Boeing yavumbuye indi mpamvu ishobora gutera impanuka mu ndege za 737 MAX

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’indege muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Boeing), yavumbye indi nenge yatumaga indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX zikora impanuka.

Boeing yavumbuye ko kwegerana kw’insinga z’amashanyarazi ziba mu gice cy’inyuma cy’indege na zo ziri mu byashoboraga guteza impanuka mu ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX.

Ni mu gihe byakekwaga ko impanuka z’izi ndege zo mu bwoko bwa 737 MAX zaterwaga no kudakora neza kwa porogaramu zifasha abazitwaye kugenzura ibijyanye no kuzamuka cyane mu kirere.

Izi ndege zo mu bwoko bwa 737 MAX, zimaze igihe zidatanga serivisi z’ubwikorezi kubera impanuka zabaye umwaka ushize n’uwabanje zigahitana abagera kuri 346.

Mu igenzura ry’indege ryakozwe n’Ishyirahamwe ry’Ubwikorezi mu by’Indege muri Amerika (FAA) mu Ukuboza 2019, Boeing yabwiye iri shyirahamwe ko iri gusuzuma niba insinga ziba mu gice cy’inyuma cy’indege zaba zitegeranye cyane, ikaba ari yo mbarutso y’impanuka.

Kuri iki Cyumweru, umuvugizi wa Boeing yabwiye CNN ko iyi sosiyete irimo gushaka uko ikemura iki kibazo gishobora kuba mu byateza impanuka.

Ati “Ikituraje ishinga ni uko indege zo mu bwako bwa 737 MAX zibona ibyo zisabwa byose kugira ngo zongere gutanga serivisi. Turi gukorana bya hafi na FAA n’ibindi bigo bishinzwe ubugenzuzi bw’indege hirya no hino ku isi kugira ngo twizere umutekano n’imiterere iboneye y’izi ndege.”

Mu Ukuboza, Boeing yafashe umwanzuro wo guhagarika serivisi z’indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX, kugira ngo ibanze ikosore ibibazo yari ifite yongere igirirwe icyizere.

Muri icyo gihe, iyi sosiyete yakomeje gukora izindi ndege zigera kuri 42 buri kwezi yizera kuzongera guhabwa uruhushya n’ibigo bishinzwe imikorere y’indege ku isi.

Iyo gahunda yigijwe mu 2020 mu gihe Boeing ifite mu bubiko bwayo indege 400. Iyi sosiyete yatangaje ko bitewe n’igihirahiro ku hazaza ha 737 MAX yahagaritse gukora indege ishyira imbaraga mu kugurisha izakozwe.

Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX ni ubwoko bushya bwa Boeing zifite moteri ebyiri. Zirimo MAX7, MAX8, MAX9 na MAX10. Zishobora gutwara hagati y’abantu 138 na 204, zikaba zagenda ingendo ngufi n’indende.

Indege za Boeing 737 Max zimaze igihe ziparitse nyuma y'impanuka zakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza