Banki ya Kigali yagurijwe miliyari zisaga 30 Frw zizashorwa mu bikorera baciriritse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Werurwe 2019 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank (EIB) yahaye Banki ya Kigali inguzanyo ya miliyoni 30 z’amayero (asaga miliyari 30 Frw) azifashishwa mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoranari biciriritse mu Rwanda.

Amasezerano y’iyi nguzanyo yasinyiwe muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Mbere, ahateraniye inama nyafurika y’iminsi ibiri ihuje abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi muri Afurika, Africa CEO Forum.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko iyo nguzanyo iziye igihe kandi bazaharanira ko isiga ifashije abikorera mu Rwanda.

Yavuze ko izahabwa cyane cyane abikorera baciriritse bari mu bijyanye n’inganda, ubucuruzi n’ingufu z’amashanyarazi.

Ati “Twizeye ko azagera mu bakiliya bacu vuba cyane ku buryo bizagaragara mu bukungu bw’u Rwanda ko ibikorwa by’abacuruzi baciriritse byatangiye kwaguka.”

Dr. Karusisi yavuze ko abazagurizwa ayo mafaranga nta kizahinduka ku nyungu isanzwe itangwa ku nguzanyo, gusa ashimangira ko ishobora no kugabanyuka.

Ati “Ku bijyanye n’uko inguzanyo izatangwa n’inyungu, buri gihe biterwa n’imbogamizi ziri kubo tugiye kuguriza. Urebye uko imyaka yagiye ishira inyungu ku nguzanyo yagiye igabanyuka. Twizeye ko aya mafaranga azadufasha gukomeza kugabanya inyungu ku nguzanyo ku bikorera.”

Visi Perezida wa EIB, Ambroise Fayolle, yavuze ko bizeye ikoreshwa neza ry’inguzanyo bahaye Banki ya Kigali, by’umwihariko mu kwagura ibikorwa by’abacuruzi baciriritse.

Ati “Dutera inkunga imishinga ijyanye na gahunda ya EU kandi iterambere ry’ubucuruzi buciriritse muri Afurika ni imwe mu ntego zikomeye za EU. Twishimiye ko iyi nguzanyo ihawe Banki ya Kigali kandi twizeye ko izayikoresha yongera inkunga itera abikorera baciriritse mu Rwanda.”

Mu myaka itatu ishize Banki ya Kigali yahawe indi nguzanyo ya miliyoni 28 z’amayero kandi Dr Karusisi avuga ko yakoreshejwe neza.

Inguzanyo BK yahawe izishyurwa mu gihe cy’imyaka irindwi. Karusisi yavuze ko bazaharanira ko abazagurizwa bishyura neza kugira ngo Banki izabashe kwishyura.

Guhera mu 2009, European Investment Bank imaze gutanga miliyari 63 Frw mu guteza imbere abikorera mu Rwanda. Ubufatanye bwa Banki ya Kigali na EIB bumaze guhanga imirimo mishya 760.

Mu mezi icyenda ya mbere ya 2018, BK Group PLC ibarizwamo Banki ya Kigali yari imaze kubona inyungu ya miliyari 19.7 Frw, ni ukuvuga inyongera ya 11.1% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2017.

Niyo banki nini mu Rwanda kuko yihariye hejuru ya 35% by’isoko ry’imari mu Rwanda. Kugeza muri Nzeri umwaka ushize, umutungo wa BK Group Plc wageze kuri miliyari 763.5Frw, ni ukuvuga inyongera ya 5% ugereranyije na 2017.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BK Group Plc, Rumanyika Désire n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi, Gatete Vincent
Umuyobozi w'Ubutumwa bw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, ashyira umukono kuri aya masezerano y'inguzanyo
Visi Perezida wa EIB, Ambroise Fayolle, yavuze ko bizeye ikoreshwa neza ry’inguzanyo bahaye Banki ya Kigali
Aya masezerano yasinyiwe muri Kigali Convention Centre aharimo kubera Africa CEO Forum 2019
Abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza