00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yashyize imbaraga mu kwegereza Abanyarwanda serivisi zayo binyuze mu “ba-agents”

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Nzeri 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi z’imari no kubagezaho ibyiza bitandukanye, yongereye imbaraga muri gahunda yo kwegera Abanyarwanda ibifashijwemo n’aba-agents bayo gihugu hose.

Cogebanque yiyemeje guteza imbere Abanyarwanda no kubashyigikira mu byo bakunda, ni umuterankunga w’imena w’amarushanwa y’amagare mu Rwanda harimo n’irya Rwanda Cycling Cup ryakomeje mu mpera z’icyumweru hakinwa isiganwa rya Kivu Race ryabereye i Rubavu.

Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs iterwa inkunga na Cogebanque yegukanye isiganwa mu cyiciro cy’ingimbi mu gihe Nsengiyumva Shemu na we ukinira iyi kipe, yabaye uwa kabiri mu bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Usibye gutera inkunga ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, Cogebanque yanashyize imbaraga mu kwegereza no guha abayigana serivisi nziza z’imari imaze imyaka 20 itanga.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga muri Cogebanque, Yvon Gilbert Nishimwe, yabwiye IGIHE ko bazakomeza kwita ku kunoza serivisi zibereye kandi zijyanye n’igihe.

Ati “Abanyarwanda turabashishikariza gukomeza kwitabira serivisi za Cogebanque by’umwihariko twabazaniye iza Agency Banking: uburyo bwo kubitsa, kubikuza no gufungura amakonti, uzifungurira ku baduhagarariye mu gihugu cyose.”

Muri konti zifungurwa n’aba-agents harimo iya “Itezimbere” n’izindi serivisi zo kubitsa no kubikuza, kwakira no koherezanya amafaranga hagati y’abakiliya ba Cogebanque n’abandi ku biciro byo hasi.

Konti ya ‘Itezimbere’ ifite umwihariko wo kudakatwaho amafaranga ya buri kwezi nk’uko bigenda ku zindi. Ijyana na Mobile Banking ituma ubitsa, ukabikuza, ukanohereza amafaranga ku wundi muntu.

Nishimwe yakomeje avuga ko uburyo bwashyizweho bufasha abantu kohererezanya amafaranga bufite inyungu zishamikira no ku batari abakiliya ba Cogebanque.

Ati “By’umwihariko ku baduhagarariye hari uburyo bwo ku ba “Agent’’, hari ubwo kohereza amafaranga twita Send Money, aho ushobora kohereza amafaranga ku muntu ubitsa muri Cogebanque ndetse n’utayibitsamo, akaba yafatira amafaranga ku mu-agent wacu. Ubwo ni uburyo buhendutse ku Banyarwanda. Turashishikariza Abanyarwanda bose kubukoresha.”

Kugeza ubu Cogebanque ifite aba-agents 650 mu gihugu cyose ndetse bakomeje kongerwa kugira ngo bagere ku Banyarwanda benshi.

Nishimwe yagize ati “Tuzahagera hose, dufite gahunda yo kugera mu gihugu hose hakaba hari umu-agent wa Cogebanque utanga serivisi ku bantu batuye ahamwegereye.”

Cogebanque yashyize abayihagarariye bazwi nka “Cogebanque Agents” bari mu duce twinshi tw’ubucuruzi borohereza abakiliya kubona serivisi z’ibanze batageze ku mashami ya banki.

Ijamboryimana Théodomir utuye mu Murenge wa Rugerero i Rubavu ari mu batangiranye na serivisi z’imari zihabwa Abanyarwanda binyuze mu ba-agents.

Mu 2015 nibwo uyu mugabo yatangiranye gukorana na Cogebanque nk’uyihagarariye mu isoko rya Gisenyi, aho avuga ko yahakuye inyungu zifatika.

Yagize ati “Twatangiye harimo imbogamizi nyinshi zijyanye no kumvisha abantu kutugana ariko bagiye babyumva ndetse na banki irushaho gushyiraho uburyo bubafasha koroherwa no kubona izo serivisi.’’

Muri aka kazi yakuyemo inzu ye, abanamo n’umugore we n’umwana bafitanye. Ati “Kuva muri Kamena 2015 nacuruzaga mu iduka ariko ntafite amafaranga ahagije. Gutangirana na Cogebanque byatumye mbona abakiliya ndetse igishoro kiriyongera. Abakiliya bishimira Cogebanque bitewe na serivisi nziza tubagezaho.’’

Konti ya Itezimbere aba-agents bafungura, akenshi inajyana n’iyo kuzigama ya ‘TEGANYA’, ishobora gufungurwa n’umukiliya mushya cyangwa usanzwe, akajya yungukirwa kugera kuri 5% by’amafaranga yabikijeho.

Binyuze muri Konti ya Itezimbere ya Cogebanque, umukiliya aba afite amahirwe yo kubona ikarita ya Mastercard ahahisha, atitwaje amafaranga mu ntoki.

Gahunda ya Cogebanque itanga Serivisi Mpuzamahanga binyuze mu ikoranabuhanga ni ukorohereza Abanyarwanda kwizigamira nkuko biri muri gahunda za leta.

U Rwanda rufite gahunda y’ubwiteganyirize burambye igamije kuzamura ubukungu n’igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu aho rwihaye intego yo kuva mu bihugu bikennye rukagera ku bifite amikoro aringaniye bitarenze 2035 no ku bikize mu 2050.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi z'Ikoranabuhanga muri Cogebanque, Yvon Gilbert Nishimwe, yavuze ko Abanyarwanda bagenewe serivisi nyinshi
Muhoza Eric ashyikirizwa ibihembo nk'uwatwaye isiganwa mu cyiciro cy'ingimbi
Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs iterwa inkunga na Cogebanque, ni we wabaye uwa mbere mu ngimbi
Isiganwa ryacaga ku cyicaro cya Cogebanque mu Mujyi wa Rubavu
Cogebanque yashyize imbaraga mu kwegereza Abanyarwanda serivisi zayo binyuze mu “ba-agents”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .