwanda ruteganya kwinjira harimo akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera 68.3% by’ingengo y’imari yose. Mu gihe inkunga z’amahanga zingana na 14.2%, mu gihe inguzanyo z’amahanga zishyurwa zingana na 17.3%.

Amafaranga azava imbere mu gihugu akomoka ku misoro n’amahoro angana na 54.2% by’ingengo y’imari yose.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2019, hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa bitegura kwizihiza ku nshuro ya 17, Umunsi mukuru wo gushimira abasore ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dusore neza, twubake u Rwanda twifuza”. Umunsi nyirizina uzaba tariki ya 22 Ugushyingo 2019.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, ikigo cyakiriye amafaranga agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 1,422.9 RWF mu gihe umuhigo wari ukwinjiza miliyari 1,392.1 RWF , bivuze ko uwo muhigo weshejwe ku gipimo cya 102.2%.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, yashimye intambwe ishimishije imaze guterwa mu rugendo rugana ku ntego y’igihugu yo kwigira.

Avuga ko ibi byose bizunganirwa n’ingamba leta igenda ifata zo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage no kurushaho kunoza uburyo bwo gukusanya amafaranga ava imbere mu gihugu.

Ati “Hari ingamba zirimo kunoza imikoreshereze y’imashini zikoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, EBM, kunoza ikoranabuhanga rikoreshwa mu kumenyekanisha imisoro y’imbere n’amahoro ya gasutamo, kunoza amategeko y’imisoro n’arebana n’ishoramari. Ingamba nk’izo nizo zatuma igihugu cyacu kigira umwanya mwiza ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Imisoro n’amahoro ni imwe mu nzira itwunganira mu nzira twahisemo yo kubaka u Rwanda twifuza tugamije kwihesha agaciro. Ibi ariko bikorwa igihe buri wese bireba ayitanze neza kandi akayitangira igihe.

RRA ivuga ko kugeza ubu abasora bangana na 92% aribo batanga umusoro ku neza.

Dr Uwera yavuze ko “Ndagira ngo nsabe Abanyarwanda bose abikorera ndetse n’ikigo cy’imisoro n’amahoro, ko muri iyi minsi bakwicara bagafata ingamba zigamije gushakira umuti w’ibibazo byose byabangamira ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’uko twakemura ikibazo cy’abasora rimwe na rimwe batitabira.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yavuze ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa kandi bifuza gukomeza gushakira hamwe impinduka ziganisha ku kunoza ikusanywa ry’imisoro n’amahoro no korohereza abasora.

Umunsi wahariwe gushimira abasora watangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu myaka 17 ishize, ukaba ari amahirwe y’ibiganiro biganisha ku kunoza imisoro ku rwego rw’igihugu n’amahirwe ya RRA yo kugaragaza imikorere yayo no gushimangira uruhare rw’abasora mu iterambere ry’igihugu.

Muri uyu mwaka ibikorwa bitegura umunsi wo gushimira abasora, biteganyijwe kubera mu Ntara zose z’u Rwanda, bizaba bigizwe n’ibiganiro bihuza abayobozi ba RRA, ndetse n’abahagarariye ibigo bitandukanye bya leta, abayobozi mu nzego z’ibanze, abahagarariye urwego rw’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.

Bamwe mu bitabiriye itangizwa ry'ibikorwa byahariwe kwizihiza umunsi wo gushimira abasora
Dr Uwera yavuze ko imisoro igira uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yashimye abasora umusanzu bakomeje gutanga mu iterambere ry'igihugu cyabo
Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku kunoza uburyo bwo gusora
Abafatanyabikorwa ba RRA bitabiriye ibiganiro bitangiza ibikorwa bitegura kwizihiza umunsi wahariwe gushimira abasora
Hatangijwe ibikorwa byahariwe kwizihiza umunsi wo gushimira abasora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .