00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Ngirente yagaragaje ko Covid-19 ikwiriye guhumura Afurika ikihaza mu nganda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yerekanye ko icyorezo cya Covid-19 gikwiriye kuba intabaza ku mugabane wa Afurika, ugakanguka ibihugu bigafatanya kwishakamo ubushobozi butuma byihaza mu bijyanye n’ibikorerwa mu nganda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 22 Nzeri 2021, mu nama ngarukamwaka y’Umuryango Concordia izwi nka Concordia Annual Summit.

Iyi nama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko initabirwa na bamwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ihuza guverinoma zitandukanye ku Isi, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’indi miryango idaharanira inyungu kugira ngo hatezwe imbere ubufatanye bugamije guhangana n’ibibazo byugarije Isi kurusha ibindi.

Minisitiri Ngirente yavuze ko hashingiwe ku mbogamizi zagaragaye ubwo icyorezo cya Covid-19 cyibasiraga Isi, ari ngombwa ko ibihugu by’umwihariko ibya Afurika bishyira hamwe mu guteza imbere inganda.

Harimo ibibazo byo guhagarika urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, ubuke bw’inkingo n’ibikoresho byo kwa muganga n’ibindi.

Ati “Ibibazo Afurika iri guhura nabyo uyu munsi bikeneye gukemurwa n’imyumvire mishya. Icyorezo cyagaragaje ko Afurika ikeneye kwigira mu nzego z’ingenzi cyane nk’inganda n’ibikorwa remezo.”.

Yerekanye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byatangiye iyo nzira yo kwigira muri izo nzego, ruteza imbere inganda n’ibikorwaremezo.

Ati “Ibyo u Rwanda rwakoze bikubiye mu bice bitatu by’ingenzi birimo guteza imbere urwego rw’abikorera, aho rwabashyiriyeho uburyo buboneye bw’imikorere ndetse n’amavugurura abafasha gutera imbere mu byo bakora mu gihe kirekire.”

“Guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya n’ikoranabuhanga ndetse no gufasha imishinga kongera kwiyubaka binyuze mu gushyira ingufu mu bijyanye n’ibikorerwa mu nganda.”

Dr. Ngirente yavuze ko mu 2016 u Rwanda rwemeje itegeko rishyiraho ubufatanye hagati y’inzego za leta n’abikorera (Public-Private Partnership), kugira ngo ibibazo abashoramari bahura nabyo bimenyekane kandi bishakirwe umuti mu maguru mashya.

Yavuze ko byagize uruhare runini mu iterambere ry’ubucuruzi mu Rwanda. Yongeyeho ko u Rwanda rwashyizeho gahunda zinyuranye zigamije guteza imbere ubucuruzi zirimo gutangiza urubuga rwa e-WTP rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga, gushyiraho ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga, ndetse n’ibindi.

Dr Ngirente yavuze ko uko guteza imbere abikorera mu Rwanda byatangiye kubyara umusaruro aho ibikorerwa mu Rwanda byinjiriza igihugu 12 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Ati “Bigaragaza ko inganda zifite amahirwe menshi yo kuzahura ubukungu bwa Afurika nyuma y’icyorezo.”

Yerekanye ko isoko rusange rya Afurika ariryo rizafungurira inzira ibikorerwa muri Afurika, riteze imbere inganda z’uyu mugabane n’ikoranabuhanga nka kimwe mu bihatse Isi muri iki gihe.

Yakomeje agira ati “Ndashaka gushimangira ko ubu aribwo dukeneye gushyira imbaraga hamwe kuruta ikindi gihe cyose cyabayeho kugira ngo duteze imbere abikorera ndetse twagure n’ubukungu bwa Afurika.”

Minisitiri w’Intebe Ngirente yashimiye Concordia kubwo gutumira u Rwanda, agaragaza ko ari ikimenyetso cy’icyizere ugirira ubuyobozi bwarwo butangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Iyi nama ngarukamwaka y’Umuryango Concordia yatangijwe mu 2011 igamije kurwanya iterabwoba , gusa yaje guhindura aho guhera mu 2016 kugeza ubu yiga ku gushakira ibisubizo by’ibibazo Isi ihura nabyo bijyanye n’ubukungu, ubukene, abimukira n’ibindi. Washinzwe na Matthew Swift afatanyije na Nicholas Logothetis.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko Afurika ikeneye gufatanya birushijeho kugira ngo ibashe guhangana n'ibibazo ifite by'ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .