Depite Mutesi yasabye ko kwizigamira mu Rwanda byagirwa itegeko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Depite Mutesi Anita yasabye ko mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda, abantu bose bakorera umushahara bategekwa kujya bagira umubare runaka w’amafaranga bakwiriye kujya bizigamira.

Yabisabye kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2020/2021-2022/2023.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Guverinoma izakomeza gushishikariza abaturage kwitabira ikigega ‘Ejo Heza’, imwe muri gahunda z’igihe kirekire ziha buri Munyarwanda wese uko amikoro ye angana, uburyo bwo kwizigamira bworoshye buzamugirira akamaro.

Uretse Ejo Heza, Ndagijimana yavuze ko hari n’ikindi kigega cy’ubwizigame cyitwa Rwanda National Investment Trust Ltd (RNIT) Iterambere Fund gitanga ubundi buryo bwo kuzigama butari igihe kirekire cyane ariko bwunguka.

Depite Mutesi Anita yavuze ko ubukangurambaga bwo kwizigama ari bwiza ariko ko hakenewe ko ubwizigame ku banyarwanda biba itegeko cyane ku bakorera imishahara.

Ati “Mu by’ukuri umuco w’abanyarwanda wo kwizigamira uragoye cyane, ntekereza ko kwizigamira bibaye itegeko cyane cyane ku bahembwa umushahara n’iyo bakurwaho akantu gato ariko hakagira ikintu umuntu yizigamira, byaba byiza.”

Isuzuma ryakozwe n’ikigo FinScope mu 2016, ryagaragaje ko abanyarwanda basaga 86 % by’abakuze bakorana n’ibigo by’imari, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 5.1.

Icyakora umwaka ushize, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yagaragazaga ko ubwizigame mu Rwanda bukiri munsi ya 15 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe rwari rwiyemeje ko muri 2020 ubwizigame bw’abaturage buzaba bungana na 20 % by’umusaruro mbumbe.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko hari ibindi bitekerezo byagiye bitangwa mbere bisaba ko kwizigamira bigirwa itegeko, gusa ngo nta mwanzuro wigeze ufatwa.

Ati “Ibiganiro byagiye bibaho kuri iki kibazo ariko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa. Kugeza ubu abantu barakangurirwa kuzigama ku bushake bakanoroherezwa ariko abantu bakomeza kungurana ibitekerezo niba ubu buryo bwafasha abanyamishahara kuba bagira ikintu bazigama gihoraho.”

Ikigega RNIT Iterambere Fund kimaze kujyamo ubwizigame busaga miliyari 11 Frw mu gihe muri Ejo Heza hamaze kujyamo asaga miliyari ebyiri.

Ibihugu byose byateye imbere ni ibifite umubare munini w’abaturage bakorana na za banki n’ibindi bigo by’imari ku buryo byorohera igihugu kumenya uko ubukungu buhagaze no kumenya ahakiri icyuho ngo gikurweho.

U Rwanda rufite intego yo kuzamura ubukungu bwarwo bukava ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera mu biyingayinga ibikize mu 2035 no kugera mu bikize mu cyerekezo cya 2050.

Depite Mutesi Anita yavuze ko ubukangurambaga bwo kwizigama ari bwiza ariko ko hakenewe ko ubwizigame ku banyarwanda biba itegeko cyane ku bakorera imishahara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .