00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha abakiliya gutanga ibibazo bafitanye n’amabanki

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 September 2022 saa 11:00
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangije ikoranabuhanga yise ‘Intumwa Chatbot’ rizafasha buri wese ukoresha serivisi z’imari ufite ikibazo cyangwa wumva yarenganyijwe kujya yohereza ubutumwa akabaza ikibazo cye kikagera kuri Banki Nkuru y’u Rwanda ariko no kuri banki bafitanye ikibazo kugira ngo gikemurwe.

Ni ikoranabuhanga ryakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko ryo mu 2021 ryo kurengera umuguzi rigena ko kubona amakuru kuri serivisi z’imari, kumenya ibiciro bya serivisi abona, gufatwa neza no gukemurirwa ibibazo ari uburenganzira bw’ibanze.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’ibigo by’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Nsabimana Gerard, yasobanuye ko iri koranabuhanga ryakozwe by’umwihariko mu gukemurira ibibazo abagana ibigo by’imari.

Ati “Kera wagiranye ikibazo n’ikigo cy’imari wenda kuri serivisi baguhaye, byasabaga kujya kuri icyo kigo ku ishami ryacyo kandi biragora, ukandika ibaruwa, ukayijyana cyangwa ukababwira mu magambo ikibazo cyawe bakacyandika, byagoraga abantu”.

Iri koranabuhanga rizahuriza hamwe ibigo, ni ukuvuga ngo ikigo cy’imari cyose ushatse gutangamo ikibazo ukibona muri iryo koranabuhanga rimwe, ukarijyamo ukoresheje uburyo butandukanye yaba kwandika ubutumwa bugufi kuri 6005 cyangwa ku mbuga nkoranyambaga za BNR.

Wandika ubutumwa bugufi, ukandika ikibazo, bakakubaza ikigo wifuza kugitangaho, ukacyohereza kigahita kigera kuri icyo kigo. Nta kiguzi bisaba kandi bikorwa mu rurimi ubasha kumva yaba; Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Hari ubwo umuntu yatangaga ikibazo kuri banki cyangwa ikindi kigo cy’imari ntabone igisubizo cyangwa ntanyurwe. Muri iri koranabuhanga rya ‘Intumwa’, baguha nimero ureberaho aho ikibazo cyawe kigeze gikemurwa cyamara no gukemurwa bakakoherereza igisubizo, waba utakishimiye ukaba wagitanga kuri Banki nkuru y’u Rwanda kugira ngo nayo ikirebeho, wakumva unyuzwe ubwo kikaba kirakemutse.

BNR ifite aho inyura ikabona ibibazo byagiye mu bigo by’imari byose ariko yashaka no kumenya ibyagiye mu kigo runaka gusa ikabikora. Iri koranabuhanga rishobora no kwerekana iminsi ikibazo kimaze.

BNR iri gutegura amabwiriza rusange avuga ko nta kibazo cyakagombye kurenza iminsi 15. Nikijya kiyirenza rya koranabuhanga rizajya rifasha uwagitanze kukigeza kuri BNR ariko hazabaho n’ibihano ku badasubiza ibibazo by’abakiliya.

Nsabimana ati “Ibibazo byananiwe gukemurwa n’ibigo by’imari, iri koranabuhanga rizajya rifasha BNR kubirebaho kugira ngo ihuze abaguzi n’ibigo by’imari hashakwe ibisubizo by’ibyo bibazo”.

Ibibazo byinshi abakiliya bagirana n’ibigo by’imari biri mu nguzanyo cyane cyane mu buryo bwo kubara amafaranga bafashe, inyungu n’ibihano.

Hari ibijyanye no kuvugurura inguzanyo, imicungire y’amakonti aho hari nk’aho amafaranga ashobora kuva kuri konti atari umukiriya wayakuyeho, ibijyanye n’ikoranabuhanga. Hari ibibazo kandi by’abantu baba bararangije kwishyura inguzanyo ariko bajya gusaba indi serivisi bikagaragara ko bakiyifite.

Mu bigo by’ubwishingizi ibibazo abantu bakunda kugaragaza birimo ibivuka iyo abantu bagiye kwishyuza. Niba umuntu yarafashe ubwishingizi bw’impanuka yayigira akajya kwishyuza ugasanga ntabonye amafaranga cyangwa yayabona ntayishimire.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko binyuze kuri Intumwa, buri wese ukoresha serivisi z’imari ufite ikibazo cyangwa wumva yarenganyijwe azajya yohereza ubutumwa abaze ikibazo cye kigere kuri Banki nkuru y’u Rwanda ariko no kuri banki bafitanye ikibazo.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu Soraya Hakuziyaremye yavuze ko abagana serivisi z'imari bagiye kujya bafashwa gutanga ibibazo bisubizwe
Nsabimana Gerard yasobanuye ko iri koranabuhanga ryakozwe by’umwihariko mu gukemurira ibibazo abagana ibigo by’imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .