Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n’iya 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.
Izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw zashyizweho nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.
Ubutumwa Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize kuri konti yayo ya X bugaragaza ko inoti ya 5000 Frw na 2000 Frw zaherukaga guhindurwa mu myaka myinshi ishize kuko nk’iya 2000 Frw ari yakozwe tariki 1 Ukuboza 2014.
BNR iti “Icyatumye Banki Nkuru y’u Rwanda duhindura imiterere y’amafaranga dufite, twaherukaga guhindura inoti ya bitanu n’iya bibiri (5000 Frw na 2000 Frw) mu myaka 10 ishize, byari bikenewe ko twongeramo ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo twongere umutekano w’inoti,”
BNR kandi yahisemo kuvugurura urupapuro rukorwamo izi noti kugira ngo irusheho kuramba.
Iti “Twashatse gushyiramo ibintu bijyanye n’ahantu u Rwanda rugeze ndetse n’ahantu u Rwanda rurimo kujya kugira ngo tugaragaze ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, ari ko n’amafaranga y’u Rwanda ameze neza.”
Ese kuki Banki Nkuru y'u #Rwanda yahinduye imiterere y'inoti nshya? Nibihe birango by'ingenzi bigize izi noti?
Reba iyi videwo ubashe gusobanukirwa ⤵️ #BNREngage#KnowYourCentralBank pic.twitter.com/JbDUgai9mg
— Central Bank of Rwanda (@CentralBankRw) August 31, 2024
Iyi noti nshya ya 5000 Frw iriho igishushanyo kigaragara cy’inyubako ya ’Kigali Convention Centre’ iri mu Mujyi wa Kigali, agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, igishushanyo cy’umubare ’5000’ kiri munsi y’amagambo ’Iyi noti yemewe n’amategeko’ kibonerana mu noti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.
Itariki inoti yakoreweho ni ’28.06.2024’, yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’inyubako ’Kigali Convention Centre’, inomero y’inoti iri mu ibara ry’umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no mu nguni y’ibumoso ihagaritse.
Imbere hariho kandi ishusho y’ingagi ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw’ibumoso bw’inyubako ’Kigali Convention Centre’, udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri ’Ultraviolet’ mu mabara y’icyatsi n’ubururu n’ibindi.
Ni mu gihe bimwe mu biranga inoti nshya ya 2000 Frw hamirimo igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, ishusho y’umubare « 2000 » iri munsi y’amagabo ’Iyi noti yemewe n’amategeko’ ihinguranya inoti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.
Itariki inoti yakoreweho ’28.06.2024’, yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’Umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’misozi y’Ikiyaga cya Kivu, inomero y’inoti mu ibara ry’umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no muyo ibumoso ihagaritse.
Ishusho y’agaseke ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo. Iyi shusho iri mu ruhande rw’ibumoso hejuru y’ishusho y’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri ultraviolet mu mabara abiri y’icyatsi n’ubururu.
Kuri iyi noti kandi hariho ishusho igaragara y’intete z’ikawa zikaranze neza, agaciro k’inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z’inoti, igishushanyo cy’umubare « 2000 » ucuritse kiri munsi y’amagabo « Iyi noti yemewe n’amategeko » gihinguranya inoti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.
Hariho kandi agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditseho inyandiko nto zigizwe n’inyuguti ’BNR’ n’umubare ’2000’, kari mu ibara ry’icyatsi gahindura ibara mu bururu bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, kari mu ruhande rw’ibumoso bw’inoti.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!