Banki zavuguruye inguzanyo za miliyari 255 Frw mu korohereza abakiliya mu bihe bya Coronavirus

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Mata 2020 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko amabanki amaze kuvugurura inguzanyo 7952 zifite agaciro ka miliyari 255 Frw, mu korohereza abakiliya bayo kwishyura, nyuma y’ingaruka ingamba zafashwe mu gukumira Coronavirus zagize ku bukungu bwabo.

Ku wa 18 Werurwe nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ingamba zirimo kwemerera amabanki gusubiramo amasezerano y’inguzanyo yagiranye n’abakiliya, kugira ngo azorohereze abayabereyemo imyenda mu gihe cyo kwishyura.

Nka Banki ya Kigali kimwe n’izindi z’ubucuruzi zashyizeho igihe gishobora kugera ku mezi atatu umuntu ashobora guhabwa atishyura inguzanyo yahawe cyangwa inyungu zayo, igihe bigaragara ko ibikorwa bye byagizweho ingaruka n’ibi bihe bikomeye.

Imyanzuro y’Akanama ka Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yateranye kuri uyu wa 29 Mata 2020, igaragaza ko kugeza ku wa 10 Mata, amabanki yavuguruye inguzanyo 7952 mu 8667 z’abari basabye koroherezwa, zifite agaciro ka miliyari 255 Frw.

BNR kandi yari yagabanyije igipimo cy’amafaranga y’ubwizigame banki zitajya munsi kiba 4% kivuye kuri 5% kugira ngo nazo zifashe izindi nzego z’ubucuruzi zazahungabanywa na COVID-19.

Mu zindi mpinduka Banki Nkuru y’Igihugu yakoze, harimo ko yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa amabanki ivanwa kuri 5% ishyirwa kuri 4.5%, hagamijwe kuzifasha kugira ngo zikomeze gutanga amafaranga mu baturage bayakeneye muri ibi bihe, no mu bukungu bw’igihugu muri rusange.

BNR yagaragaje ko mbere y'icyorezo cya Coronavirus, ubukungu bw'u Rwanda bwari buhagaze neza. Ku ifoto ni Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .