Coronavirus: BK yorohereje abo yahaye inguzanyo, itanga miliyoni 282 Frw zo gufasha abatishoboye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mata 2020 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwemereye abahawe inguzanyo ariko ibikorwa byabo bigahungabanywa n’icyorezo cya Coronavirus, ko bashobora kongererwa igihe cyo kwishyura, inatanga miliyoni 282 Frw zo kwifashishwa mu kunganira abatishoboye.

-  Abafite ibikorwa byahungabanye bashobora guhabwa amezi atatu batishyura inguzanyo

-  Abifuza gukomeza kwishyura bazakurirwaho inyungu z’ubutinde

-  BK igiye gushyikiriza Leta miliyoni 282 Frw zo gufasha abatishoboye

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose mu gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, ndetse iheruka gufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bituma abantu bahurira hamwe birimo iby’ubucuruzi, abantu basabwa kuguma mu rugo ndetse imipaka irafungwa. Inama y’abaminisitiri iheruka kwemeza ko icyo gihe cy’ibyumweru bibiri kizongerwaho iminsi 15.

Izi ngamba ni ingenzi mu gukumira Coronavirus, ariko zahungabanyije ibikorwa bitandukanye by’ubukungu ku buryo bikeneye kunganirwa, kugira ngo umunsi icyorezo cyagiye ku ruhande, ibikorwa bizasubire ku murongo.

Abatewe impungenge cyane n’iki cyorezo barimo abaryaga ari uko uwo munsi bakoze n’abacuruzi bafite inguzanyo ariko ibikorwa byabo byahagaze, kandi nta muntu uzi igihe ikibazo kizarangirira.

Banki ya Kigali nka banki ya mbere mu Rwanda inatanga inguzanyo nyinshi, yafashe ibyemezo bikomeye mu gushyigikira abakiliya bayo kimwe n’abanyarwanda batishoboye, bari mu bihe bitoroshye by’ubukungu kubera Coronavirus.

Mu byemezo byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwashimangiye ko “Banki ya Kigali yiteguye gutanga igihe kigeze ku mezi atatu hatishyurwa inguzanyo ku bo bigaragara ko ubukungu bwabo bwagizweho ingaruka n’ibi bihe bikomeye turimo.”

Yakomeje iti “Abakiliya bifuza gukomeza kwishyura inguzanyo zabo, tuzabakuriraho inyungu z’ubutinde ku nguzanyo zishyurwa buri kwezi, harimo n’inguzanyo za BKquick ndetse hakurweho inyungu z’ubutinde kuri Credit Card mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2020.”

Banki ya Kigali yatangaje ko abakiliya bifuza gufashwa muri ubwo buryo, bahamagara abakozi ba banki bakorana umunsi ku wundi cyangwa abayobozi b’amashami basabiyemo inguzanyo, bakabafasha kubona ubufasha bwose bakeneye kuri banki "muri iki igihe gikomeye turimo."

BK yatanze miliyoni 282 Frw zo gufasha abatishoboye

Banki ya Kigali yanatangaje ko mu rwego rwo gufasha imiryango ihanganye n’iki kibazo cya Coronavirus, Umuryango wa Banki ya Kigali uzatanga ku bihembo bigenerwa abakozi bayo, mu gutera inkunga ikigega cya COVID-19 Solidarity Fund.

Iyi banki yakomeje iti "Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buzashyikiriza Leta 282,000,000 Frw, akaba ari nayo izakurikirana uko ayo mafaranga azakoreshwa mu gufasha imiryango itishoboye yagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo.”

Ni inkunga izunganira cyane ibikorwa bikomeje byo gushyikiriza amafunguro abantu batakiva mu rugo kubera ingamba zafashwe, kandi bararyaga ari uko bakoze.

BK ivuga ko muri ibi bihe bitoroshye, imibereho myiza y’Abaturarwanda iyiha agaciro gakomeye, ibizeza gukomeza kubaha serivisi zose za banki cyane cyane bifashisha imiyoboro y’ikoranabuhanga.

Ikomeza iti “Twiyemeje gukomeza gutanga umusanzu wacu mu guharanira umutekano wa buri wese mu rugamba rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

Kugeza kuri uyu wa Kane Minisiteri y’Ubuzima yari imaze gutangaza ko abanduye Coronavirus mu Rwanda ari 84. Ku rwego mpuzamahanga abamaze kuyandura barenze miliyoni imwe, abapfuye ni ibihumbi 45 naho abakize ni ibihumbi 220.

Mu rwego rwo gukumira iyi ndwara, ibihugu byahagaritse ubucuruzi mpuzamahanga ndetse ibyinshi byamaze gusaba abaturage kuguma mu ngo guhera muri Aziya, u Burayi, Amerika, Océanie na Afurika, ku buryo ubukungu bw’ibihugu n’ibikorwa by’abaturage byahungabanye.

Banki Nkuru y’u Rwanda iheruka kwemerera banki kongerera abakiliya bazo igihe cyo kwishyura imyenda isigaye, mu gihe bagizweho ingaruka na Coronavirus. Hanashyizweho inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50 Frw banki yakwiyambaza igihe igize ikibazo cy’amafaranga.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2019, inguzanyo Banki ya Kigali yatanze zazamutseho 19.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, zigera kuri miliyari 678 Frw.

Kugeza kuri iyo tariki, BK yari imaze guha serivisi abakiliya 331,000 n’abakiliya banini 24,000. Ifite amashami 68, ibyuma 94 bya ATM n’ibyuma 2,233 bya POS bikoreshwa mu kwishyurana mu ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukomeza kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki hanirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2019, umutungo mbumbe wa BK warenze miliyari 1000 Frw nyuma yo kuzamuka 19.3% mu gihe inyungu yayo yageze kuri miliyari 37.3 Frw, bingana n’izamuka rya 36.3%.

Banki ya Kigali yiyemeje kuba hafi Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .