BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka neza, ku buryo hari icyizere ko intego y’uko buzazamukaho 7.2% muri uyu mwaka, izagerwaho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma y’inama ngarukagihembwe y’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga, MPC.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko icyo babonye ari uko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza, barebeye ku muvuduko w’ibiciro ku masoko cyangwa uko ifaranga rihagaze.

Yagize ati “Iyo turebye uko umuvuduko w’ibiciro wagiye uzamuka mu mezi atandatu ya mbere byari kuri 2.5% naho muri Kanama twabonye 2.1%, bigaragaza ko ubukungu buhagaze neza kuko intego twihaye ni uko tutagombye kurenza 5% mu mwaka, kandi iyo turebye mu gihe gisigaye kugeza mu mpera z’umwaka, tubona ko 5% itazarenga.”

Yanavuze ko ku isoko ry’ivunjisha ugereranyije ifaranga ry’u Rwanda n’idolari rya Amerika, bitewe n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutseho 17.9% nubwo ibyo u Rwanda rukurayo byazamutse kuri 7.4%, iyo ubihuje nta kibazo bitera ku isoko ry’ivunjisha.

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu iyo ugereranyije aho twari turi mu Ukuboza (2017) n’aho twari mu mpera za Kanama, ifaranga rimaze guta agaciro ho 2.5% ugereranyije n’idolari ry’abanyamerika. Tukabona uyu mwaka, mu mpera z’Ukuboza ntabwo tuzarenza 4%. Ibyo rero dukurikije umuvuduko w’ubukungu bwacu, tubona ari igipimo kidahangayikishije.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko uku kutajegajega k’ubukungu guhuzwa n’ubukungu bukomeje kwiyongera ku gipimo gishimishije.

Yavuze ko iyo ufashe ibihembwe bibiri bya mbere by’uyu mwaka kugeza muri Kanama, ubukungu bwazamutseho 8.7%.

Nubwo ngo nta mibare BNR irabona y’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, ifite imibare ikurikirana y’uko ubukungu bugenda, itanga icyerekezo cy’aho ibintu bigana.

Yakomeje agira ati “Iyo turebye iyo mibare rero dusanga mu mezi abiri ya mbere y’igihembwe cya gatatu, igipimo cyarazamutseho 14.6% ugereranyije na 13.1% byari byazamutse ho mu mezi abiri ya mbere y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize.”

“Bikaduha icyizere ko n’iki gihembwe cya gatatu ubukungu buzatera imbere neza, bigatuma tutatinya kwemeza ko mu mpera y’umwaka, igipimo cyari cyatanzwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi cy’uko ubukungu buzazamuka ho 7.2% tuzakigeraho.”

Nyuma y’ibipimo byose bigaragaza uko ubukungu buhagaze mu Rwanda, Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga kiyemeje kugumisha igipimo cy’urwunguko rwa banki nkuru kuri 5.5%.

Rwangombwa yakomeje agira ati “Ni ukugira ngo dukomeze gushyigikira ko amabanki yatanga inguzanyo ku bikorera, ngo bakomeze guteza imbere igihugu cyacu.”

Iki gipimo cya 5.5% giheruka gushyirwamo mu mezi umunani ashize.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza