BNR yatanze inama zafasha abanyarwanda kwizigamira mu bihe bitoroshye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatanze ubutumwa bugamije gushishikariza abanyarwanda uburyo bwiza bwo kwizigamira muri iki gihe Isi ikomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu biza bititeguwe.

Kuri ubu abantu benshi ku Isi bagizweho ingaruka na Coronavirus, icyorezo cyaje kitateguje kigashegesha ubukungu bwa benshi.

Mu butumwa BNR yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 , umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizigamira, yavuze ko inshingano zisaba amafaranga ntaho zijya mu bihe bigoye, nyamara bishoboka kwitegura ibihe nk’ibyo. Yatangaje ko kugenzura neza ubukungu bw’umuntu, bimuha ubushobozi bwo guteganyiriza ejo hazaza, gutegura no kugera ku ntego z’ubukungu yihaye.

Raporo ya Finscope y’umwaka wa 2020 yagaragaje ko kubitsa mu bigo by’imari bigenzurwa mu Rwanda, byazamutse bikava kuri 49% mu 2016 bikagera kuri 54% mu 2020, mu gihe kubitsa mu bigo bitagenzurwa byakomeje kwiyongera. Ibi bigabanya umubare w’ababika amafaranga mu ngo zabo.

Ubutumwa BNR yashyize kuri Twitter, bugaragaza ko kuzigama ari inkingi ya mwamba mu guteza imbere ikoreshamari kuri bose mu Rwanda, bikaba urufunguzo rufasha abantu kugera ku bukire bo ubwabwo n’imiryango yabo.

Zimwe mu nama BNR yatanze ku buryo bwo kwizigamira mu bihe bitoroshye

Hindura imitekerereze

BNR ivuga ko igenamigambi ryakagombye kuba umugenzo wa buri munsi. Ibaze ikiri ngombwa kurusha ibindi mu buzima bwawe ndetse n’urugero ugezeho uteganyiriza ibihe bibi byakugeraho igihe udateganya hanyuma utangire igenamigambi rigendanye nabyo.

Kora igenamigambi kandi uryubahirize

Igenamigambi risobanuye ko ugomba kumenya amafaranga ukeneye ngo wubahirize inshingano zuzuzwa hakoreshejwe amafaranga harimo no kuzigama. Ni byiza kureba asaguka akaba ariyo ukoresha mu bindi nkenerwa.

Hagarika gukoresha amafaranga mu bitari ngombwa

Tangira ukurikirane uko ukoresha amafaranga n’ibyo uyakoreshamo kugira ngo ubashe gufata ibyemezo ugendeye ku makuru yuzuye. Ibi ntibisobanuye ko utakwinezeza, ahubwo menya ibitari ngombwa n’ibiri ngombwa.

Ciririkanya kandi usesengure

Gusesengura imikoreshereze y’amafaranga yawe bizagufasha kumenya aho ukoresha amafaranga menshi bitari ngombwa. Ganira n’abaguha imyenda ndetse ukusanye amakuru ku biciro kugira ngo ubashe guhitamo neza.

BNR yatanze inama ko kwizigamira bibanza, asagutse akaba ariyo akoreshwa mu bindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .