00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yazamuye inyungu fatizo igera kuri 6.5%

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 11:42
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo yayo ho 0.5 % maze igera kuri 6.5%, hagamijwe kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no gusigasira ubushobozi bw’umuturage bwo guhaha ibyo akeneye.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’inama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga yateranye ku wa 14 Ugushyingo 2022.

Gitangajwe mu gihe ibiciro ku isoko bakomeje kuzamuka cyane, aho impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda byitezwe ko muri uyu mwaka izaba 13.2%. Yazamutseho 1.1% ugereranyije n’iteganyamibare ryakozwe muri Kanama 2022.

Ni ijanisha riri hejuru y’igipimo fatizo cya 5% u Rwanda rwihaye, n’urubibi ntarengwa rwa 8% rufatwa nk’igipimo gishobora kwihanganirwa mu izamuka ry’ibiciro ku mwaka.

Nko mu Ukwakira 2022, ibiciro ku isoko mu mijyi byazamutseho 20.1%, aho nk’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 39.7%.

Ni ibibazo byakomeje gutizwa umurindi n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibihugu bikungahaye cyane kuri peteroli, gaz, inyongeramusaruro, amabuye y’agaciro n’ibinyampeke, ku buryo byatumye ibintu byinshi bibura ku isoko, bityo ibiciro byabyo birazamuka.

Byanazamuye kandi ikiguzi kigenda ku bubahirane mpuzamahanga kuko ubwikorezi bwahenze, ibintu birushaho kuba bibi kubera umusaruro w’ubuhinzi utarabaye mwiza mu mezi ashize kubera imihindagurikire y’ibihe.

Icyemezo BNR yafashe cyo kuzamura urwunguko fatizo ntigikuraho ingaruka zituruka ku rwego mpuzamahanga, ahubwo zigira uruhare mu koroshya izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa byageze imbere mu gihugu cyangwa bihakorerwa.

Uru rwunguko ni igipimo fatizo iheraho amafaranga banki z’ubucuruzi, ku buryo iyo kizamutse, binazamura igipimo zigurizanyaho hagati yazo ngo zibone amafaranga zitanga mu nguzanyo.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko iyo kubona amafaranga bihenze, bituma ayo abantu bafata mu mabanki ngo bagure ibintu byihuse agabanuka, n’ayo bafite bagahindura uburyo bayakoreshamo.

Yagize ati "Ibiciro bishobora kuzamuka kubera ko iyo mfite amafaranga [menshi] ngasanga igiciro cyazamutse, ndagura kubera ko nta kintu mba nitayeho. Ariko iyo mfite amafaranga makeya, iyo igiciro kizamutse ntekereza kabiri mbere y’uko ngura."

"Icyo gihe wawundi wazamuraga igiciro bikamuca intege, ntakomeze kuzamura kuko yabuze abaguzi. Ni ko ibi byemezo bya Banki Nkuru bikora ubundi. Bica intege amafaraga ajya mu bantu, bikagabanya ko abantu bihutira kugura ibintu, bigaca intege wawundi washakaga kuzamura ibiciro kuko abaguzi bamubanye bakeya, bikagabanya wa muvuduko w’ibiciro kuzamuka."

Kubera ko impamvu nyinshi zirimo kuremereza ibibazo ziri ku rwego mpuzamahanga, Rwangombwa avuga ko bitihuta mu gutanga umusaruro.

Yakomeje ati "Ikindi ni ubutumwa dutanga ku mabanki, ku bantu, kuvuga ngo tekereza kabiri mbere y’uko ujya kugura ikintu gihenze, amafaranga aho kugira ngo ubigure wenda wayashyira mu kwizigama."

Yavuze ko uko BNR izamura amafaranga y’urwunguko rwayo n’amafaranga atangwa mu mpapuro mpeshamwenda na yo yazamutse.

Yakomeje ati "Aho kugira ngo ugure ikintu udakeneye nonaha, kitari ingenzi, amafaranga ba uyabitse mu ishoramari, ibi biciro bibanze bisubire hasi. Icyo gihe biragabanya ba bantu baba bashaka kugura, bitume uwagatekereje kuzamura agenda buhoro, bigatuma muri rusange ibiciro bidakomeza gutumbagira cyane."

Uretse kwitondera gukoresha amafaranga, Rwangombwa yakomeje ati "Ku gihugu nk’icyacu, tugomba gufatanya n’ingamba zo kuzamura umusaruro."

Yavuze ko inama baha Guverinoma ari ukongera imbaraga mu bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, nka kimwe mu birimo gutera ikibazo kubera umusaruro w’ubuhinzi udahagaze neza.

Mu bindi byemezo BNR yafashe bijyanye na politiki y’ifaranga, harimo gusubiza kuri 5% ubwizigame butegetswe ku mafaranga abitswe na banki z’ubucuruzi, guhera ku wa 1 Mutarama 2023.

Iki cyari kimwe mu byemezo byarafashwe na Guverinoma, mu rwego rwo gufasha banki kunganira inzego z’ubucuruzi zazahungabanywa na COVID-19, aho kuva ku wa 1 Mata 2020, Banki Nkuru y’Igihugu, yemeje ko igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigame banki zitajya munsi, kiva kuri 5% kijya kuri 4%.

BNR ivuga ko ishishikajwe no gusubiza izamuka ry’ibiciro mu mbago ziri hagati ya 2 na 8 ku ijana mu gihe kiringaniye.

Nubwo ibiciro byatumbagiye ku masoko ariko, hari icyizere ku izamuka ry’ubukungu, ku buryo u Rwanda ruheruka kuzamura igpimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’uyu mwaka, kigera kuri 6.5% ivuye kuri 6%.

Ni nyuma yo kugabanyuka ku gipimo cya 3.4 ku ijana mu 2020, no kuzamuka ku 10.9% mu 2021 na 7.7% mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022.

Rwangombwa yatangaje ko nubwo hari izamuka ry'ibiciro, ubukungu bw'u Rwanda bwifashe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .