BRD yatangaje intiti umunani zigize Inama yayo y’Ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, yatangaje urutonde rw’abantu umunani bemejwe n’abanyamigabane bayo ku wa 1 Nyakanga nk’abagize Inama yayo y’Ubutegetsi ifite manda y’imyaka itatu ariko ishobora kongerwa.

Iri tsinda ry’intiti byitezwe ko rizafasha iyi banki ku buryo igera ku ntego zayo zikubiye mu igenamigambi rya 2018-2024.

Mbere y’uko batangira imirimo, Banki Nkuru y’Igihugu yabanje kubemeza. Iyo Nama y’Ubutegetsi iyobowe n’Umunyamerika Bobby Pittman, magingo aya ari mu Buyobozi bw’Ikigo Kapunda Capital gifasha ibigo nyafurika mu rwego rw’imari.

Mbere yo kujya kuri uwo mwanya, Pittman yabaye Visi Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere ushinzwe Ibikorwaremezo, Urwego rw’Abikorera no Kwihuza kw’Uturere.

Umuyobozi wungirije w’iyi Nama y’Ubutegetsi ni Callixte Nyikindekwe. Ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Orgmatt Solutions gifasha ibigo bito n’ibiciriritse. Yabaye mu buyobozi bwo hejuru mu bigo by’imari bitandukanye birimo na I&M Bank Rwanda aho yari ashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi.

Alice Rwema nawe ni undi uri mu bagize iyi Nama y’Ubutegetsi. Magingo aya ni Umukozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu, REG; abarizwa no mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibibuga by’Indege, Rwanda Airports Company. Mbere yo kujya gukora muri REG yari Umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Mininfra.

Undi ni Stella Nteziryayo ukuriye ishami rishinzwe imyenda muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Amaze igihe kinini mu rwego rw’imari by’umwihariko mu bijyanye n’imicungire y’amadeni n’ibisabwa kugira ngo inguzanyo zitangwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Angelique Karekezi uyobora RWASHOSCCO LTD, nawe abarizwa muri iyi nama y’ubutegetsi. Afite ubunararibonye mu micungiye y’amakoperative cyane akora ubuhinzi.

RWASHOSCCO ayobora ikora ibijyanye n’ubuhinzi bwa kawa mu Rwanda aho imiyoborere ye yatumye yagura ibikorwa mu kuyohereza mu mahanga.

Yagiye aba mu buyobozi butandukanye mu rwego rw’amakoperative acuruza kawa ndetse yanakoze mu mushinga uhuriza hamwe abahinzi bayo witwa SPREAD USAID. Ubu ni Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagore bakora ibijyanye na kawa, mu ishami ry’u Rwanda.

Undi ubarizwa muri iyi nama ni Joseph M. Mudenge. Ni Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Igenamigambi muri RSSB. Mbere yaho yari ashinzwe ibarurishamibare muri iki kigo. Ni n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Prime Economic Zone kigenzura ibyanya byahariwe inganda mu Rwanda.

Charles Mugabe ushinzwe ishoramari mu Kigega Agaciro Development Fund nawe ni undi ubarizwa muri iyi nama. Mbere yo kujya muri iki kigo yari asanzwe ashinzwe imari mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Ghislain Nkeramugaba nawe ni undi washyizwe muri iyi nama y’ubutegetsi. Asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Group Vivendi Africa Rwanda Ltd.

Vivendi Group ni ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings. Gikora ibijyanye n’imyidagaduro, gifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, ikigo cy’itumanaho cya Havas, ikigo cy’imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.

Nkeramugaba mbere yo kuyobora iki kigo yari Umuyobozi wa Revolution Air Ltd. Afite ubunararibonye mu ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye naryo.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yatangaje ko iyi nama y’ubutegetsi izongera ubunararibonye ku mikorere y’iyi banki, nk’ikintu cy’ingenzi kizayifasha guhaza ibyifuzo by’abantu benshi bakeneye serivisi z’imari.

Inama y’Ubutegetsi icyuye igihe yari iyobowe na Me Rutabingwa Athanase.

BRD ni banki ya leta yashinzwe muri Kanama 1967 nubwo yahawe ibyangombwa bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda muri Kanama 2009. Ifite imari shingiro igera kuri miliyari 7.8 Frw.

Ifitwemo imigabane n’inzego zitandukanye zirimo Guverinoma y’u Rwanda ifite 97% binyuze mu Kigega Agaciro Development Fund gifitemo imigabane ingana na 55% n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, gifitemo imigabane ingana na 42%.

Iri mu rugendo rwo gufasha u Rwanda muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) ndetse no gushyira mu bikorwa Intego z’iterambere rirambye.

Imikorere yayo yagiye ihinduka mu myaka ishize ibasha gukuraho ibihombo yakunze kugira aho byagabanutse ku kigero cya 77% mu 2019 ugereranyije n’imyaka ibiri yari yabanje. Ibi byaturutse mu kuvugurura uburyo inguzanyo zatangwagamo.

Yanogeje kandi uburyo bwo gukurikirana abakiliya bayo byanayifashije mu kugabanya inguzanyo zitishyurwa zavuye kuri 19.34% mu 2018 zigera kuri 7.52% mu mpera za 2019.

Bobby Pittman niwe Muyobozi w'Inama y'Ubutegetsi nshya ya BRD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .