00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yatangije ‘BK QUICK+’ ifasha abakiliya kubona inguzanyo y’agera kuri miliyoni 50 Frw mu masaha 15

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 March 2025 saa 02:07
Yasuwe :

Banki ya Kigali yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwa BK Quick+, bufasha umuntu gusaba inguzanyo igera kuri miliyoni 50 Frw, akayibona mu masaha 15 gusa.

Ubwo buryo bushya bugamije kwihutisha serivisi z’imari no kubona inguzanyo ku banyamushahara badasabwe ingwate by’umwihariko ku bakiliya ba Banki ya Kigali.

Ni inguzanyo, umukiliya azajya asabira kuri telefone ye cyangwa mudasobwa, binyuze muri porogaramu ya Banki ya Kigali izwi nka ‘BK Mobile App’ cyangwa akoresheje uburyo bwa internet buzwi nka ‘Internet Banking’.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ Ikoranabuhanga n’Abakiliya ku giti cyabo muri BK, Rumanyika Desire, yagaragaje ko ubwo buryo bwatekerejweho mu rwego rwo gufasha abakiliya kugera kuri serivisi z’imari bitabagoye.

Ati “Tuzi neza ko iyo amahirwe abonetse, bikenera kwihuta. Gushyira BK Quick+ ku buryo bw’ikoranabuhanga, tuba twubakira abakiliya bacu ubushobozi bwo kugera ku ntego zabo mu buryo bw’imari no gutanga umusanzu ku guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”

BK yatangaje ko uburyo bwo gusaba iyo nguzanyo nabwo butagoye.
Iyo umukiliya yinjiye muri BK Mobile App cyangwa akoresheje uburyo bwa Internet Banking, ahitamo ijambo inguzanyo ‘Loans’ akareba ahanditse BK Quick+ agashyiramo ibyangombwa bisabwa ubundi agategereza ko yemererwa.

Iyo gusaba inguzanyo byemewe, icyifuzo cyoherezwa hifashishijwe iryo koranabuhanga, umukiliya agasinya ku masezerano ryifashishijwe, amafaranga yoherezwa kuri konti y’umukiliya mu masaha 15.

Ikindi kintu kitagoye muri iyo nguzanyo ni uburyo bwo kuyishyura kuko uwayihawe ashobora guhitamo kwishyura no kugera ku myaka itanu.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bushimangira ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kubaka urwego rw’imari rudaheza mu Rwanda binyuze mu gutanga inguzanyo zihuse, zizewe kandi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyo Banki ifite intego yo gufasha Abanyarwanda kugera ku byo bifuza bijyanye no kubona amafaranga bakenera umunsi ku wundi.

Banki ya Kigali kandi ikomeje kuba ku isonga mu kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi z’imari no guhanga udushya hagamijwe koroshya uburyo bwo kuzigeraho.

Hamwe na BK Quick+ abakiliya bashobora kubona amafaranga yo gushyira mu ishoramari, kuziba ibyuho bishobora guterwa n’ibihombo no kubyaza umusaruro amahirwe mashya bitabasabye gutegereza inguzanyo igihe iminsi myinshi.

BK Quick+ yatangijwe yitezweho gufasha abanyamushahara
BK yatangaje ko gushyiraho uburyo bwa BK Quick+ bigamije kwihutisha serivisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .