BRD yabaye banki ya mbere yo mu Rwanda igenzuwe na Fitch Ratings, ihabwa inota rya B+

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mata 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, yabaye iya mbere yo mu Rwanda igenzuwe n’Ikigo Mpuzamahanga gikurikirana ibijyanye n’imyenda n’Ubushakashatsi mu by’Imari, Fitch Ratings, iyiha inota rya ‘B+’ rigaragaza ko imari yayo ihagaze neza ndetse n’ahazaza hayo hameze neza.

Ubusanzwe Fitch yatangaga amanota kuri za Guverinoma nk’u Rwanda. Nko mu 2016 Fitch Ratings yahaye u Rwanda inota rya ‘B+’ ishingiye ku kuba izamuka ry’ibiciro ku masoko ryari riri hasi kandi u Rwanda rukaba rwarabashaga kurigumisha ku gipimo gikwiye bigendanye n’iterambere ry’ubukungu. Hiyongereyeho kuba amafaranga y’umwenda rwari rufite yari make ugereranyije n’icyiciro ruherereyemo.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, iki kigo gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyahaye BRD inota rya B+ bitewe n’uburyo iyi banki ifite ubushobozi bwo kuba itahungabana biturutse ku nguzanyo yatanze no kuba ari banki ifite ibigo cyangwa ibigega biyishyigikiye cyangwa se nayo ubwayo ifite imikorere ihamye.

Iri nota ryahawe BRD rigaragaza intambwe iyi banki imaze gutera, uburyo imaze kwaguka ndetse n’intumbero yayo mu kuba banki ihagaze neza mu mutungo. BRD itangaza ko rizagira uruhare rukomeye mu kuyifasha kureshya abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’imari ku buryo byagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko kuba iyi banki yahawe iri nota bizayifasha kugera ku ntego yayo yo guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Twavuye kure kandi dutewe imbaraga n’iri gereranya rije mu bihe bikomeye. Rishingiye ku bufasha bukomeye BRD yahawe n’abafatanyabikorwa bayo mu kuyihindura banki ihamye. Abakozi ba BRD bari gukora ubutaruhuka kugira ngo bagere ku byo abafatanyabikorwa bayo bayitezeho no gukoresha neza igishoro.”

BRD ni banki ya leta yashinzwe muri Kanama 1967 nubwo yahawe ibyangombwa bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda muri Kanama 2009. Ifite imari shingiro igera kuri miliyari 7.8 Frw.

Ifitwemo imigabane n’inzego zitandukanye zirimo Guverinoma y’u Rwanda ifite 97% binyuze mu Kigega Agaciro Development Fund gifitemo imigabane ingana na 55% n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, gifitemo imigabane ingana na 42%.

Iri mu rugendo rwo gufasha u Rwanda muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) ndetse no gushyira mu bikorwa Intego z’iterambere rirambye.

Imikorere yayo yagiye ihinduka mu myaka ishize ibasha gukuraho ibihombo yakunze kugira aho byagabanutse ku kigero cya 77% mu 2019 ugereranyije n’imyaka ibiri yari yarabanje. Ibi byaturutse mu kuvugurura uburyo inguzanyo zatangwagamo.

Yanogeje kandi uburyo bwo gukurikirana abakiliya bayo byanayifashije mu kugabanya inguzanyo zitishyurwa aho zavuye kuri 19.34% mu 2018 zigera kuri 7.52% mu mpera za 2019.

BRD yabaye banki ya mbere yo mu Rwanda igenzuwe na Fitch Ratings

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .