Dr Ngirente yasabye Abanyafurika guhagurukira icyuho kiri hagati y’amabuye y’agaciro batunze n’umusaruro bavanamo

Yanditswe na Habimana James
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Édouard, yasabye ibihugu bya Afurika guhagurikira icyuho kigaragara mu mutungo kamere w’amabuye y’agaciro bitunze, kuko bitajyanye n’umusaruro w’amafaranga bawuvanamo.

Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yahuje abashoramari, inzobere n’abandi bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika yo hagati n’Iburasirazuba.

Iyi nama yahuje ibihugu bigera kuri 42 yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ku bufatanye n’Ikigo kizobereye ibyo gutegura no gukurikirana inama muri Afurika cyitwa Spintelligent SA.

Dr Ngirente yagaragaje ko iyi nama igomba kuba umwanya w’aho abayirimo baganira ku ishoramari rikwiye gushyirwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko rikiri hasi, hakarebwa uburyo umutungo w’amabuye y’agaciro Afurika ifite ukwiye gutunganyirizwa muri ibi bihugu aho kujyanwa mu mahanga udatunganyijwe.

Dr Ngirente mu kugaragaza ikibazo uyu mugabane ufite yagize ati “Imibare igaragaza ko hejuru ya 60% by’amabuye y’agaciro Isi ifite ari ku mugabane wa Afurika, ni mu gihe nyamara umusaruro uvamo ukiri munsi ya 20%, ishoramari rishyirwa mu kureba ahari amabuye y’agaciro nabyo biri munsi ya 15% buri mwaka, ibi bigomba guhinduka.”

Yakomeje agira ati “Ndizera ko iyi nama igiye kuba umuyoboro wo guhindura iki kibazo, igafasha mu guteza imbere ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro agashongeshwa kandi akaba yatunganyirizwa mu karere ka kacu.”

Yavuze ko urwego rw’ubucukzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika ari kimwe mu biri hejuru ku rwego rw’Isi, rukaba rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu bya Afurika.

Yatangaje ko mu rwego rwo guhanga umurimo, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga imirimo ingana na miliyoni 12 kuri uyu mugabane.

Yagaragaje ko kugira ngo hongerwe ibiva muri uru rwego, ibihugu bya Afurika bigomba gukorera hamwe kandi bigatekereza uburyo uyu mwuga wagira icyo utanga mu iterambere ry’abaturage, avuga ko ibi bishobora kugerwaho harebwa ko abakozi ndetse n’abaturage babonamo inyungu.

Yatangaje ko ari ngombwa ko ibihugu biganira ku masezerano n’ibigo mpuzamahanga bicukura amabuye y’agaciro, kugira ngo bitange umusaruro mwiza kandi bifashe abaturage.

Ati “Birakenewe ko hahindurwa umutungo kamere wa Afurika ku buryo ukoreshwa mu nganda za Afurika, kugira ngo ibi bikorwe ni uko uyu musaruro ugomba kongererwa agaciro aho kujyanwa hanze udatunganyijwe nk’uko bikorwa uyu munsi.”

Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda narwo kimwe n’ibindi bihugu, biri mu byoheza hanze amabuye y’agaciro adatunganyijwe ibi bikaba bikomeje gutuma uyu mutungo uhura n’ikibazo cy’ihungabana ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Gusa yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu kongerera ubumenyi abakora muri uyu mwuga, ashimira Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho ishuri ryigisha iby’ubu bucukuzi.

Umuyobozi wa RMB, Francis Gatare, we yavuze ko mu myaka 10 ishize inzego zitandukanye muri aka karere, zakoresheje imbaraga zikomeye kugira ngo amabuye ahavanwa koko abe yakwizerwa ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko “Iyi nama igamije gukomeza gushaka uko ishoramari ryashyirwa muri ubu bucukuzi, ariko no gushaka uko hakomezwa gushyirwa ingufu mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro, ubucukuzi muri aka karere bumaze imyaka irenga 100 ariko haracyari ikibazo cy’ubucukuzi bukorwa nabi, ibi bigaterwa n’uko usanga nta shoramari ririmo.”

Yavuze ko aya ari amahirwe yo gukomeza gushora imari muri ubu bucukuzi, kugira ngo koko aka karere kabe akarere gakomeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ihuriro by’abacuruzi bo muri aka karere, Dennis Karera, yavuze ko gutunganya amabuye y’agaciro muri aka karere bikiri hasi, ubushakashatsi buhakorerwa bukaba butangana n’umutungo kamere uhari.

Ati “Ubushakashatsi bwo kumenya ngo amabuye ari he ubona ko bukiri hasi, iyo ugiye kureba usanga imibare ihari ni uko iri hagati ya 15-18% mu kumenya ibyo dufite mu butaka, bivuze ko dufite ubukire ariko ubushakashatsi ntabwo bukorwa.”

Yatangaje ko ibi biterwa n’uko ishoramari riri muri uyu mwuga ari rike, ko iyo urebye ubucuruzi bukorwamo usanga ahenshi bukorwa mu buryo bwa rwihishwa.

Agaragaza ko hakenewe ishoramari, hagashyirwaho amategeko agenga ubucukuzi mu bihugu bitandukanye.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 u Rwanda rwasaruye miliyoni zisaga 350$ mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Miliyari ziri hagati 8-10$ zishorwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi nibura 50% byayo ashorwa ku mugabane wa Afurika mu gihe uwo mugabane wikubiye hejuru ya 60% by’amabuye y’agaciro yose agaragara ku Isi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ubwo yakirwaga n'Umuyobozi wa RMB, Francis Gatare
Umuyobozi wa RMB, Francis Gatare, yavuze ko iyi nama igamije gukomeza gushaka uko ishoramari ryashyirwa muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Dr Ngirente yasabye Abanyafurika guhesha agaciro amabuye y'agaciro bafite ku mugabane wabo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, (hagati) nawe yitabiriye iyi nama
Iyi nama yahuje abashoramari, inzobere n’abandi bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika yo hagati n’Iburasirazuba
Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente, yitegereza amwe mu nabuye y'agaciro acukurwa mu Rwanda

Amafoto: Emmanuel Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza