Coronavirus ishobora gutuma Afurika ihomba miliyari 4.8 $ yavaga mu bihingwa byoherezwa mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2020 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Umugabane wa Afurika ushobora guhomba akayabo kangana na miliyari 4.8 z’amadolari ya Amerika winjizaga biturutse mu kohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Imibare y’Ikigo McKinsey & Co. igaragaza ko guhagarikwa kw’ingendo z’indege ndetse no gufunga kw’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi mu bihugu by’u Burayi, byagize ingaruka zikomeye ku bahinzi ku buryo imibereho yabo izahinduka bakabura imirimo ndetse n’ibiciro bikagabanuka.

Muri Afurika, ubuhinzi bwihariye 23% by’umusaruro mbumbe wose w’ibihugu n’imirimo ku kigero cya 60% muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ibyoherezwa mu mahanga kuri uyu mugabane biba biri hagati ya miliyari 35 z’amadolari ku mwaka na miliyari 40 z’amadolari.

Imibare ya McKinsey & Co igaragaza ko imboga n’imbuto zifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 500 z’amadolari na miliyari ebyiri z’amadolari arizo zoherezwaga mu mahanga zivuye mu bihugu birimo Afurika y’Epfo.

Nko mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, byoherezaga mu mahanga ibicuruzwa birimo ikawa ifite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari, ku buryo amafaranga yavagamo yafashaga abahinzi barenga miliyoni 6.6.

Hose ubu ingano y’ibyoherezwaga mu mahanga yaragabanutse ku buryo hari ubwoba ko uyu mugabane uzahura n’igihombo gikabije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .