COVID-19: Sosiyete z’indege zizahomba miliyari 252$ kubera guhagarika ingendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mata 2020 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Igihombo ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere bizaterwa n’icyorezo cya Covid-19, biteganyijwe ko kiziyongera kikagera kuri miliyari 252$, bitewe n’uko ibihugu byinshi byafunze imipaka ku ndege zitwara abagenzi ndetse n’ibindi bikorwa, ibi byose bikazasubiza inyuma ubukungu.

Ni ku nshuro ya gatatu Ihuriro Mpuzamahanga rya Sosiyete z’indege (IATA), rigaragaza ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukungu muri IATA, Brian Pierce, avuga ko ‘bitewe n’ubukana bwo guhagarika ingendo ndetse n’igabanuka ry’ubukungu ku Isi, kuri ubu hateganyijwe ko igihombo ku byinjizwa n’indege zitwara abagenzi gishobora kugera kuri miliyari 252$, bingana n’igabanuka rya 44% by’ibyabonetse mu 2019”.

Iri teganya rishingiye ku bishobora guterwa no guhagarika ingendo kugeza ku mezi atatu, ndetse n’uburyo ubukungu bwakongera kuzahurwa nyuma yaho muri uyu mwaka.

Kuwa 5 Werurwe, IATA yateganyaga ko igihombo sosiyete z’ubwikorezi bw’indege zizahura nacyo kizaba miliyari 113$. Ibi byari mbere y’uko ibihugu byinshi bihagarika ingendo z’indege zitwara abagenzi.

Umuyobozi wa IATA, Alexandre de Juniac, yavuze ko sosiyete z’ubwikorezi bw’indege zikeneye miliyari 200$ ako kanya zo gushyigikira ibikorwa byazo.

IATA ivuga ko gusubira inyuma k’urwego rw’ubwikorezi bw’indege bizatuma hari akazi kagera kuri miliyoni 65 kazabura.

Nubwo ubwikorezi bw’imizigo bwiyongereye bitewe n’ibikenewe cyane muri iyi minsi, IATA, ivuga ko kugabanuka kw’ingendo z’abagenzi bisobanuye ko hari amafaranga yinjizwaga azagabanyuka.

Umwaka ushize sosiyete z’indege zahombye miliyoni ijana z’amadolari, mu gihe Covid-19, yakomeza kwiyongera igihombo kizazamuka cyane.

Ibihombo bya sosiyete z'ubwikorezi bw'indege bizarenga miliyari 250$ uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .