Desalegn wahoze ayobora Ethiopia yanyuzwe n’umushinga wo gutubura imbuto y’ibigori mu Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasuye igice gituburirwamo imbuto y’ibigori mu Karere ka Nyagatare, anyurwa n’iterambere kigeza ku bahinzi ndetse anavuga ko nihakomeza gutuburwa imbuto nyinshi Afurika izagera aho ikihaza mu biribwa.

Uru ruzinduko yarukoze kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019 mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi mu gace ka Gabiro ahakorerwa ubu butubuzi bw’imbuto y’ibigori. Yahaje nk’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).

Muri iki gice cya Gabiro ibigo bitatu byihurije hamwe bihatunganyiriza imbuto y’ibigori yo mu bwoko bwa Hybrid ku buso bungana na hegitari 400 bikaba bifite intego y’uko mu 2023 bizaba bihatuburira toni ibihumbi 5 buri mwaka.

Ibyo bigo ni One Acre Fund-Tubura umushinga ufasha mu kwegereza abahinzi inyongeramusaruro, Agro-Processing Industries (API) ndetse na Western Seed Company (WSC).

Hailemariam Desalegn yavuze ko uwo mushinga uzatanga umusaruro kuko uganisha ku kwihaza mu biribwa kwa Afurika.

Yagize ati “Ndakeka iyi ari inzira nziza yo gutubura imbuto y’ibigori icyakabiri kuba ibi bikorwa byo gutubura iyi mbuto y’ibigori bikorwa n’abikorera bashyize hamwe. Bizatanga ibisubizo byiza kuruta uko byakorwa n’umuntu umwe, ni isomo rikomeye dukwiye kwiga nk’abafatanyabikorwa .”

Yakomeje avuga ko iyo ushaka kongera umusaruro w’ubuhinzi wibanda cyane ku bahinzi bato, ngo abo bahinzi bato bo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange bakeneye kubona ubufasha ngo kuko ari nabo bitezweho umusaruro munini wanahindura ubuzima bw’abanyafurika bose.

Yashimye imbaraga u Rwanda rushora mu buhinzi ahereye ku bikorwa bijyanye no kuhira, guhingisha imashini n’ibindi avuga ko ibyo byose kongeraho ikoranabuhanga bituma abahinzi bo mu Rwanda barushaho guhinga neza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko kuri ubu u Rwanda ruri gukora ubuhinzi bugamije guteza imbere ubukungu.

Yavuze ko kuva batangira gutubura imbuto y’ibigori bya hybrid inyungu yatangiye kugaragara guhera mu gihembwe cy’ihinga cya mbere cy’uyu mwaka wa 2019/2020 A.

Yakomeje agira ati “ Gahunda nk’iyi yo gutuburira imbuto mu gihugu iradufasha kongera ubushobozi bwacu mu kuvugurura ubuhinzi iranadufasha kugira ngo abahinzi bacu babone imbuto zikenewe kandi zizewe zikorewe mu Rwanda. Amafaranga dukoresha tugura imbuto hanze azagabanuka cyane kandi n’abanyarwanda babikoramo babone inyungu.”

Kuri ubu ngo 70% by’imbuto zikenerwa n’abaturage mu gihe cy’ihinga zisigaye zikorerwa mu Rwanda kandi ubuyobozi buvuga ko zikaba zifite ireme ryizewe.

Nizeyimana Philippe umwe mu bahinzi babonye akazi ko kubagara ibigori bihuriweho n’ibi bigo bitatu, yavuze ko kuva yatangira kuhakora yagiye yiyungura ubumenyi ku buryo byanazamuye umusaruro we.

Ati “ Mu mezi yo guhinga imbuto isigaye ibonekera igihe, iwanjye mpinga ku buso bwa hegitari ebyiri nkakenera ibiro 50 by’ibigori n’ifumbire ibiro 200 irimo iyo gutera 100 n’iyo kubagaza 100. Banyigishije gutera ku murongo ku buryo umusaruro wanjye wikubye kabiri, mbere kuri hegitari nakuragamo toni ebyiri none nkuramo eshanu.”

Buri mwaka u Rwanda rutumiza mu mahanga imbuto z’ibigori, Soya,Ingano n’ibindi bifite agaciro ka miliyari zirenga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibigori byihariye toni 3000, Soya ni toni 400 naho ingano zikaba toni 600.

Desalegn yaje nk’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).
Yasobanuriwe ko ibigo bitatu byishyize hamwe bitunganya imbuto zirindwi z'ibigori ariko ngo kuri ubu bahinze ebyiri gusa
Hailemariam Desalegn areba imbuto za hybrid zitunganyirizwa Gabiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .