BNR yagabanyije inyungu fatizo ku mabanki iyigeza kuri 4.5%

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Mata 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’Igihugu yagabanyije inyungu fatizo banki ziherwaho inguzanyo, iyikura kuri 5% iba 4.5% mu rwego rwo kuzifasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no korohereza iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ni umwe mu myanzuro y’Akanama ka Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yateranye ku wa 29 Mata 2020.

BNR ivuga ko icyorezo cya COVID-19 kizagira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’Isi aho muri uyu mwaka buzagabanukaho -3% buvuye ku kigero cya 3.3% Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyateganyaga muri Mutarama uyu mwaka.

Ni mu gihe abantu barenga ibihumbi 200 bamaze gupfa ku Isi yose ndetse abarenga miliyoni eshatu bakaba baranduye Coronavirus, bigakubitana n’uko ibikorwa byinshi by’ubucuruzi hafi ku Isi yose byahagaze mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage muri ibi bihe.

BNR ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza mbere y’uko Coronavirus itangira kuba ikibazo, ndetse ibipimo bikagaraza ko no kugeza mu mezi abiri ya mbere ya 2020, nta kibazo cyari gihari aho bwazamukaga ku gipimo cya 5.1% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka. Gusa kuba mu kwezi kwa Gatatu hagati u Rwanda rwibasiwe n’iki cyorezo, bituma ubukungu busubira inyuma, by’umwihariko urwego rw’inganda.

Inguzanyo nshya zitangwa nazo zagabanutse ku kigero cya 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Ikinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga n’ibyo u Rwanda rwoherezayo nacyo cyiyongereye ku kigero cya 18.8% kubera uburyo ibyinjiye mu gihugu byabaye byinshi kurusha ibyo cyohereje hanze.

Banki Nkuru y'Igihug yashyize kuri 4.5% inyungu amabanki y'ubucuruzi aherwaho inguzanyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .