COVID-19: Amabwiriza yagenaga amafaranga ntarengwa SACCO zemerewe kubikuriza abanyamuryango yakuweho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yakuyeho amabwiriza yari yashyizeho agena amafaranga ntarengwa amakoperative yo kubitsa no kugurizanya (SACCOs) yemerewe kubikuriza abanyamuryango bayo.

Izo ngamba zari zashyizweho ku wa 24 Werurwe 2020 nyuma y’iminsi ibiri ibikorwa byinshi bihagaritswe, abaturage bagasabwa kuguma mu ngo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Izo ngamba zavugaga ko nta SACCO yemerewe kurenza amafaranga ibihumbi 150, abikuzwa n’umunyamuryango umwe usanzwe, mu cyumweru.

SACCO kandi ntabwo yari yemerewe kubikuriza arenze ibihumbi 500 Frw mu cyumweru ku mucuruzi w’ibiribwa cyangwa ucuruza ibikoresho by’ibanze mu gihe aho SACCO ikorana n’amatsinda, buri tsinda ryari ryemerewe kubikuza amafaranga yo kugabana ku buryo buri munyamuryango w’itsinda atarenza ibihumbi 50 mu cyumweru.

Nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata 2020 yemereye bimwe mu bikorwa gukomeza, BNR yakuyeho ayo mabwiriza.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa rigira riti “Ibipimo ntarengwa byihariye byo kubikuza byari byashyizweho n’itangazo ryo kuwa 24 Werurwe 2020 bikuweho kugira ngo abanyamuryango b’ayo makoperative babashe gukora imirimo yabo nta nzitizi.”

BNR yasabye SACCO gukomeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza asanzwe agenga urwego rw’imari iciriritse.

Ubu Sacco zemerewe kubikuriza abaturage nkuko byari bisanzwe mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .