Ni igikorwa cyatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020, kikazasozwa ku wa 31 Mutarama 2021, BK ishishikariza abakiliya bayo kwitabira gukoresha uburyo bwo kwishyurana hadakoreshejwe amabarano (cash), ahubwo bagakoresha amakarita ya Mastercard kuko ari bwo buryo bwizewe by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Mutimura Benjamin, yavuze ko bazanye ubu bukangurambaga nyuma y’ubwa “Si Ngombwa Cash”, mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abakiliya kuyoboka kwishyurana hadakoreshejwe cash.
Ati “Mu minsi yashize twakoze ubukangurambaga bubwira abakiliya ngo Si Ngombwa Cash, muri uwo murongo turagaruka tubabwira na none ngo mwe gukoresha cash, kuko tubafitiye amakarita meza, ni amakarita yizewe mu bijyanye n’umutekano, ni amakarita akoreshwa ahantu hose.”
Muri iki gihe Isi yose ndetse n’igihugu by’umwihariko gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, imwe mu ngamba zikomeye zo kwirinda ni uko abantu bacika ku muco wo guhererekanya amafaranga mu ntoki, ahubwo bagakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Mutimura yavuze ko ari yo mpamvu na Banki ya Kigali yahisemo gushyira imbaraga cyane mu gushishikariza abakiliya bayo kwitabira gukoresha ikarita ya Mastercard nk’uburyo bwizewe buzanabafasha kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.
Ati “Turabashishikariza cyane kureka cash n’ubundi buryo mwakoreshaga, mugakoresha Mastercard, kuko umutekano wayo ni nta makemwa, ni amakarita umuntu akoresha yishyura ntibifate umwanya.”
Mastercard za BK zirimo ubwoko bubiri aribwo “Debit Card” ituma ukoresha amafaranga ufite kuri konti, ndetse na Credit Card ikwemerera kuba wakoresha amafaranga udafite kuri konti ubundi ukazajya wishyura buri kwezi.
Ikindi kandi ni uko Mastercard ya BK ifite ikoranabuhanga rituma utirirwa uyinjiza mu cyuma cyifashishwa mu kwishyura, POS, ahubwo uyegerezaho POS igahita ikuraho amafaranga wahahishije itagukoreye ku ikarita, iyi nayo ikaba ari intambwe nziza izafasha abakoresha Mastercard kutagira aho bahurira na Covid-19.
Buri mukiliya wese wa BK ashobobora kubona iyi karita ya Mastercard kuri buri shami rimwegereye, aho ahita ayihabwa ako kanya, ndetse n’iyo waba ufite isanzwe ukoresha uhita uhambwa Mastercard vuba, ubundi na we ugahinduka umwe mu banyamahirwe.
Kugira ngo ubashe kujya mu bahatanira ibi bihembo, bisaba kuba uri umukiliya wa BK, ukaba warakoresheje ikarita ya Mastercard uhaha cyangwa wishyura ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga 25.000 Frw kuzamura muri iki gihe cy’iyi minsi 45.
Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, moto, amatike yo guhaha ahantu hatandukanye, hakaba n’igihembo nyamukuru cy’imodoka yateguriwe umwe muri aba banyamahirwe, izatangwa ku munsi wa nyuma.
Mutimura yavuze ko bateguye ibihembo bihagije ku bakiliya bazitabira gukoresha ubu buryo bwo kwishyurana hakoresheje Mastercard, avuga ko batarajwe ishinga n’agaciro k’ibyo batanga ahubwo ko barajwe ishinga no gushakira ibyiza abakiliya babo no kubafasha kwirinda by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo.
Yaboneyeho kandi no gushishikariza abataraba abakiliya ba BK kubikora ubu kugira ngo nabo badacikanwa n’aya mahirwe, kuko gufunguza konti muri BK ari ubuntu, kandi byihuta.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!