Banki ya Kigali yazamuye inguzanyo idatangiye ingwate igera kuri miliyoni 30 Frw

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Werurwe 2019 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc yavanye inguzanyo idatangiye ingwate kuri miliyoni 10 Frw iyigeza kuri miliyoni 30 Frw, mu kurushaho gufasha abayigana kwiteza imbere no gukora ishoramari ryabo mu buryo bwagutse.

Ubu umukiliya wa Bank of Kigali Plc, wujuje ibisabwa ashobora guhabwa inguzanyo idatangiwe ingwate izwi nka ‘unsecured loan’ ndetse akayibona mu masaha 48.

Ni amavugurura yatangajwe ku wa 28 Werurwe 2019, ubwo BK Group PLC yamurikaga inyungu yabonye mu 2018 yabonyemo ingana na miliyari 27.4 Frw, ikaba ari inyongera ya 17.2% ugereranyije n’umwaka wa 2017.

Iyi banki ya mbere mu Rwanda yihariye isoko rya 31%, umutungo mbumbe wayo wazamutseho 20.7% ugera kuri miliyari 877.4 Frw mu 2018. Irateganya ko igihembwe cya mbere cya 2019, uzaba ugeze kuri miliyari y’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri BK Group Plc, Gatete Vincent, yavuze ko iyi ntego izagerwaho binyuze mu kongera imishinga igamije kunoza serivisi zihabwa abayigana.

Yagize ati “Twibanze ku nguzanyo duha abakiliya; twazamuye ingano y’inguzanyo idatangiwe ingwate ya miliyoni 10 Frw twatangije umwaka ushize, ubu iri kuri miliyoni 30 Frw.’’

Ubusanzwe iyi nguzanyo ihabwa umukiliya hashingiwe ku cyizere afitiwe, amafaranga abitsa n’imikoranire ye na banki.

Yakomeje avuga ko “Ni ukurushaho kubafasha mu ishoramari ryabo. Uhabwa inguzanyo hari ibyo agomba kuba yujuje nko kuba ari umukiliya wa banki, akora mu kigo cyizewe kandi gifite inyungu ihoraho, kuba inguzanyo itarenga umushahara fatizo we uwukubye inshuro 12 ndetse akaba ashobora kwishyura inguzanyo irenze miliyoni 5 Frw mu myaka itatu.’’

Mu gihe dosiye zisaba inguzanyo zose zoherezwaga ku cyicaro cya Banki ya Kigali, ubu buri shami rishobora kwemeza inguzanyo itarenze miliyoni 2.5 Frw.

BK Group Plc yanagabanyije igihe umuntu yamaraga ategereje gusubizwa ubusabe ku nguzanyo kigera ku minsi ibiri kivuye kuri irindwi.

Mu 2018 BK Group Plc yatanze inguzanyo za miliyari 568.1 Frw, inyongera ya 20.4% ugereranyije n’izatanzwe mu 2017.

Umuyobozi wa BK Group Plc, Dr Karusisi Diane, yavuze ko iyo banki itanze amafaranga nayo yunguka binyuze ku bwishyu bw’inyungu ku nguzanyo.

Ati “Mu 2018 twarebye abashoramari tubasangiza uko ibikorwa byacu byaguka kandi dukeneye inkunga mu kurushaho kwaguka. Benshi barabyakiriye baduha amafaranga yo kongera muri banki. Uyu munsi dufite amafaranga ahagije yo gutanga mu nguzanyo no gushora mu ikoranabuhanga rizateza imbere imitangire ya serivisi.’’

Banki ya Kigali irateganya kongera ishoramari mu mishinga yagutse ya Leta irimo iy’ibikorwa remezo, ingufu, inganda, ubucuruzi n’izindi; biteganyijwe ko izashoramo miliyari 200 Frw.

Abakiliya ba Banki ya Kigali bazamuriwe inguzanyo idatangiye ingwate igera kuri miliyoni 30 Frw
BK Group PLC yabonye inyungu ingana na miliyari 27.4 Frw mu 2018
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Bank of Kigali Plc, Gatete Vincent, yavuze ko inguzanyo idatangiwe ingwate yavuye kuri miliyoni 10 Frw igera kuri miliyoni 30 Frw
Umuyobozi wa BK Group Plc, Dr Karusisi Diane, yavuze ko muri uyu mwaka banki ishaka kuba ikigo gifite agaciro ka miliyari y'amadolari ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza