BNR yasobanuye impamvu ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu mezi ashize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari kagenda kamanuka, aho ku isoko ry’ivunja n’ivunjisha idolari rimwe ryageze hafi ku mafaranga 1000.

Uku guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari nibyo byari ku murongo w’ibyigwa mu nama yahuje Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) tariki 11 Ugushyingo 2020.

BNR yasanze mu mezi icumi ya mbere y’umwaka wa 2020, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda karagabanutseho 4.4% ugereranyije n’idolari rya Amerika, mu gihe kari kagabanutseho 4.0% mu gihe nk’iki umwaka wa 2019.

Icyakora, BNR yatangaje ko kugeza mu mpera za Ukwakira 2020, igihugu cyari gifite ubwizigame mu madovize buhagije, bwafasha mu gutumiza ibintu mu mahanga mu gihe cy’amezi 5.8 nta yandi madovize yinjiye, ku buryo mu gihe cya vuba, nta hindagurika rikabije ryitezwe ku isoko ry’ivunjisha

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabwiye The New Times ko kugabanyuka kw’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ari ibintu byashobokaga cyane bitewe n’uburyo ubukungu bwagenze muri uyu mwaka.

Yagize ati “Ni ibintu bisanzwe ku gihugu gifite imiterere y’ubukungu nk’ubwacu. Ntabwo twari guhashya igabanyuka ry’agaciro k’ifaranga hadafashwe ingamba zikomeye kuko byashoboraga gutuma ritagira ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.”

Bimwe mu bishobora kuba byaratumye agaciro k’ifaranga kagabanuka ni umubare munini w’ibyo u Rwanda ruvana mu mahanga wiyongereye, ibiciro bito ku byoherezwa hanze ndetse n’amafaranga make yaturutse mu bukerarugendo.

Yagize ati “Guverinoma yabashije kubona amafaranga yo guhangana na Covid-19 ku buryo byaduhaye ubwizigame bwinshi bw’amadovize.”

Rwangombwa yavuze ko imbaraga zigiye gushyirwa mu kongera amadolari ku isoko ry’ivunjisha bagamije guhashya abayabika ku bushake kugira ngo agaciro kayo kiyongere.

Yavuze ko ubwo bufasha bwo kongera amadolari mu isoko ry’ivunjisha bwatangiye.

Ati “Twakubye kabiri amafaranga twashyiraga kuri iryo soko uhereye mu Ukwakira kandi twatangiye kubona bigabanyuka ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.”

Ibi byitezwe ko bizagabanya uburiganya bwajyaga bukorwa n’abakora umwuga w’ivunjisha aho babika amadolari akabura ku isoko, kugira ngo abure ku isoko bazayagurishe yongereye agaciro.

Umwaka ushize, BNR yongereye iryo soko miliyoni ziri hagati y’enye n’eshanu z’amadolari, igamije kongera amadolari kuri iryo soko.

Kuri uyu wa Gatatu kandi BNR yagumishije igipimo cy’inyungu fatizo yayo kuri 4.5%, mu rwego rwo gushishikariza abantu kugana amabanki ngo abahe inguzanyo, bazamure ibyo bakora mu rwego rwo gushyigikira izahuka ry’ubukungu nyuma y’ingaruka zatewe na Coronavirus.

Guverineri John Rwangombwa yijeje ko mu minsi iri imbere agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kaziyongera kubera ko hari ubwizigame buhagije bw'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .