BK Group PLC yemeje abagize inama y’ubutegetsi, yizeza abakiliya kubaba hafi muri ibi bihe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc yijeje abanyamigabane ko uyu mwaka wa 2020, nubwo ibintu bitifashe neza yizeye kuzakomeza kunguka, ku buryo mu mwaka utaha abayishoyemo imari bazabona inyungu kandi igakomeza gufasha abakiliya bayo kuzahura ibikorwa muri ibi bihe bya Coronavirus.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2020, ubwo abanyamigabane bayo bakoraga Inama Ngarukamwaka y’Inteko Rusange yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Barebeye hamwe uko umwaka ushize wagenze, bafata n’ingamba ngo icyo kigo gikomeze gutera imbere.

Umwaka ushize wa 2019, BK Group PLC yungutse miliyari 37.3 Frw, bingana n’izamuka rya36 % ugereranyije n’umwaka wabanje.

Inguzanyo zatanzwe ziyongereyeho 19.3 % ugereranyije n’umwaka wabanje zigera kuri miliyari 678 Frw, ubwizigame bw’abakiliya bwiyongereyeho 20.8 % bugera kuri miliyari 642.7 Frw mu gihe imigabane ya BK Group PLC nayo yiyongereyeho 13.4 %, igera ku gaciro ka miliyari 220.8 Frw.

BK Group Plc ibumbiye hamwe ibigo birimo Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr Diane Karusisi yavuze ko ingamba zo kwirinda Coronavirus zagize ingaruka ku banyarwanda barimo n’abakiliya babo, ku buryo iki kigo cyishatsemo miliyoni hafi 300 Frw zo gufasha mu bihe nk’ibi.

Dr Karusisi yijeje abakiliya n’abanyamigabane b’iki kigo ko nubwo hariho ibibazo by’ubukungu, kizakomeza kubaba hafi mu bikorwa byabo, kuko Banki ya Kigali imaze gushinga imizi mu bijyanye n’imari shingiro.

Mu minsi ishize, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega cya miliyoni 200 z’amadolari kizafasha mu kuzahura ubukungu, hibandwa ku nzego zazahajwe cyane n’ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Dr Karusisi yavuze ko nabwo ari uburyo buzafasha BK Group Plc gukomeza gufasha abakiliya bayo, kuko ayo mafaranga azajya anyuzwa mu mabanki kandi agafasha abarimo abakiliya ba BK Group PLC gukomeza gukora.

Ati “Izi nkunga zizatangwa binyuze muri za banki, hari nk’uburyo bwihariye buzafasha abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli buzatuma bongera guhabwa inguzanyo ku nyungu ntoya, bikazaba ari ubufasha ku bakiliya bo mu bukerarugendo n’amahoteli.”

Nka Banki ya Kigali, yagiye ishyiraho uburyo bwo korohereza abakiliya bayo bagizweho ingaruka na Coronavirus, haba mu guhabwa inguzanyo no kuzishyura. Abakiliya bafite ibikorwa byahungabanye bahawe uburyo bwo kutishyura, bushobora kugeza ku gihe cy’amezi atatu.

Iyi banki kandi yashyizeho uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga bufasha abakiliya guhererekanya amafaranga no gukora ubucuruzi badafashe amafaranga mu ntoki, biri mu murongo wo guteza imbere ubukungu no kugabanya ibyago byo kwandura Coronavirus.

Banki ya Kigali kandi yashyizeho inguzanyo idasanzwe yise ‘Turi kumwe Special Loan’, igamije kugoboka abakiliya bayo muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus ndetse no guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Turikumwe Special Loan iboneka mu masaha 48 gusa, iguhesha inshuro ebyiri z’umushahara, wemerewe gutangira kwishyura nyuma y’amezi atatu, yishyurwa mu mezi 12 ku nyungu ya 15.5% kandi kuyisaba bizarangira ku wa 31 Gicurasi 2020.

Mu bindi byaganiriwe mu Nteko Rusange y’abanyamigabane ba BK Group PLC harimo kwemeza raporo y’umwaka na raporo y’ubugenzuzi bw’imari yakozwe ku mwaka warangiye tariki 31 Ukuboza 2019 no kwemeza iyishyurwa ry’inyungu ingana na 14.4 Frw ku mugabane, ku banyamigabane ba BK Group PLC.

Iyi nyungu yabonetse umwaka ushize izishyurwa ari uko bimaze kwemezwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ikazaba igize 35% by’inyungu ikigo cyabonye.

Hemejwe kandi abagize Inama y’Ubutegetsi muri BK Group PLC, bayobowe na Marc Holtzman usanzwe ayobora Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo. Mu bashya binjiye muri iyi nama harimo Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Régis, ahagarariye umunyamigabane munini kuko RSSB ifitemo 34.3%. Abandi bemejwe ni Alline Kabbatende, Lilian Kyatengwa na Reuben Karemera.

Umwaka wa 2019, warangiye BK Group PLC ifite imitungo y’agaciro ka miliyari 1019.1, kiyongereyeho 16 % ugereranyije n’umwaka wabanje.

Dr Diane Karusisi yavuze ko BK Group PLC mu 2020 izakomeza kunguka nubwo bitazagenda uko bari babiteganyije mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .