Clare Akamanzi asanga kuba u Rwanda rushaka kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ari amahirwe ku buhinzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, (RDB) yatangaje ko kuba u Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika, bitavuze ko ubuhinzi bwibagiranye.

Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bituma rikoreshwa na benshi mu buryo butomoye.

Ni icyerekezo kimaze gutanga umusaruro kuko ubu umuturage wibereye mu rugo ahabwa serivisi z’inzego z’ibanze, polisi, ubuzima, ubuhinzi akoresheje telefoni ye igendanwa.

Akamanzi mu kiganiro yagiranye na CNBC Africa mu nama mpuzamahanga yiga ku buhinzi ku mugabane wa Afurika iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko kuba u Rwanda rushaka guteza imbere ikoranabuhanga ari amahirwe ku bakora mu rwego rw’ubuhinzi.

Yagize ati “Iyo tuvuze ko u Rwanda rushaka kuba igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga hagashyirwamo ishoramari ryinshi, ni uko ikoranabuhanga rifatwa nk’irituma izindi nzego z’ubuzima zishoboka. Ikoranabuhanga akenshi riba rigamije gufasha izindi nzego gutera imbere.”

“Turashaka ko ikoranabuhanga rifasha mu guteza imbere ubuhinzi, kandi hari ibyagiye bikorwa bigatanga umusaruro. Hari nk’urubuga e-soko aho abahinzi bashobora gukurikirana ibijyanye n’ibiciro , bikabafasha gufata umwanzuro igihe bagurisha. Hari abahinzi bo mu Rwanda bifashisha drones mu bikorwa by’ubuhinzi nko gutera imiti yica udukoko. Turashaka ikoranabuhanga nk’iryo ryinshi.”

Akamanzi yavuze ko ikoranabuhanga ryifashishijwe mu buhinzi n’ibijyana nabwo, byakorohera umuhinzi, umucuruzi n’umuguzi kandi bigafasha mu iterambere ry’igihugu.

Yatanze urugero rw’isoko rya Kimironko risigaye rifite urubuga rwo kuri internet, aho umuntu ashobora guhaha ari iwe mu rugo, ibyo ahashye bakabimugezaho.

Ati “Dushaka ibisubizo by’ikoranabuhanga nk’ibi, aho abahinzi bashobora kujyana umusaruro wabo ku isoko, abaguzi nabo bagahaha bifashishije ikoranabuhanga. Nk’abatuye Kagugu, umucuruzi ari Kimironko nkagura bakabinsangisha mu rugo.”

By’umwihariko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, Akamanzi ikoranabuhanga ari uburyo bwiza bwarinda abantu guhura ari benshi bakaba bakwanduzanya.

Yasabye abashoramari batandukanye gushora imari nyinshi mu buhinzi kuko harimo amahirwe atabyazwa umusaruro.

Benshi mu bakora ubuhinzi mu Rwanda babukora mu buryo butari ubwa kinyamwuga ahubwo bwa gakondo bagamije kwitunga n’imiryango yabo. Gusa hari undi mubare w’ababukora by’umwuga ku buryo usanga ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu gihugu imbere no mu mahanga.

Kugeza ubu abasaga 60 % by’abanyarwanda babarizwa mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Mu ngengo y’imari ya 2020/2021, Guverinoma y’u Rwanda yagennye Miliyari 122.4 z’amafaranga y’ u Rwanda zo kuzamura umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Akamanzi yavuze ko u Rwanda rukeneye abashoramari benshi, bazana ikoranabuhanga muri urwo rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .