00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yashimangiye ko u Rwanda ruzigamye amadovize yakoreshwa amezi arenga ane

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 June 2024 saa 01:51
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko bibaye ngombwa ko hashira amezi ane mu Rwanda nta devize na rimwe rihinjira, igihugu cyaba kigifite ubushobozi bwo gutumiza ibintu byinshi hanze, ndetse ngo ubwizigame buhari burenze ubwakoreshwa mu mezi ane.

Hashize iminsi abantu bagaragaza ko ku isoko amadevize yabaye make, bamwe bakabihuza n’ugutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’amadorali cyangwa andi madevize agaragara ku isoko.

Imibare ya BNR igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2024, agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kazamutseho 5,9% bitewe ahanini n’itumizwa ry’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, n’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bitumizwa hanze biyongereye.

Ni mu gihe ibikomoka ku ngufu n’ibyifashishwa n’inganda bitumizwa byagabanyutse.

Umusaruro wavuye mu byoherejwe mu mahanga wo wagabanyutseho 0,2% biturutse ku igabanyuka ry’ibisanzwe byoherezwa mu mahanga, cyane cyane kawa n’ibitunganyirizwa mu nganda, ndetse n’igabanyuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politike y’Ifaranga muri BNR, Prof Kasai Ndahiriwe yatangaje ko ubwizigame bw’amadovize u Rwanda rufite yafashas mu gihe kirenze amezi ane, mu gihe nta nta rindi devize ryakongera kinjira mu Rwanda.

Ati “Haba mu Rwanda no mu karere abantu benshi baba bifuza ko byaba bitari munsi y’amezi ane. Ni ukuvuga ngo nta rindi devize ubonye, ese ushobora gukomeza gutumiza ibintu mu mahanga bigakunda? (…) Twebwe nta na rimwe iyo bifashe ku mpuzandengo tujya tujya munsi y’ayo mezi, ni n’intego mu bijyanye n’ubukungu na politike y’uko buri gihe tugomba kuba dufite amadevize nibura ashobora gutumiza ibikenerwa mu gihe cy’amezi ane nta rindi devize ryinjiye.”

Yasobanuye ko ibi bigaragaza ko “dushobora guhangana n’ikibazo cyo ku rwego mpuzamahanga gishobora gutuma wenda habaho ikibazo cy’amadovize.”

Prof Ndahiriwe yagaragaje ko haba mu mwaka ushize wa 2023, no mu iteganyamibare ryo muri uyu mwaka bigaragara ko u Rwanda ruzakomeza kugira ubwizigame bw’amadovize bushobora gutumiza ibintu mu gihe kirenze amezi ane.

Muri Kamena 2023, u Rwanda rwari rufite Amadevize miliyoni 1,827$ mu gihe muri Kamena 2022, rwari ruzigamye angana na miliyoni 1,926$. Umubare munini wayo u Rwanda ruyabika muri banki zo mu mahanga.

Mu mpera za Kamena 2023, amadevize yashyizwe mu ishoramari ry’igihe gito yanganaga na 26.8% naho ayari mu ry’igihe kiringaniye n’ikirekire yanganaga na 73.2 %; ugereranije n’intego BNR yihaye ya 25% na 75%.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politike y’Ifaranga muri BNR, Prof Kasai Ndahiriwe yatangaje ko intego y'u Rwanda ari uguhorana ubwizigame buri hejuru y'ayatumiza ibintu mu mahanga mu gihe kirenze amezi ane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .