Ibigo nk’ibi bikora ubucuruzi bw’amafaranga bikambura amafaranga abaturage bikomeje kuba byinshi, ndetse mu mwaka ushize, icyitwa Super Free to Trade Ltd (STT) cyakenesheje benshi nyuma y’uko bari barakigannye bizezwa ubukire bwihuse.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imyitwarire y’Ibigo by’Imari muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, Nsabimana Gerard, yatangaje ko ibi bigo biza mu Rwanda bikambura abaturage byitwaje ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka cryptocurrency.
Yatanze ingero kuri bine BNR iherutse kubona amakuru y’uko bikora, asaba abaturage guhagarika kubishyiramo amafaranga kuko ari ubwambuzi.
Ati “ Hari ibyo tumaze iminsi tubona bigera muri bine, hari icyitwa Die Equipment, cyiyitirira ikigo cyo muri Amerika kikavuga ko gitanga imashini z’ubuhinzi ariko mu by’ukuri ni icyo kwambura abaturage. Ntabwo gikorana n’icyo kigo cyo muri Amerika.”
“Hari icyitwa Pi network gikora ubucuruzi bwo kuri internet (cryptocurrency), ntabwo cyemewe. Hari icyitwa Dynace, gisa nk’aho gitanga imiti, hari icyitwa FlexFunds, ibyo byose mu by’ukuri ni ibiza kwambura abaturage.”
Yavuze ko ibyo bigo byose nta mategeko ahari abigenga mu Rwanda, bityo ubijyamo aba agomba kwirengera igihombo.
Ati “Abenshi babihombeyemo. Hari icyitwa Billionnaire Traders ngira ngo mwarakibonye, abaturage bavuga ko bahombeyemo miliyari 10 Frw.”
BNR igaragaza ko ubu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (crypoassets) burimo ingorane nyinshi zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura n’ingorane zo guhomba, guhindagurika gukabije kw’ibiciro no kudakorera mu mucyo.
BNR igaragaza ko mu gihe hatari hashyirwaho amategeko agenga ubu bucuruzi, nta mategeko arengera umushoramari cyangwa umuguzi w’imitungo igurishwa muri ubu buryo.

Amafoto: Prince Rusa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!