Minisitiri Busingye yaburiye ababereyemo leta amafaranga banze kuyishyura

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko hari kuvugururwa uburyo abantu batsinzwe na leta mu manza bazajya bayishyura amafaranga baba bayigomba, nyuma y’igihe bigaragara ko hari abumva ko bakwishyuza ayo batsindiye ariko ntibishyure ayo bategetswe n’Urukiko.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Minisitiri Busingye yavuze ko mu myaka itanu ishize, umuco wo kwishyura Guverinoma amafaranga yatsindiye mu nkiko, utari wagahamye, ku buryo abantu bumvaga ko iyo hari utsinzwe mu rukiko agategekwa kwishyura leta amafaranga runaka, nta nkurikizi mu gihe atabikoze.

Magingo aya, Guverinoma iberewemo miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda, amaze kugaruzwa ni miliyari enye gusa.

Ati “Iyo twicaye dusanga tubara nka miliyari zikabakaba 11 zikeneye kugaruzwa ariko twareba ayo tumaze kugaruza tugasanga ari nk’enye n’igice. Ariko dufite ingamba ngo n’ayo yandi tuyagaruze."

Busingye avuga ko byatwaye igihe kinini kugira ngo abantu bumve ko bazajya bishyura Guverinoma mu gihe bayishoye mu manza ikabatsinda. Ngo habayeho gusubira inyuma guhera mu 2005, harebwa imanza zose guverinoma yatsinze, harebwa abo bantu batsinzwe aho baherereye, hatangira ibikorwa byo kubishyuza mu myaka itanu ishize.

Ati “Byadutwaye igihe kinini kugira ngo tubone ko ari umuco ku bantu. Twashyizeho ishami muri Minisiteri rishinzwe kugaruza amafaranga guverinoma yatsindiye, dushyiraho umurongo, dutangira kwandikira abantu bagomba guverinoma amafaranga, twatangiriye kuri zeru, nta mafaranga yinjiraga.”

Busingye yavuze ko nk’uko abantu bibwiriza kwishyura imisoro, ari nako bikwiye kugenda ku muntu ufitiye leta amafaranga leta. Ati “Iyo ari igihe cyo kwishyura imisoro, abantu barazinduka mu gitondo bakajya kwishyura. Nta muntu ubahagamagara kuri telefoni. Turashaka kubaka uburyo nk’ubwo.”

Busingye yavuze ko iyo nk’imitungo y’umuntu ifatiriwe, konti ze za banki nazo bikaba uko, yarangiza agakurikiranwa n’inkiko, birangira umuntu yibutse ko agomba kwishyura.

Ati “Twashatse kubanza kubaka uburyo bw’imikorere mbere na mbere ku buryo duhindura iyo myumvire, ku buryo mu gihe tugaruza amafaranga, bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga...ibyo twarabikoze.”

“Ubu ku rubuga rwacu rwa internet dufite lisiti tugenda tuvugurura buri gihe igaragaza umuntu n’icyo abereyemo Guverinoma, tuyisangiza Ikigo gishinzwe ubutaka, Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro, banki...turi gukurikirana aba bantu twitonze ariko mu buryo buhamye ku buryo bazagorwa bakabona ko kwishyura ibyo bagomba Guverinoma aricyo kintu cyoroshye.”

Atanga urugero ku buryo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro gikora, aho uwananiwe kwishyura yisanga mu bibazo bikomeye bitagombye ko iki kigo kimwiruka inyuma umunsi ku wundi.

Ati “Abantu bagomba Guverinoma amafaranga, bakwiye ku bushake kuyiyashyikiriza. Atari n’amafaranga ya Guverinoma gusa, niba hari urubanza ruvuga ruti fata iyi nka uyisubize nyirayo, icyiza ubu ni uko wayisubiza ku bushake. Niba utayisubije ku bushake, uzasubiza ebyiri kuko umuhesha w’inkiko uzaza, azatwara igice cy’indi, abashinzwe imisoro bazafata ikindi gice, niba utazanye inka yanjye, umuhesha w’inkiko naza, uzishyura inka ebyiri.”

Imiterere y’imanza leta itsinda n’izo itsindwa

Minisitiri Busingye yavuze ko mu myaka ine cyangwa itanu, umubare w’imanza leta itsinda wazamutse ariko usanga n’imanza nke guverinoma itsindwa, isabwa kwishyura amafaranga menshi kurusha ayo itsindira.

Avuga ko wasangaga leta itsinda imanza 70% ariko 30% yatsinzwe ikishyura amafaranga menshi cyane.

Ati “Izo manza 30% dutsindwa, rimwe na rimwe, usanga ari ikintu cyabaye mu nzego za guverinoma, kitari gikwiriye na mbere hose [...] iyo tubibonye hakiri kare, dutanga inama ko iki kidakwiriye kuba urubanza.”

Yavuze ko usanga imanza zimwe na zimwe zigoye kuzitsinda kubera ibimenyetso, cyangwa se amakosa runaka yakozwe n’umukozi wa leta. Yavuze ko inshuro nyinshi usanga umuturage ariwe watanze ikirego arega guverinoma, yaba ari ikijyanye n’ingurane, ikijyanye n’amasezerano atarubahirijwe n’ibindi.

Ati “Inshuro nyinshi, uwo muntu niwe uba watureze, kandi aba ashaka miliyoni 10Frw, 20 Frw, yavunitse ukuguru kuko yakoreraga wenda REG, ntazongera guhaguruka ukundi, arashaka amafaranga menshi, yari mu modoka ya guverinoma ikora impanuka avunika umugongo, wenda yirukanwe mu kazi afite imyaka 30 akavuga ati ’ndashaka umushahara wanjye kugeza ngize imyaka 65 kuko baranyirukanye, sinzabona akandi kazi. Rero ndashaka umushahara wanjye kugeza ku myaka y’izabukuru.”

Busingye yavuze ko iyo Guverinoma itsinze muri bene izo manza, iba itumye ya mafaranga wa muntu yashakaga adatangwa, ariko iyo atsindize agahabwa za miliyoni 20 Frw, leta ari aho itangirira gutanga amafaranga.

Ati “Iyo atsinze, atsindira amafaranga, twe iyo dutsinze dutuma leta idatanga amafararanga. Ni yo mpamvu umuntu ushinzwe imari iyo ari kureba mu bitabo avuga ati, dore mwatsinze imanza 70% ariko mwinjije miliyoni icumi kuko rimwe na rimwe baduha amafaranga y’abavoka n’ibindi. Ugasanga watsinzwe imanza 30%, ugatanga miliyoni 500 Frw, ni icyo gisobanuro gihari."

"Kuko 100% ntabwo ari guverinoma ijya kurega abaturage, nibo bayirega, kuko twe ntitubona impamvu yo kujya kurega abaturage, bo iyo baje barega baba bashaka ingurane, ariko twe si zo tuba tubashakamo, turaburana kugira ngo ayo mafaranga adatangwa.”

Minisitiri Busingye yavuze ko atari ubwa mbere imfungwa z’abanya-Sierra Leone zivuga ko zidafashwe neza ariko bikaza kugaragara ko ari ibihuha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .