Bralirwa Plc yungutse miliyari 3.9 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2020, rwungutse miliyari 3.9 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, izamuka ringana na 70.6% ugereranyije n’inyungu yabonetse mu gihe nk’icyo mu 2019.

Imibare ya Bralirwa yo kugeza ku wa 30 Kamena 2020 yatangajwe ku wa 31 Kanama 2020, igaragaza ko Bralirwa muri rusange yinjije miliyari 44.6 Frw, igabanuka ringana na 5.4% ugereranyije n’umwaka wabanje aho yari yinjije miliyari 47.1 Frw.

Bralirwa igaragaza ko ibinyobwa icuruza nabyo byagabanutseho 6.3% by’umwihariko bitewe n’ingano nke n’ihagararara ryo kwinjiza Heineken mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa akaba na Chairman wungirije w’Inama y’Ubutegetsi, Merid Demissie, yavuze ko uruganda rutashoboye kuzamuka neza mu mezi atandatu ya mbere kubera ibihe bya COVID-19.

Yakomeje ati “Ingano y’ibyo dukora n’ibyo twinjije byaragabanutse bitewe n’ingaruka za COVID-19. Ukwitwara neza mu mezi atandatu ya mbere, gushingiye ku miyoborere myiza n’uburyo amafaranga akoreshwa. Mu gukomeza uwo mujyo, Bralirwa izakomeza gushyira imbaraga mu gukora ibicuruzwa byayo no kwita ku bantu.’’

Ingano y’ibinyobwa bikorwa yagabanutseho 3.4%, mu gihe ibyo rwinjije byagabanutseho 5.4%.

Igabanuka ry’ibyo Bralirwa yinjije rifitanye isano n’ingaruka ubucuruzi bwayo bwagizweho n’icyorezo cya COVID-19 bijyanye n’isoko ryahungabanyijwe n’ingamba zafashwe mu kwirinda iki cyorezo.

U Rwanda ruri mu bihugu byafashe bwa mbere ingamba zo kwirinda COVID-19, byanatumye hashyirwaho gahunda ya Guma mu rugo yakomye mu nkokora ibikorwa hafi ya byose by’ubucuruzi.

Inyungu Bralirwa yabonye ubariyemo n’imisoro yazamutseho miliyari 8.9 Frw mu gihe umwaka ushize igihe nk’icyo yari kuri miliyari 7.4 Frw.

Bralirwa itangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2020 inyungu yabonye ingana na miliyari 3.9 Frw, izamuka ringana na 70.6% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2019, aho yari miliyari 2.3 Frw.

Bralirwa ikora inzoga z’amoko atandukanye nka Mutzig, Amstel, Heineken n’ibindi binyobwa bidasembuye nka Coca-Cola.

Uru ruganda rutangaza ko ingano y’ibinyobwa byacurujwe yiyongereyeho hegitolitiro 674,767, izamuka rya 3.8 % zivuye kuri 650,202 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.

Ibinyobwa bidasembuye byacurujwe byagabanutseho 23.6%, umubare ungana na hegitolitiro 229,822.

Mu 2019, Bralirwa yabonye inyungu ingana na miliyari 1.2 Frw mu mwaka wose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .